Amajyaruguru:Amashuri agiye gutangira hakiri imbogamizi ku bijyanye na bimwe mu bikoresho
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Mu ntara y’Amajyaruguru amashuri agiye gutangira , ariko haracyari imbogamizi ku bijyanye n’ibyumba kimwe n’ibitanda byaryamwagaho n’abarwayi ba Covid-19 muri bimwe mu bigo by’amashuri.
Kuri iki kibazo Minisiteri y’uburezi itangaza ko ku bufatanye n’izindi nzego, hari gushakishwa uko hakemurwa imbogamizi zose zishobora kuba zabangamira itangira ry’amashuri
Abitabiriye inama bashimangiye ko hakiri imbogamizi mu gukemura ikibazo k’ibiryamirwa abarwayi ba Covid-19 bararagaho barwaye.
Bamwe mu bayobozi b’inzego zirebana n’uburezi bavuga ko iki mibazo kibateye impungenge kuko za matera ndetse n’ibyumba byakoreshwaga n’abarwayi ba Covid-19 bidasukuye mu buryo bwizwe, aha ni nko mu turere twa Musanze na Burera hari ahantu abo barwayi bacumbikirwaga
Umwe muri bo yagize ati: “ Ni ubwo hari byinshi kugira ngo tube twatangira amasomo kubera ibibazo bya Covid-19 bisaba ibikoresho byinshi kimwe no kwitwararika ubu hari ikibazo cy’ibyumba byakoreshwaga mu bihe abarwayi ba Covid-19 barwariga muri bimwe mu bigo by’amashuri muri iyi ntara, kandi hasigaye iminsi itari munsi y’ibiri ngo amashuri afungure navuga nka za matera abana baryamagaho , twifuza ko habanza gukorwa isuku cyangwa hakagurwa izindi matera”.
Uyu muyobozi yongera ho ko hari intebe zikiri nkeya mu mashuri kimwe n’ibyumba bikiri bike, ibi ni ibibazo dufite bikomeye.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard atangaza ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti mu buryo bwihuse; ku buryo ibi biryamirwa bigomba gusimbuzwa ibishya.
Yagize ati: “ Iki mibazo koko kirahari mu gihe abarwayi ba Covid-19 bari muri ibi bigo by’amashuri barwaye, ubu rero twaganiriye n’abayobozi b’uturere kugira ngo bishakemo ubushobozi bagure ibyo bikoresho by’abana kandi hasukurwe ibyo byumba bari barwariyemo, ubwo ibindi bizakenerwa na twe tuzakomeza kwishakamo ubushobozi ibikoresho bigurwe”.
Umunyamabanga mukuru ushibzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard
Twagirayezu Gaspard kandi asoza avuga ko yishimiye ubufatanye bwagaragajwe n’Ubuyobozi bw’Inzego bw’Ibanze n’iz’Umutekano, mu iyubakwa ry’ibyumba bishya by’amashuri birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose, aboneraho no gusaba ababyeyi ko bagategura abana babo mu buryo bufatika, cyane cyane babibutsa ingamba n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, mu gihe bazaba bari mu mashuri ndetse no mu miryango yabo.
Abayobozi b’inzego z’umutekano nabo bari bitabiriye inama yo kureba aho imyiteguro y’itangira ry’amashuri igeze mu majyaruguru
2,000 total views, 2 views today