Gakenke: Kwibuka ku nshuro ya 26 bisanze ikibazo cy’abangije n’abasahuye imitungo muri Jenoside kibonewe umuti

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke , butangaza ko ku mibazo kirebana n’abangije imitungo cyangwa se baka barasahuye, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatusi mu 1994, ubuyobozi bubigizemo uruhare bwahuje abakoze Jenoside n’abayikorewe habaho kwishyurana ndetse  n’imbabazi ku byemezo byafashwe n’inkiko Gacaca.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yagize ati: “Mu gihe turimo kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ku nshuro ya 26,umuntu yakwishimira ko ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca, ku bangije,bagasahura imitungo mu gihe bakoraga Jenoside, ibi bibazo rwose nyuma yo guhuza izi mpande zombi, habaye kwishyurana ku babishoboye,ndetse abadafite ubushobozi barababarirwa,ibi byatumye imibanire ikomeza kuba myiza,kuko imanza zo mu kiciro cya gatatu ku bijyanye n’imitungo ubu cyagiye ku ruhande, ubu tukaba turi mu turere mu gihugu twagerageje kubonera umuti iki kibazo”.

Umwe mu barokotse Jenoside Nyiramatabaro Jeanne d’Aric muri Gakenke, Umurenge wa Gakenke , akagari ka Kagoma ;avuga ko yababariye uwamusahuye, witwa Kambanda Godefroid, waje kumusahura  no kwica mu gihe cya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “ Kambanda ni umuturanyi , akaba  umwe mu baje gukora Jenoside mu muryango wacu, yaririze yemera icyaha, ariko nanone yasabwaga kwishyura ibintu byacu yasahuye muri Jenoside, nyuma yo kubina ko nta bushobozi kandi akaba yarahindutse, ubu nahisemo kumubabarira, ubu turasabana, ntabwo nabura ikintu agifite ngo nkibure cyangwa se ubuhinge bunanire ahari kuko aza kumpa umubyizi, ibi rero mbikesha ubuyobozi bwacu, cyane akarere ka Gakenke kagiye kadushakira abafatanyabikorwa bakaduha amahugurwa adufasha mu gukora urugendo rwo kubabarira, kandi twasanze ari cyo gisubizo kiza, ubu Kambanda ibyo adukorera ubu mu bwumvikane njye mbona birenze indishyi.”

Kambanda yishimira uburyo Nyiramatabaro yamubabariye kandi yaramwiciye abe akanasahura yo imitungo.

Kambanda Godefroid,ni umusaza w’imyaka 57, avuga ko yishimira gahunda nziza yafashwe na Leta yo kugerageza guhuza abakoze Jenoside mu 1994, n’abo bayikoreye, ngo kuko byari ibintu bikomeye kugira uwakoze Jenoside yongere kuvugana n’abo yayikoreye.

Yagize ati: “ Ndi umwe mu bantu bagiye gusahura no kwica mu muryango wa  Nyiramatabaro , ibi narabyemeye mbisabira imbabazi, bankatira igifungo cy’imyaka umunani ndetse nkora n’insimburagifungo, ubwo rero icyari gisigaye ni ukwishyura imitungo ndetse n’ibyo nangije ubwo najyaga kwica umuryango we, naramwegeye musaba imbabazi mubwira ko nta bushobozi, yaranyumvise, ariko icyari guisigaye ni uko amategeko akurikizwa kandi imbazi ntizikuraho icyaha, mu byo nagombaga kumwishyura mu bushobozi ntamfite yarambabariye ubu tubanye neza, nsaba ko abakoze Jenoside ndetse bakangiza imitungo yabo babegera bakabasaba imbabazi kuko igisigaye ni ukoroherana no kubaka igihugu kitagira Jenoside ukundi”.

Kugira ngo iyi gahunda yo kubarira no kwiyunga igerweho kandi, ngo amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge agera kuri 88, yabigizemo uruhare muri aka karere ka Gakenke.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bushishikariza abaturage gukomeza kubana mu mahoro bwubahiriza Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ariko nanone muri ibi bihe turimo bagakomeza kwirinda Covidi-19, cyane ko ari icyorezo cyugarije isi.

 701 total views,  2 views today