Bugesera: Ibihe bya Covid 19 byashegeshe ubukungu n’imitekerereze bisenya imiryango

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo karere ka Bugesera, bavuga ko mu bihe bya Covid 19 ubuzima bwari bubakomereye haba mu mitekereze ndetse no ku mitungo, kugira ngo babashe kubaho neza kuko ngo bari barataye ikizere cyo kubaho.Ubuyobozi bwo butangaza ko Covid 19 ikiriho ni ubwo nta murwayi ukirangwa muri aka karere.

Ndagijimana Jean Eric wo  u murenge wa Nyamata, Akagari ka Maranyundo, yabwiye Rwandayacu.com ko Covid 19 yabateye ihungabana mu buryo bunyuranye

Yagize ati: “ Buriya Covid 19 yaraduhungabanije cyane, yatumye , byatumye tubura abantu n’ibyacu, umuco nawo arega wari wagiye kuko nta muntu washyinguraga uwe ntawamutsaga undi, ikizere cyaragabanutse kuko buri wese n’ikintu cyose wagikekagamo covid19, abantu ntitwasuranaga ubundi inzara yaratwishe ku buryo ari Leta yatugobotse n’abagiraneza”

Kabanza Jean Baptiste, akora umwuga w’ubucuruzi muri santere ya Nyamata, avuga ko we yahuye n’igihombo gikomeye kubera covid1

Yagize ati: “Uburyo Covid 19 yatumye habaho Gumamurugo byatunguye benshi njye muri firigo ibyarimo byose nk’ibiribwa narajugunye, ntabwo nongeye gufungura kuko nacuruzaga inzoga kandi ni ibintu bitari byemewe, nari mfite umwenda wa banki byatumye ngwa mu bihano by’ubukererwe nari natumije ibicuruzwa hanze bimwe byageze hano rwose ubona byarangiritse kubera gutinda mu mayira, mbese twarahombye cyane ku buryo muri iyo minsi yose abantu bararyaga ariko ntibinjize”.

Kazamarande Eric we ngo yahuye n’ingorane zikomeye cyane kuko we covid19 ngo yagabanije umurindi ajya kwaka ubutane

Yagize ati: “ Ubundi nazindukaga njya ku kazi nkaza nimugiroba, umugore ntabwo twicaranga igihe kirekire , ariko twageze ubwo tubura ibiryo kuko twaryaga duciye inshuro, atangira kundeba nabi, abagabo nabo baramufatirana muri ibyo bihe, bakanyaruka bakanywera mu rutoki, birangira bamuteye inda cyane ko muri icyo gihe cyose ntawegeraga undi , maze kubona ko ari mu busambanyi kandi nkaba naramufashe ubu turi mu nkiko nsaba ubutane, urumva ko covid 19, yatumye abantu bavumbura imwe mu myitwarire ya bagenzi babonta muntu covid 19, itigishije cyangwa se ngo imuhombye”.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bibumbiye mw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n’ubuzima ABASIRWA , Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa yavuze ko muri rusange Covid 19 nta hantu yagiye gusa ako abaturage bakwiye gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda

Yagize ati: “Ni byo koko hano mu bihe bya Covid19, ibintu byari bikomeye cyane ku buryo umubare wazamukaga buri munsi, ibi bitaro ngira ngo nabyo muzi ko byari muri bimwe mu shinzwe kwakira umurwayi ndetse n’uwaketsweho covid19, abaganga hano bakoresheje uko bashoboye kose barokora benshi, ku bijyanye n’ubuzima rusange haba mu iterambere ndetse no mu mitekerereze koko wasangaga abantu umutima wabo n’ubwenge biri kuri iki cyorezo, gusa byagenze neza gicisha make, nkaba ariko nsaba abaturage gukomeza kwirinda kuko iki cyorezo kiracyagendagenda mu isi”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa(foto rwandayacu.com)

basaga 1500 mu Rwanda bazize iki cyorezo mu gihe abagera kuri 6,881,955  ku isi cyarabahitanye.

 532 total views,  2 views today