Ngoma :Abagize Koperative  Abakangukiyekawa bishimira ko basubukuye imirimo  yabo yo gutunganya kawa

 

Yanditswe na Gasana Joseph

Abahinzi ba kawa bo mu murenge wa Rurenge akarere ka Ngoma,bibumbiye muri koperative Abakangukiyekawa bavuga ko bishimiye ko babonye umufatanyabikorwa Mutara Mountain Coffee watumye basubukura imirimo yabo yo gutunganya kawa mu ruganda rwabo.

Aba baturage bavuga bamaze igihe badatunganya Kawa ngo kubera ko bari barabuze uburyo bwo gusubukura imirimo yo gutunganya kawa kubera ubushobozi buke iyi Koperative Abakundakawa yari ifite nk’uko Singirankabo Damien Perezida w’iyi Koperative yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Umwaka ushize ntabwo twabashije kugura kawa  kubera ko nkinjira mu buyobozi bwa koperative nta mikoro twari dufite, ubu rero Mutara Mountain Coffee yiyemeje kutuguriza amafaranga tukazajya tumugurisha ikawa, ubu tumaze gutunganya toni 91 z’ibitumbwe, Twari twiyemeje ko tuzaba tumaze kubona toni 500, ariko ubu aho tugenda hose dusanga tuzabona toni hagati ya 400 na 500, dukora ku buryo rero twazigera ho kandi kawa izaboneka yose niyo yarenga umufatanyabikorwa azayigura”.

Singirankayo Damien akomeza avuga kubera ikibazo cya korona muri iyi minsi ubuyobozi bubafasha kujya kugura ibikoresho Kigari , bakaba bagurira kawa  mu mirenge ya Kazo, Gashanda na Rurenge uruganda rwubatsemo ari n’aho iyi Koperative ikorera.

Abakundakawa bongeye gusubukura imirimo yabo(Foto Archive)

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu  Mapambano  Nyiridandi Cyliac, atangaza ko akarere kabo gahinga urutoki, ibigori umuceri, ariko ko kawa ari igihingwa ngengabukungu kiza ku isonga

Yagize ati: “ Akarere kacu ni kamwe mu turere twera kawa, iki kiba ari igihingwa ngengabukungu muri kano karere , duteganya kugira toni 2000,  z’ibitumbwe kuri toni 400 zitunganije kugeza ubu; dufite inganda zigera ku umunanini zitunganya kawa, nk’ubu muri Koperative Abakangukiye kawa bo bafashe ikemezo cyo kugura kawa nyinshi , ubu mu karere kose hamaze kugurwa toni zigera ku 4000, ubu toni 400 zimaze gutunganywa neza,duteganya ko bizagera mu mpera za Gicurasi 2020, tumaze kugera ku musozo twabonye umusaruro twiyemeje”.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko ngo kubera ikibazo cya Koronavirusi ubu abahinzi ba kawa n’abakozi bose ubu bahembwa mu buryo bw’ikoranabuhanga , ikindi kandi  abakozi b’akarere  na  bo basabwe  kuva mu rugo kugira ngo bajye kureba niba abakozi bubahiriza gahunda zo kwirinda korona virusi, bakora bategeranye cyangwa se bafite udupfukamunwa.

Kugeza ubu igiciro cy’ibitumbwe kuri kawa ni amafaranga 216, igiciro cyashyizweho na NAEB, kandi iyo uruganda rwungutse rutanga ubwasisi.

 1,207 total views,  2 views today