Rulindo: Sina Gerard ashimirwa kuba ari rwiyemezamirimo wanze gutera umugongo ivuko rye mu iterambere

 

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bashimira umushoramari Sina Gerard, wiyemeje gukorera ibikorwa by’iterambere ahereye ku musozi, avukaho agamije kwimakuza umuco mwiza mu rubyiruko rutuye Rulindo , kubanza kuzamura aho batuye, bishingiye mu kwihangira imirimo no kuyiha abandi.

Sina Gerard ni umuyobozi akaba na nyiri Entreprise Nyirangarama, ni rwiyemezamirimo mu buhinzi n’ubworozi yongerera agaciro ibikomoka ku bihinzi n’ubworozi, abaturanye n’ibikorwa bye bishimira iterambere abagezaho, harimo ibikorwa remezo.

Ubwo umunyamakuru wa Rwandayacu.com, yasuraga abaturage bo mu kagari ka Nyirangarama , ahantu higanje ibikorwa byinshi bya Sina Gerard, abaturage bavuze bimwe mu byo bashima.

Ngendahimana Josue ni umwe mu baganiriye na Rwandayacu.com,Yagize ati: “ Sina Gerard ni umwe mu bashoramari batajya bashakira kure imibereho n’iterambere, kandi akarigeza no u bandi, ahereye aho atuye ni umukire pe kandi nawe urabyibonera , ariko icyo tumushimira yatangiriye hano imishinga ye, amaze kugira amafaranga menshi ntabwo yahunze iki cyaro ngo akorere Kigali 100% nk’uko hari bamwe mu bashoramari babikora, ahubwo yaraje aduha akazi, atwubakira imihanda , amashuri, ndetse mu minsi mike twatashye Shapeli yatwubakiye mu rwego rwo kugira ngo tujye dusengera hafi”.

Sina Gerard yatumye abahinzi bagurishiriza umusaruro wabo ku irembo.

Habimana Elie ni umuhinzi w’ibigori muri Rulindo, yagize ati: “ Uretse njyewe kuba mpinga ibigori , ariko ndagira ngo nkubwire ko uretse nanjye Sina agurira umusaruro , ubu nta mwaka ushobora gupfa ubusa , haba itungo , amagi, inkwi, mbese byose twigira kuri Nyirangarama bakaduha ifaranga kandi ku giciro kiza, mbese yatuvunnye amaguru aho kujya za Mukoto , Gakenke nka twe batuye kuri  Base, dukora urugendo ruto mu minota mike tukaba tuzanye amafaranga yacu, ndasaba ko umuntu wese ushora imari guhera aho atuye akazamura abaturage bavukana”.

Ku bijyanye n’uburezi ngo Sina Gerard, agira uruhare runini cuyane , aho yubatse ishuri College Fondation Sina Gerard, aho abana bo muri kariya gace bigira hafi ndetse ngo bakitoreza umwuga muri Entreprise Sina Gerard.

Kuri Sina Gerard we ngo intego ni uko aho avuka hatera imbere,

Yagize ati: “ Njyewe icyo nifuza ni uko umuturage wa hano atera imbere akagira ubuzima bwiza, kuba rero bashima na njye ni ikintu nishimiye, ibyo nkora mu by’ukuri ni uko umuturage atahera mu bwigunge, kandi burya iyo nooze nk’umuhanda ntabwo aba ari uwanjye njyenyine ni uwacu twese Abanyarurirondo mbese Abanyarwanda muri rusange, nkaba ahubwo nabasabo ko niba babonye ishuri , umugezi, umuhanda se nibawubungabunge, ahubwo dukomeze kongera ibikorwa”.

Sina Gerard yaruhye abanyeshuri ingendo muri Rulindo , abubakira College Fondation Sina Gerard

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, ubwo yitabiriraga umuhango wo gutaha Shapel yitiriwe Mutagatifu Gerard, ikaba yarubatswe na Sina  Gerard, yavuze ko yishimitra ibikorwa Bya Sina Gerard mu iterambere.

Yagize ati:  “Sina Gerard, ni umufatanyabikorwa mu iterambere n’imibereho myiza y’umuturage muri Rulindo, ibi ni ibintu  twishimira, haba mu burezi n’ubuzima, ni umuntu utuba hafi, twifuza ko n’abandi bashoramari bagera ikirenge mu cya Sina Gerard bakazamura umuturage kandi bagakora batizigama, na twe tuzakomeza ubufatanye na we, kuko agira uruhare rukomeye mu guha urubyiruko imirimo no gutera inkunga zinyuranye”.

Shapel yitiriwe Mutagatifu Gerard ni kimwe mu gikorwa abakirisitu bo muri Rulindo bishimira Sina yabubakiye

Kugeza ubu Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard yubatse ibikorwa byinshi binyuranye kandi ku nkunga ye, harimo amashuri , shapel, umuhanda w’igitakaw ‘ibiromtero cumi , akaba kugeza ubu yarahaye akazi abakozi basaga 600, harimo ba nyakabyizi ndetse n’abafite akazi gahoraho, harimo n’abafite ikiciro cya kabiri cya Kaminuza.

 1,655 total views,  4 views today