Perezida Magufuli yashimye umuyobozi wakubise abanyeshuri bashinjwa gutwika amacumbi bararamo

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yashimiye umuyobozi wa Mbeya wakubise iminyafu abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye bashinjwaga gutwika amacumbi bararamo.

Hari amashusho aherutse gukwirakwira yerekana umuyobozi wa Mbeya Albert Chalamila, akubita abanyeshuri baryamye hasi. Icyo gihe hari Minisitiri wamunenze avuga ko atari akwiye gukubita abanyeshuri kuko abayobozi b’amashuri ari bo bemerewe gutanga ibihano bibabaza umubiri.

Perezida Magufuli uzwiho kutajenjekera ikibi, yasabye ko itegeko ryo gutanga igihano kibabaza umubiri rihinduka kugira ngo abarimu bose bemererwe gutanga ibyo bihano.

BBC yanditse ko Magufuli kandi atemeranya n’abavuga ko guha umunyeshuri igihano kibabaza umubiri ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ati “Navuganye n’umuyobozi wa Mbeya [Chalamila], ndamubwira ngo wakoze akazi keza ko kubakubita”

Yakomeje agira ati “Yagombaga kuba yarabakubise kurenzaho. Abo bavuganira uburenganzira bwa muntu bagomba kwishyura ayo macumbi, izo nyubako zubatswe n’imisanzu y’ababyeyi b’abakene”.

Muri Tanzania itegeko rivuga ko abayobozi b’amashuri ari bo bemerewe guha abanyeshuri ibihano bibabaza umubiri, gusa nabo bashishikarizwa kutabitanga banabikora ntibarenze inkoni enye.

 836 total views,  4 views today