Rusizi :Abikorera biyemeje kongera ingufu mu kumenyekanisha gahunda ya Made in Rwanda.

 

Yanditswe na  Ingabire Rugira Alice

Abikorera bo mu karere ka Rusizi bibumbiye mu rugaga rw’abikorera (PSF) baratangaza ko bagiye kurushaho kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda  (Made in Rwanda) kuko bikunzwe ku isoko mpuzamahanga kandi bikaba byaratumye amafaranga yakoreshwaga mu gutumiza ibicuruzwa hanze agabanuka,ibi babitangaje ubwo batangizaga imurikabikorwa mu karere ka Rusizi rikaba rizamara ibyumweru bibiri bamurika ibikorwa byabo.

Rugamba Theophile ahagarariye abikorera mu karere ka Rusizi yagize ati: “Twatangije imurika bikorwa mu rwego rwo kwereka abanyarwanda n’abanyamahanga ibyo dukora, turyitezeho umusaruro kuko ibicuruzwa bizacuruzwa ku bwinshi bityo bitume ibyo dukora bimenyekana kandi twunguke, ikindi twiyemeje kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda); nibyiza birakunzwe kandi byatanze imirimo by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko kuburyo ubukungu bukomeje kuzamuka mu buryo bushimishije.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi nawe ashima abikorera ko bateguye imurikabikorwa ngo rizatuma imirimo yabo barushaho kuyinoza kandi ngo bazakomeza gufasha uru rwego kugirango rurusheho kwiyubaka

Yagize ati:  “Turashima Leta y’u Rwanda yashyizeho urugaga rw’abikorera, byatanze umusaruro kuko abantu benshi baratinyutse, by’umwihariko mu karere ka Rusizi bafite uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’umujyi n’akarere muri rusange, icyo dusaba abaturage nibatere intambwe basure imurikabikorwa bahahe kandi bahungukire ubumenyi kuko bazasobanurirwa birushijeho kuburyo nabo byabafasha gutegura imishinga ibateza imbere, natwe tuzakomeza kuba hafi abikorera kugirango iterambere rigerweho uko byifuzwa.”

Abatuye mu karere ka Rusizi barashima imurikabikorwa begerejwe kuko rizabafasha kwinjira mu minsi mikuru banezerewe

Mbonigaba Pascal atuye mu murenge wa Mururu akaho imirikabikorwa ribera.

Yagize  ati: “Turashima abikorera ko batwegereje imurika bikorwa byabo, naryitabiriye harimo ibintu byiza binyuranye kuko hajemo n’abanyamahanga, bizadufasha guhahira iminsi mikuru kuko twe ubusanzwe turi inyuma y’ishyamba twashakaga ibintu byiza tukajya i Kigali kubishakira yo ariko kuri ubu twarabyegerejwe, hari n’abanyamahanga bazanye ibintu by’igiciro turi kugenda tugura, tukaba dushima Leta yashyizeho iyi gahunda yo kumurika ibikorwa abikorera baba bakora.”

Ibihugu byitabiriye imurikabikorwa riri kubera mu karere ka Rusizi ni Misiri Ghana Tanzania Burundi na Congo, aho abikorera basaga 50 bitabitiye iri murika bikorwa bakaba bafite ikizere cy’uko ibicuruzwa byabo bizagurwa kuko umujyi wa Rusizi ugaragara nk’umujyi w’ishoramali biturutse ku mahirwe ufite yo kuba ukora ku mipaka ihana imbibi n’igihugu cy ‘u Rwanda, ariyo imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC ) n’igihugu cy’u Burundi.

 

 

 3,560 total views,  2 views today