Musanze: Amadini n’ amatorero bahagurukiye gukemura ibibazo bikibangamira umuryango nyarwanda

Yanditswe na Editor.

Abanyamadini n’amatorero  bo mu Karere ka Musanze barangajwe imbere n’itorero rya Restoration Church, biyemeje guhanana na bimwe mu bibazo bikibangamira imibereho myiza y’abaturage birimo kubaka amazu y’abatishoboye, kubaka ubwiherero, kuremera abatishoboye n’ibindi.

Iki ni igikorwa cyahereye mu  Murenge wa Muhoza aho batanze isakaro bakanubakira abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, gusa kikazakomereza no mu yindi mirenge isigaye

Bamwe mu bagezweho n’iki gikorwa cyo kubonerwa amacumbi bavuga ko kuba babonye aho gukinga umusaya ari ibyishimo bikomeye kuri bo nanasabira umugisha ababigizemo uruhare

Sebasore Celestin ni umwe muri bo yagize ati “Ubukene bwanjye ntibwanyemereraga kubona uko niyubakira inzu yo kubamo,none Imana ikoresheje abakozi bayo baranyubakiye, mbasabiye umugisha Imana isubize aho bakuye”

Dusengimana Josianne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nawe ati “Nabaga mu kizu gishaje cyane amabati yaratobotse, iyo imvura yagwaga,  twabyukaga tukikinga ahatava, ari nako twarundarunze ibyo turyamira ngo bidatoha, none Imana ikoreye mu bakozi bayo baranyubakiye ntituzongera guhangayika, Imana ibahe umugisha”.

Abatishoboye bahawe amabati yo kubaka inzu zabo

Umuyobozi w’amadini n’amatorero mu Karere ka Musanze Pasteur Matabaro Jonas ,avugako imirimo nk’iyi itareba leta gusa ariyo mpamvu bahisemo kugira icyo bakora nk’itorero

Ati “Ntabwo kubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa byo kubitaho bireba leta gusa, kuko na Yesu ubwe yakundaga kwita ku batishoboye, ariyo mpamvu natwe tugera ikirengemucye, ikindi ibi bikorwa ntibikwiye kwita kuri ba bandi dusengana gusa, ahubwo duhitamo abababaye kurusha abandi dufatanije n’ubuyobozi, turasaba amadini n’amatorero kwita kuri iki kibazo kuko kiratureba twese”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle avuga ko usibye kuba amadini n’amatorero asna roho z’abantu ari n’abaterankunga babo mu gukemura ibibazo byugarije abaturage

Ati “Abanyamadini n’amatorero n’ubwo badufasha gusana roho z’abantu, ni n’abafatanyabikorwa bacu bakomeye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myizay’abaturage bacu, igikorwa nk’iki gikwiye kubera abandi urugero rwiza tugafatanya kubaka Igihu twifuza”.

Abaturage biyemeje gufasha abaturanyi babo kwiyubakira inzu babaha umuganda

Igikorwa cyo kubakira abatishoboye gikorwa n’amadini n’amatorero kizakomereza no mu yindi Mirenge isigaye, aho bafatanya n’Akarere  krangiza ikibazo nk’iki bitarenze  mu Ukuboza 2020.

 3,293 total views,  2 views today