Musanze:Uruganda rwa ENIHAKOR Ltd, rwatanze imirimo ku rubyiruko rugera kuri 60.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Musanze, barangije amashuri, bakagana uruganda rutunganya amapave mu makoro , ENIHAKOR bavuga ko bamaze kwiteza imbere. Akaba ari n’aho bahera basaba bagenzi babo gukura amaboko mu mifuka bagakora.
Uru rubyiruko rugera kuri 60, rukora mu ruganda ENIHAKOR, ruvuga ko rutarabona umushoramari ngo aze gutunganya amakaro ayabyaza umusaruro , bari baraheze mu bwigunge nk’uko Habimana Jean Damascene abivuga.
Yagize ati : « Njye nkimara kurangiza amashuri yisumbuye, nashakaga akazi ngaheba , ariko aho uru ruganda rumaze kugerera hano nahabonye akazi nkuramo amafaranga naguze ikibanza nubakamo inzu, ifite agaciro katari munsi ya miliyoni eshanu, ubu kandi mfasha na mushiki wanjye kwiga agiye kurangiza ayisumbuye, rwose uru ruganda rwadukuye mu bushomeri ».
Habimana akomeza avuga ko amakoro kuri bo bayabonaga nk’ikibazo ariko ngo yabareye igisubizo, kuko akomeza kubahangira imirimo no kubateza imbere.

Yagize ati : « Kuri ubu aya makoro avamo amapave atuma tubona akazi hano mu ruganda , tugahembwa, iyo ageze hanze akoreshwa mu kubaka imihanda n’amazu , agatanga akazi, kandi mu giturage n’aho aba yaguzwe amafaranga, turashimira rero abashoramari barimo na Enihakor ».
Umuyobozi w’uruganda ENIHAKOR, Igiraneza Ndekezi Wilson , ari nawe warushinze, kuri ubu akaba yiga ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza , avuga ko ashimira imiyoborere y’u Rwanda ikomeje kunganira abashoramari b’urubyiruko, agasaba urubyiruko nanone gukomeza kwizigamira.
Yagize ati : « Ndashimira Leta y’Ubumwe , harimo n’akarere ka Musanze, kuko batwemereye gukorera hano, tugamije kwiteza imbere, no kongerera agaciro, amakoro, bukaba bwaranaduhaye aho gukorera hisanzuye, kuri ubu buri wese ukora hano buri munsi atahana amafaranga ye, nkaba ariko nanone nshishikariza urubyiruko gukora rwizigamira , kugira ngo rukomeze kwiteza imbere».
Uru ruganda rwafunguye imiryango mu mwaka wa 2017, rukaba rukoresha toni zisaga 30 ku munsi z’amakoro, abyazwa amapave n’amakaro, ENIHAKOR, kandi itanga akazi no ,u bantu b’ingeri zose, harimo n’abasheshakanguhe b’abagore n’abagabo.
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais. Rwandayacu.com
394 total views, 2 views today
Mwakoze kunkuru nziza