Kirehe: Abafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko byabongereye ikizere cyo kubaho

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bamaze imyaka isaga 20 bafata imiti igabanya virusi itera Sida, bo mu karere ka kaKirehe baganiriye n’igitangazamakuru www.rwandayacu.com, bavuga ko kuva aho gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA yatangira byatumye bongera kugira ikizere cyo ubaho, bakaba bashishikariza buri wese kumenya uko ahagaze kugira ngo nibasanga yaranduye atangire gufata imiti.

Mukamwiza Cecicile(izina yahawe ku bw’umutekano we) ni umucuruzi wo muri santere y’ubucuruzi ya Nyakarambi , mu karere ka Kirehe acuruza imyambaro n’ibiryamirwa, iyo umurebye ni umugire mwiza ubona ko nta kibazo cy’ubuzima afite, iyo muganiriye akubwira ko yigeze kubaho afite umubiri wuzuye ibihushi , afite ibiro 32, kuba rero kuri ubu afite  ubuzima bwiza avuga ko abikesha gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.

Yagize ati: “ Urabona ko mfite ibiro 97 nigeze kugira ibiro 32, uruhu rwanjye urabona rutemba itoto nk’iry’umwana muto ni uko nagize amahirwe yo kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaratuzaniye imiti igabanya ubukana bwa SIDA mu mwaka wa 2003, byarinibintu bikaze kuko numvaga njyewe mbyandangiranye, icyo gihe kandi nari maze kubyara abana babibiri bose bitaba imana n’umugabo wanjye wa mbere yarapfuye, iyi miti rero iyo wayifashe neza ubuzima burakomeza”.

Uyu mubyeyeyi ugeze mu kigero cy’imyaka 47, avuga ko yabanje kujya akora ingeso y’uburaya  muri Tanzaniya anyuze ku mupaka wa Rusumo

Yagize ati: “Nabanje kujya nkora ingeso y’uburaya (n’ubwo bamwe bawita umwuga) ku mupaka wa Rusumo;nabanje kujya ndara mu mudoka n’abashoferi mu myaka ya za 1998, ni bwo natangiye nkiri umwana muto , icyo gihe ntabwo agakingirizo nari nkazi, kurara  mu makamyo rero byageze aho nkajya njyana n’abashoferi Tanzaniya nkarara yo byageze aho rero nza kurongorwa n’umwe mu bashoferi ntazi ko yanduye ararwara tukavuga ngo ni amarozi ariko byarangiye dusanze yaranduye nanjye ari uko ndetse n’abana bamaze  kudushiraho twitwaza abaturanyi ba kirehe ngo baturoze”.

Mukamwiza avuga ko yatangiye imiti kuva mu 2003, asigaranye abasirikare 270, n’ibiro 32 kugeza ubu bakaba bariyongereye ndetse n’ibiro byarazamutse, akaba abikesha gufata imiti neza

Yagize ati: “Uhundi imiti iyo uyifashe neza byanga bikunda igihe wari kuzasazira ni cyo upfiraho nari nzi ko ntashobora no kumara umwaka ariko urabona ko maze kumara imyaka  20 meze neza bivuze rero ngo gahunda yo gufata imiti neza ni ikizere  cyo kubaho neza no kuramba, ahubwo abafata imiti nabi nibo ujya kumva ukumva ngo irabahitanye”.

Mukamwiza avuga ko gufata imiti neza bivuze kuyinywera ku gihe gufata indyo yuzuye, kuruhukira ku gihe kimwe no kwirinda ibiyobyabwenge birimo inzoga n’itabi mimwe no kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kugirango utongera ubwandu.

Kuri ubu Mukamwiza avuga ko kimwe munbituma avuga ko imitimigabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ari ikizere cyo kubaho ni uko kuri ubu yongeye gushaka umugabo bakaba barabyaranye abana babibiri na  bo bameze neza.

Nsabimana Evariste (izina yahawe na we) ni umucuruzi w’ibiribwa mu isoko rya Nyakarambi, aho afite resitora na we atanga ubuhamya bw’uko imiti igabanya ubukana yamwubakiye ubuzima n’umuryango cyane ko ngo bamenye ko barwaye imiti itari yagera mu Rwanda

Yagize ati: “Twe twahuye n’ibibazo byo kwandura agakoko gatera SIDA mu bihe byari bikomeye nta miti nibura yatuma uzi ko ejo buzacya cyangwa se ngo bwire , twari twarihebye tuzi ko nta n’uwamara ukwezi , njye ninywera ibiyobyabwenge birimo  Kanyanga kuko najyaga njya gukora hakurya muri Tanzaniya ubundi nkajya gupakurura imizigo ku mupaka wa Rusumo, naje kuhahurira n’inkumi zinyuranye nkajya ndara nazo kugeza umwe mu bo twaryamanaga twiyemeje kubana dukomeza kurya turwaragurika kugeza ubwo kwa muganga badupimye na  bwo tutabizi basanga twaranduye twiberaho kugeza imiti ije turayifata kuva muri 2003, ariko urabona ko meze neza na Madamu nta kibazo , imiti rwose yatubakiye ubuzima akaba ari na yo mpamvu nsaba buri wese kumenya uko ahagaze agafatira imiti ku gihe kuko ni bwo buryo bwiza gukomeza kubaho kandi ufite agakoko gatera SIDA twebwe abafata imiti twemera ko yaduhinduriye ubuzima kandi itubera umuzuko”.

Kugeza ubu mu karere ka Kitrehe habarurwa abaturage bafite agakoko gatera SIDA basaga 5000 kandi aba bose batangiye gufata imiti, gusa ngo hari imirenge imswe n’imwe bikigoranye kugira ngo agakoko gatera SIDA kabe kagabanya umurego.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda ( RBC) gitangaza ko mu Rwanda  hose abafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SID, ari 218.314, aho abagera kuri 95% bafata imiti neza , mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza mu igabanuka y’ubukana bw’agakoko gatera SIDA mu buzima bwabo.

 278 total views,  2 views today