Musanze:Mu myaka 20 INES Ruhengeri imaze ishinzwe yahinduye ubuzima bw’abayituriye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturiye ishuri rikuru  ry’Ubumenyingiro (INES Ruhengeri) bavuga ko mu myaka 20 iri shuri rikuru rimaze ryahinduye ubuzima bw’abahaturiye n’abahagana.

Mu gihe ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro ryizihiza imuaka 20 rimaze ritangiye umurimo w’uburezi, abarituriye nab o bavuga ko bizihiza isabukuru y’imyaka 20 bigobotoye inzira y’ubukene , ubushomeri , agaciro k’imitungo yabo kiyongereye n’ibindi,nk’uko Muhawenayo Egide yabibwiye www.rwandayacu.com

Yagize ati: “INES Ruhengeri itari yafungura amarembo hano hari mu kigunda, nta muntu wubakaga inzu ngo yizere ko azabona umupangayi, isambu hano hano yaguraga amafaranga make cyane , none kuri ubu isambu yavuye ku bihumbi 3 ikaba igeze mu gaciro ka za miliyoni, ubu njye amafaranga make ninjiza mu bukode bw’inzu zanjye agera mu bihumbi Magana atatu, ibi byose kandi mbikesha INES Ruhengeri , kuko abakozi bayo n’abanyeshuri bacumbika mu nzu zacu”.

Mukamwezi Mercienne we avuga ko kuza kwa INES Ruhengeri byatumye agace kabo kamenyekana, kandi ibikorwa bya INES bikaba bibageraho mu itersmbere

Yagize ati: “Iyo ngiye kuva mu mugi mbwira motari ko aho ngiye ari imbere ya INES Ruhengeli, kuko ni yo yatumye nko mu kagari kacu ka Rwambogo kugeza ubu habaye nyanagendwa . anbana bacu bahabonera uburere , bahabwamo akazi mbese ntabwo ari INES Ruhengeri ivuga ko yakoze isabukuru y’imyaka 20, ahubwo  nit we kuko INES Ruhengeri yadukuye mu icuraburindi ituma tubaho neza, kandi kuba iri shuri riri hano byatumye tubona ibikorwaremezo mu buryo bwihuse”.

INES Ruhengeri yatumye abaturanye nayo basirimuka

Abaturiye INES Ruhengeli kubera ko yatumye abantu b’ingeri zose kandi baturutse mu bice byinshi by’isi baza  i Musanze  bakurikiye ibikorwa byiza by’iri shuri bamwe baje kuhiga cyangwa se kuhakora

Nsengimana yagize ati: “Kuri ubu kubera ko twabonye abantu bo mu bice binyuranye harimo abanyamahanga n’abanyarwanda ubu twarasirimutse ku buryo ntitucyambara imyenda itameshe mbese ubu twarasirimutse none waba uzi ko urahura n’izi mpuguke zo muri INES ukagenda uri ikinyabari se, ubu iri shuri n’ibyinshi ritugezaho kuko ubu ntabwo rijya ryihanganira ko umuntu utishoboye abaho nabi kandi aturanye naryo, ryubakiye abatishoboye inzu nyinshi, ryoroje inka imiryango myinshi , kandi natwe turivomaho umubumenyi mu iterambere”.

Abanyamahanga biga kuri INES Ruhengeri bamwe baba mu nzu z’abanyarwambogo hafi ya INES .

Ubwo hizizwaga isabukuru y’imyaka 20 INES Ruhengeri imaze ishinzwe Umuyobozi wayo Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Visenti ,  we yashimiye Perezida w’u Rwanda wemeye ko iri shuri rikuru rishingwa kandi akarishyigikira kugeza uyu uyu munsi , ngo akaba ari yo mpamvu na  bo biuyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’abanyarwanda

Yagize ati: “Mudushimirire Perezida Kagame, washyize ibuye fatizo kuri INES Ruhengeri ubwo yashingwaga , muri 2003 , hano hose hari huzuye ibihuru, twigira mu byumba bike bidasobanutse ,uwavuga ko iri shuri ryavuye kure ntiyaba abeshye, intego yari iyo ijya yo gufasha igihugu cyari kivuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambara y’abacengezi babaga muri aka gace.”

Musenyeri Harolimana akomeza avuga ko ari yo   gutanga umusanzu wabo batangiye mu bihe bitari bitoroshye ariko bakagenda baaguka muri byinshi buhoro buhoro, aho bamaze kugera ku ntambwe ishimije, ubu bakaba bafite amashami anyuranye ya siyansi n’andi.

Musenyeri Harolimana nawe yishimira ibikorwa INES Ruhengeri igeza ku banyarwanda

Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri rifite abanyeshuri basaga  3000, abagera kuri 507 baturuka mu bihugu 14 byiganjemo ibyo muri Afurika, Sudan, Kenya, Congo, Chad, Nigeria , Mozambique, Uganda n’ibindi  rikaba ryatangiye imirimo yaryo ku wa 17 Ugushyingo 2003 rikaba ryaratangiranye amashami abiri gusa ,  kuri ubu imaze kugira arenga 15.

 562 total views,  2 views today