Musanze:Niyonzima ahereye ku ngurube 6, amaze kugira ubutaka busaga hegitari  imwe

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umworozi w’ingurube wabigize umwuga witwa Niyonzima Jean Bosco wo  mu murenge wa Kimonyi, Akagari ka Buramira , Umurenge wa Kimonyi,Akarere ka Musanze, avuga ko abikesheje ubworozi bw’ingurube byatumye yagura ubutaka bwe ndetse n’ingurube zikiyongera aho kuri ubu afite izisaga 400

Niyonzima avuga ko iyo umuntu ahereye ku bushobozi buke afite agakora cyane bugenda bwiyongera akiteza imbere akabikorera n’abandi.

Yagize ati: “ Ubu ndi umworozi w’ingurube wabigize umwuga, natangiriye kuri are 10 z’ubutaka nororeyeho ingurube 6, uko zagiye zibyara naragurishaga nkagura ubuso bw’ubutaka bwanjye , kuri ubu nkaba mfite hegitari n’igice mu gihe cy’imyaka icumi, ibi byatumye n’umubare w’ingurube zanjye ugenda wiyongera aho ngeze ku zisaga 400, ibi mbikesha kuba narihangiye umurimo kandi nkabikuramo amafaranga”.

Niyonzima Jean Bosco ni umwe mu bakora umwuga w’ubworozi barize ubuvuzi bw’amatungo (Foto Ngaboyabahizi Protais)

Niyonzima avuga ko yahisemo ubworozi bw’ingurube ngo kuko aribwo buzamura umuturage vuba

Niyonzima akomeza avuga ko mu gutangira ubworozi bw’ingurube ngo yari agamije kwihangira umurimo ndetse no kuha abandi agamije kwigira, kandi ngo yabigezeho akaba atekereza kuzubaka uruganda rutunganya inyama z’iburube.

Yagize ati: “ Ntekereza korora ingurube nari ngamije kwihangira umurimo ntagombye guhora ntegeye amaso Leta ngo impe akazi narabigerageje mbona birakunze kandi umushahara wanjye wikubye kabiri kuko nibura sinabura guhembwa asaga ibuhumbi 300, mfite abakozi basaga 20 mpemba neza, na za are cumi kuri ubu zikubye kenshi kuko nsigaye nororera kuri hegitari 1,5 ngereranije kuko ni ahantu hisanzuye, ndasaba ko buri wese yiga akaminuza ariko nanone atekereza kuguhanga umurimo”.

Ibiraro bya Niyonzima byubatse mu buryo bwa Kijyambere kandi bufata amazi (foto Ngaboyabahizi Protais)

Bamwe mu bakozi Niyonzima yahaye akazi bavuga ko ngo kuba Niyonzima yaraje korora mu gace batuyemo byatumye hamenyekana kandi ubutaka bw’aho bugira agaciro nk’uko Nyiranzira abivuga

Yagize ati: “ Uretse no kuba Niyonzima yaraduhaye imirimo , akatwigisha korora ingurube hari n’ikindi gikorwa k’ingirakamaro yagejeje hano kuko haramenyekanye kubera abakora ingendo shuri z’ubworozi bw’ingurube, aha hari mu cyaro kibisi nawe urabibona, ariko yahagejeje urusinga rw’amashanyarazi, atwigisha uburyo bahinga kijyambere tumurebeyeho, ubu byatumye udashobora gukinisha ikibanza cya hano ngo ni uko ari mu cyaro, twifuza ko abana bacu bajya bajya muri kaminuza bagahanga imirimo abasigaye bagakora”.

Abagore Niyonzima yahaye akazi bavuga ko byabahinduriye imibereho(foto Ngaboyabahizi P).

Kuri Twizerimana we Niyonzima yamubereye umutabazi ngo kuko yamukuye mu buzima bukomeye aho na we ngo yari yarihebye atazi iherezo ry’ubuzima bwe

Yagize ati: “ Njyewe nahoze ndi umwana wo ku muhanda banyitaga mayibobo, Niyonzima twatangiye gukorana mfite imyaka 20 , nta cyo kurya nagiraga nta mwambaro niguriraga kuko iyo nari mfite ni abantu bayimpaye, ku mushara w’ibihumbi 30 ampemba ni ho nakuye inzu ifite agagaciro ka miliyoni 3, ubu umugore wanjye twarsezeranye mbikuye muri aka kazi ko kwita ku ngurube ze, ikindi ni uko yanyigishije korora ingurube nkaba mfite izisaga 5, rwose  abiga kaminuza nibajye bahanga imirimo kuko hari abo bafasha mu iterambere”.

Abakozi ba Niyonzima bavuga ko yatumye bikura mu bukene (foto Ngaboyabahizi Protais).

Niyonzima avuga ko afite intego yo gukora cyane ku buryo azubaka ibagiro cyangwa se uruganda rutunganya ibikomoka ku ngurube.

Zimwe mu ngurube za Niyonzima uburyo ziba zitaweho zimuha umusaruro(foto Ngaboyabahizi P)

 3,328 total views,  2 views today