Musanze: Uwimana ukora ubuhinzi n’ubworozi yinjiza agera kuri 300 buri kwezi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Uwimana Triphonie ni umworozi wabigize umwuga wo mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Birira, nyuma yo kurangiza kaminuza avuga ko yihangiye umurimo akora ubworozi bw’ingurube, agamije gucunga ibye , ibi yabigezeho ahereye ku ngurube 2, ibi akaba abifatanya n’ubuhinzi bw’ibinyomoro, aho yinjiza amafaranga agera ku bihumbi 300 ku kwezi.

Yagize ati: “ Nize icungamutungo muri kaminuza, nyuma yo kurangiza nasanze ari ngombwa gucunga ibyanjye aho guhora nandika amabaruwa asaba akazi, ikindi ibi nabikoze ngamije guha bagenzi banjye b’abagore akazi ndetse n’urubyiruko, ubu mfite abakozi bagera ku 8, aba barimo n’umuveterineri nawe uhembwa neza, ikindi ni uko ifumbire nyikuramo amafaranga, indi nkayifumbiza insina zanjye  n’ibinyomoro, kandi nabyo bimpa amafaranga atari make, mu by’ukuri kumva ko uzarangiza kaminuza ugasaba akazi ntibikwiye abantu bige bagamije kwiteza imbere bihangira umurimo, kuko nkanjye ku kwezi mpembwa asaga 300 ku kwezi urumva ko atari amafaranga make”.

Ingurube za Uwimana zimuhemba agatubutse(foto Ngaboyabahizi Protais)

Uwimana Triphonie akomeza avuga ko  ubworozi bw’ingurube yabugejejweho n’inkoko nkeya yari afite

Yagize ati: “ Nari mfite inkoko nkeya norororaga nsaga byaba byiza ko nzigurisha nkaguramo ingurube, icyo gihe nahisemo kuzigurisha ngura ingurube ebyiri, izi zarabyaye ku buryo mu gihe cy’imyaka ine navuga ko nibura izigera kuri 450, nazigurishije nkazibyaza umusaruro aho nongereye isambu yanjye kuko ubworozi nabutangiriye mu itarasi imwe ariko kuri ubu mfite ubugera kuri hegitari imwe, ubu rero mfite ingurube nanone zisaga 100, ni ho nkura umushahara wanjye wa buri kwezi aho ntabura agera kuri 300”.

Uwimana Triphonie ifumbire akura mu biraro bye ayifumbiza ibinyomoro(foto Ngaboyabahizi Protais)

Abahawe imirimo na Uwimana bavuga ko byabazamuye nk’uko Ndayambaje Pscal yabibwiye rwandayacu.com ngo yasanze abagore bashoboye

Yagize ati: “ Kera nta mugore watangaga akazi kubera ko nta bushobozi bahabwaga bari batsikamijwe n’imiyoborere mibi, ariko kugeza ubu umugore yahawe agaciro bituma akora, kandi atanga akazi, ni yo mpamvu nanjye nabyungukiyemo mbona akazi , umushahara mpembwa nakuyemo inkwano nubakamo n’inzu ifite agaciro ka miliyoni ebyiri mfite n’ingurube mbikuye ku nama Uwimana yampaye”.

Bamwe mu bagore bahawe akazi na Uwimana bavuga ko bamwigiyeho byinshi birimo kwizigamira ndetse n’ubworozink’uko Umwe muri bo witwa Uwimana Pelagie abivuga

Yagize ati: “ Kuri ubu mfite umushahara w’ibihumbi 30, mu gihe cy’imyaka ine navuguruye inzu yanjye, abana banjye babona mitiweli, kandi ndya ifunguru rikwiye nkanambara neza, uyu Uwimana (turitiranwa) muri aka kazi yampaye byatumye mwigiraho kuko yadutoje kwizigamira kimwe no kwitinyuka ubu nanjye nza muri kano kazi maze kwita ku gurube zanjye mfite mu rugo, ubu nanjye mu minsi mike ndaba ntanga imirimo”.

Uwimana Pelagie avuga ko gukora mu bworozi bw’ingurube byamuteje imbere(foto Ngaboyabahizi Protais).

Kuri ubu Uwimana Triphonie  afite intego yo kwagura ubuso akoreraho no kongera umubare w’ingurube ze.

 3,028 total views,  2 views today