Musanze:Kubera igihombo amakoperative yatewe na Covid 19, ibigo by’imari byongereye igihe cyo kwishyura inguzanyo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Nyuma yo kumva ko, amakoperative akorana na SACCO Abihuta Kinigi, yahuye n’igihombo biturutse kuri Covid 19,yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuvugurura amasezerano n’abanyamuryango ba COOPAVU-Mararo kubera  ku bijyanye n’inguzanyo isaga miliyoni 2 yari yarahawe mbere ya Covid 19

Koperative Coopavu Mararo igizwe n’abagore bakora imitako n’ibindi bihangano , binyuze mu bukorikori,bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange ikora kuri Parike y’ibirunga, barishimira ko SACCO Abihuta Kinigi yavuguruye amasezerani mu rwego rwo kuborohereza mu bihombo bahuye na byo kubera Covid 19.

Umuyobozi wa Sacco Abihuta Kinigi, Iyakaremye Fils, avuga ko   amatsinda y’abagore kuva Covid-19 yatangira kuzahaza isi batongeye kwizigamira, ndetse no kwishyura inguzanyo, ngo ari n’ayo mpamvu nyuma yo kumva ikibazo cy’amakoperative n’amatsinda bakorana bahisemo kuvugurura amasezerano.

Yagize ati: “ Amatsinda y’abagore kimwe n’amakoperative akora ibijyanye n’ubukorikori, kuva Covid-19 yatangira kuzahaza isi, ntabwo bongeye kuza kwizigamira kimwe no kwishyura inguzanyo bafashe hano muri Sacco Abihuta Kinigi, ibi rero byaterwaga ni uko umukiriya wabo ariwe Mukerarugendo usura Parike y’Ibirunga  atazaga kubera Covid 19 , gusa nk’abari babereyemo umwenda Sacco, icyo twakoze ni uko twavuguruye amasezerano mu buryo bazishyura, ikindi dukomeza kubagira inama yo gukomeza gukora n’ibindi byatuma babona amafaranga, mbese twavuguruye uburyo tuzishyurwa hatabayeho guhutaza umuturage kandi mbona bigenda neza”.

Abanyamuryango ba COOPAVU Mararo nab o bishimiye ko Sacco Abihuta yabadohoreye ku nguzanyo

Uwamahoro Agnes ni umuyobozi wa Coopavu Mararo mu murenge wa Kinigi, avuga ko igihombo batewe no Covid-19 cyabagizeho ingaruka kugera no mu miryango yabo, ariko bishimira uburyo iyi SACCO Kinigi yabafashishije kwikura mu gihombo .

Yagize ati: “ Twahuye n’igihombo gikabije kubera  Covid 19, kuko mu gihe cy’amezi 6 gusa twari tumaze guhomba asaga miliyoni 2, kuri ubu rero twishimira ko SACCO Abihuta Kinigi yatwumvise ikaba yavuguruye amasezerano mu buryo tuzishyura inguzanyo , ibi byatumye n’inyungu zidakomeza kwiyongera, ndashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakomeje kudukorera ubuvugizi ntirengagije n’itangazamakuru”.

Kankundiye Isabelle ni umunyamuryango wa Coopavu Mararo avuga ko ngo  kuba Sacco Abihuta yavuguruye amasezerano byamushimishije

Yagize ati: “ Nk’ubu njyewe mfite abana bagera kuri bane biga, imirire yari ikibazo kuko amafaranga yadutungaga  nayakuraga mu bukorikori aho nabohaga uduseke, twarahombye rero ntibikigurwa, ubwo Sacco yadohoye ngiye gushakisha udufaranga twishuri muri nyakabyizi nkora ikiyede nzaturundanye nguremo ibikoreho; kuko inyungu zisa n’izisubitswe, ndashimira abantu bose bakoze ubuvugizi”.

Nyuma y’aho SACCO Abihuta ivugururiye amasezerano na COOPAVU, abanyamuryango bongeye gucuruza (foto rwandayacu.com).

COOPAVU Mararo, abanyamuryango bayo bavuga ko mu gihe cy’amezi 6 bahombye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri na Magana ane(2.400.000) z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo bari babereyemo Sacco Abihuta Kinigi, asaga miliyoni eshanu, ikaba igizwe n’abagore bagera kuri 71.

 19,301 total views,  2 views today