Musanze: Garuka hari urubyiruko rwiyise abanyecadi rukomeje kubangamira ibidukikije n’umutekano

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage  bo mu murenge wa Musanze,Akagari ka Garukaka, Umudugudu wa Kangano, bavuga ko babangamiwe n’insoresore ziyise Abanyecadi, bakomeje kurara mu kirombe cyo mu kagari ka Kabazungu, bacukuramo umucanga n’itaka, bakaba bakomeje no guhohotera abaturage, bakagerekaho no kwangiza ibidukikije.

Mukankiko Marie yagize ati: “Rwose insoresore za hano ziraturambiye kuko zitubuza umutekano , kuko bibumbiye mu itsinda bise abanyecadi, kandi iki kirombe baragifunze, ariko aba banyecadi bashyiramo amagare ku manywa nijoro bakitwikira ijoro, wibeshye ngo utanze amakuru rero baguhitana, turasaba ubuyobozi ko yenda iki kirombe bagiha ba rwiyemezamirimo kandi bakakirinda abana bakiri bato”.

Uko bacukura imisozi bagenda bangiza imirima (foto Rwandayacu.com)

Manishimwe Samuel ni umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Musanze, akaba nawe anugwanugwa kuba ari umunyecadi, nawe avuga ko nta kundi babigenza kuva bagiharika, bahisemo kujya bishoramo, ngo aho kwicwa n’inzara bahitamo gufungwa

Yagize ati: “Iki kinombe kimaze imyaka ibiri gifunze, ariko cyaduteye inzara, abavuga ko twe tujyamo turi abanyecadi byo ni ukutubeshyera, ahubwo tujyamo kubera inzara,ndasaba ahubwo ubuyobozi ko bafungura iki kinombe tukabona akazi kuko kuba tudafite akazi tukishoramo niyo mpamvu batwita abanyecadi”

Abiyise abanyecadi iyo babonye umuntu batazi bakwira imishwaro(foto Rwandayacu.com)

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko butazihanganira buri wese ubangamira ibidukikije n’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze yagize Ramuli Janvier yagize  ati: “ Kiriya kirombe cya Kanganwa cyarahagaritswe, ariko kuri ubu hari bamwe muri bo batumva bagakomeza kubangamira ibidukikije, uretse no kuba kandi bangiza ibidukikije bariya bantu bashora ubuzima bwabo mu kaga, kuko kiriya kirombe nk’uko bigaragara gishobora kubagwira , ibi bintu tugiye kubikirikirana ku bufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi ”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier asaba abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije (foto Ububiko ).

 

 534 total views,  2 views today