COVID-19: Abanyamuryango ba Sacco bishimiye ikemezo Banki nkuru y’igihugu yafashe

 

Yanditswe na Chief Editor

Nyuma y’aho Banki Nkuru y’u Rwanda, (BNR), yakuyeho amabwiriza yari yashyizeho ku wa 24 Werurwe 2020 , agena amafaranga ntarengwa amakoperative yo kubitsa no kugurizanya (SACCOs) yemerewe kubikuriza abanyamuryango bayo, mu gihe hatangizwaga Gahunda ya Guma  mu rugo hirindwa ko  Covid-19, ikomeza gukwira  mu baturage,iki kemezo kikaba cyashimishije abakozi ba za Sacco ndetse n’abanyamuryango bazo.

 

Bimwe mu byemezo Banki nkuru y’igihugu yari yafashe harimo ko  nta SACCO yemerewe kurenza amafaranga ibihumbi 150, abikuzwa n’umunyamuryango umwe , mu cyumweru, aho umucuruzi w’ibiribwa yagombaga kubikuza nibura amafaranga atarenga ibihumbi Magana atanu, buri munyamuryango w’itsinda rikorana na Sacco, yagombaga kubikuza ibihumbi mirongo itanu mu cyumweru.

Nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata2020 yemereye bimwe mu bikorwa gukomeza, BNR yakuyeho ayo mabwiriza, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa.

Iri tangazo riragira riti:  “Ibipimo ntarengwa byihariye byo kubikuza byari byashyizweho n’itangazo ryo kuwa 24 Werurwe 2020 bikuweho kugira ngo abanyamuryango b’ayo makoperative babashe gukora imirimo yabo nta nzitizi,za  SACCO zikaba zisabwa gukomeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza asanzwe agenga urwego rw’imari iciriritse.”

Sacco ya Rugera ni imwe muzishimiye ko Banki nkuru y’igihugu yahinduye ibyemezo byo kubikuza amafaranga umunyamuryango ashaka(foto Ngaboyabahizi Protais).

Bamwe  mu banyamuryango ba Sacco Rugera Mukeshimana Venerand, wo  mu kagari ka Nyarutembe, umurenge wa Rugera, avuga ko bishimiye iki gikorwa.

Yagize ati: “ Iki gikorwa ni ingirakamaro kuba Banki nkuru y’igihugu yahaye uburenganzira za Sacco, bwo kuba noneho umunyamuryango yakura kuri konti ye amafaranga umva ashaka, kuko nakuragayo agera ku 150000 yenda nshaka kugura ikirenze, bigasaba ko negera mugenzi wanjye akampa ideni nkazayamwishyura mu kindi cyumweru, ibi rero ni bimwe mu bituma turakomeza kwiteza imbere, ikindi turakomeza twirinde Covid-19, twirinda nanone gukomeza guhererekanya amafaranga mu ntoki, ahubwo turabinyuza mu buryo bw’ikoranabuhanga”.

Munyentwari Pierre Celestin, ni  Umucungamutungo wa Sacco Rugera yo mu karere ka Nyabihu, nawe avuga ko ikemezo Banki nkuru y’igihu yafashe ari ingirakamaro.

Yagize ati: “Iki ni iigikorwa cy’ingirakamaro, kuko itangazo risohoka ryavuga ukuri, ariko ku muturage ho wasangaga hari amakimbirane hagati ya Sacco n’umunyamuryango wayo cyane ko yazaga akakwereka umushinga ariko ugasanga nta kundi wabigenza kubera ko nta mafaranga arenze umubare Banki nkuru y’igihugu, ikindi ni uko muri iyi minsi ntabwo bari kuza kwizigamira ahubwo bo barabikuza gusa, ibi nkaba nsanga nibikomeza gutyo bakajya babikuza batabitsa cyaba ari ikibazo”.

Uyu Mucungamutungo akomeza asaba abanyamuryango, ni uko bajya baza kubikuza bayajyana mu bushabitsi (Business), ikindi bagakomeza no kwizigamira, ubu Sacco ya Rugera  ifite abanyamuryango 5335.

 

 2,681 total views,  2 views today