Nyagatare:RIB yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya  icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na NGENDAHIMANA Jean Pierre.

Mu bukangurambaga bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’UbugenzacyahaRIB,kubufatanyen’Umuryangompuzamahanga Ushinzwe Ingendo,International Organization for Migration (IOM) mu rurimi rw’Icyongereza, burikubera mu karere ka Nyagatare, abatutrage bibukijwe ko bakwiye kugira uruhare mu gukimira no kurwanya icuruzwa ry’abantu .

Mu murenge wa Rwimiyaga,akarere ka Nyagatare,Ntaganira Emmanuel,Munana,umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubushakashatsi n’ikumirwa ry’ibyaha muri RIB,yasobanuriye abawutuye uko icuruzwa ry’abantu rikorwa ndetse n’impamvu RIB na IOM bahisemo gukorera ubu bukangurambaga muri aka karere byumwihariko mu murenge wa Rwimiyaga.

Yagize : “ati”gucuruza umuntu ni ugufata umuntu ukamuvana mu gihugu kimwe n’uko ukamujyana mu kindi,kandi bigakorwa  mu nyungu zawe bwite, ugatangira kumukoresha imirimo ivunanye(ubucakara),gucuruza ibice by’umubiriwe,kumugurisha ku bamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’ibindi.

Akomeza avugako ubushakashatsi bwakozwe bugaragazako icuruzwa ry’abantu ryiganje mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ko ihana imbibi n’ibihugu byinshi.

Yagize “ati”Intara y’Iburasirazuba ihana imbibi n’ibihugu byinshi,aribyo Ubugande,Tanzania,Burundi,abantu bavanwa mu gihugu cy’u Rwanda bakajyanwa kugurishwayo babeshwako ari imirimo bagiye guhabwa,ikindi uko ibihugu bihana imbibe n’intara ninako abajya kugurishwa biyongera.

Umukozi wa RIB Ntaganira Munana asaba abaturage kurwanya icuruzwa ry’abantu (foto J Pierre)

Nyuma yo gusobanurirwa uko icuruzwa ry’abantu rikorwa abatuye umurenge wa Rwimiyaga bemeza ko batari bazi uko rikorwa ariko ngo bungutse ubumenyi bwinshi bagiye gushyira mu bikorwa,kubusangiza abatabashije kwitabira ndetse no kugira uruhare gukumira icyaha kitaraba bakanatangira amakuru ku gihe.

Kankindi Jacqueline,yagize ati : «  ntabwo narinzi uko icuruzwa ry’abantu rikorwa yewe sinarinzi ko abantu bacuruzwa pe,ariko ubu nungutse ubumenyi bwinshi cyane ku icuruzwa ry’abantu,kandi ni ubw’ingirakamaro kuri njye, ngiye kubisangiza n’abandi batabashije kuza hano.

Kankindi akomeza ashimira RIB na IOM,babateguriye ubu bukangurambaga,akifuza ko ziriya nyigisho zakomeza n’ahandi mu gihugu kubera ko ngo amasomo nk’ariya aba akenewe

Mbarushimana Celestin utuye mu Kagali ka Rwimiyaga, Umurenge wa Rwimiyaga yemeza ko ashingiye ku bumenyi yungukiye muri ubu bukangurambaga yihaye yihaye intego ndetse akaba yanafashe ingamba zirimo gukumira icuruzwa ry’abantu no gutangira amakuru ku gihe.

Mbarushimana yagize “ati” nshingiye ku bumenyi nungutse muri ubu bukangurambaga ngiye kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu ndetse  nanatangira amakuru ku gihe,aho nzabona ushaka kubukora,kugaragaza aho iki kikorwa kigiye kubera ndetse n’ibindi…,nzahita menyesha inzego z’ubuyobozi zinyegereye yaba akagali,umurenge,akarere,Police,RIB ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi zitandukanye ».

Umutsi Kabaka, Umukozi wa RIB, mu Ishami Rishinzwe Kurwanya Icuruzwa ry’Abantu,yasabye uruhare buri wese mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abaturage ngo kuko aribo bafite amakuru.

Umutesi Yagize “ati” icuruzwa ry’abantu ntirizaranduka burundu buri wese atabigizemo uruhare kandi mwe baturage, nimwe muzi ababugiramo uruhare, abambukiranya imipaka,abatwara ibinyabiziga bibatwara, mugomba kugira uruhare rwo kubikumira kubirwanya mumenyesha inzego z’ubuyobozi z’ibegereye mu gihe mubonye hari ugiye kubyijandikamo”.

Umutesi Kabaka asaba abaturage kwirinda kuba abafatanyacyaha mu icuruzwa ry’abantu(foto J Pierre).

Akomeza asaba abafite amakuru ku icuruzwa ry’abantu n’uko bakayihererana kubereka ngo kuko bafatwa nk’abafatanyacyaha. Abasobanurira ko ngo kumenya amakuru ntuyashyikirize inzego bireba uba ukoze icyaha bityo ukaba ugomba kubihanirwa kuko nyine ngo aho umuntu aba yahishiye icyaha kandi abishaka, bityo abasaba kubyirinda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,rugaragazako ibibazo birimo ubukene,amakimbirane yo mu miryango,gushaka gukira vuba kuri bamwe cyane cyane urubyiruko ari zimwe mu mpamvu zza ku isonga mu gutuma icuruzwa ry’abantu rikomeza kwiyongera.

Itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi,umutwe wa iii:uteganya ibihano ku byaha by’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi,Ingingo ya 18:ivugako icyaha cy’icuruzwa ry’abantu

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10)

ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).

 494 total views,  2 views today