Nyabihu: “Ibigo mbonezamikurire ntabwo ari amavuriro” Guverineri  Habitegeko

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hizihizwaga Umunsi wahariwe  imbonezamikurire y’abana bato (ECD day) ku rwego rw’igihugu uyu munsi ukaba warabereye mu Ntara y’Iburengerazuba ukizihirizwa  mu Karere ka Nyabihu. Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois, yibukije abaturage ko ibigo mbonezamikurire atari kwa muganga ngo ababyeyi bajye bajyanayo abana bamaze kuzahazwa n’indwara zikomoka ku mirire mibi.

Mu bigo mbonezamikurire abana bahabwa indyo yuzuye  bakanafashwa gukangura  ubwonko  (foto rwandayacu.com)

Guverineri yasa inzego bireba harimo imiryango itari iya Leta, abanyamadini n’amatorero gufatanya mu gushishikariza ababyeyi guhindura imyumvire bakita ku nshingano zo kurera neza abana ngo kuko bizatuma bakura neza .

Guverineri Habitegeko yagize ati : “Ndagira ngo ngire icyo nisabira mwebwe muri hano, ndibutsa ababyeyi ko ibi bigo mbonezamikurire atari kwa muganga, atari ahantu abana baza baje gukira ibi bibazo bikurura indwara zikomoka ku mirire mibi , icyo nshaka kuvuga ni uko izi serivisi zikwiye guhera mu rugo iwanyu, kandi ibi ababyeyi bakwiye kubyumva, aho nsaba uruhare rw’amadini muri iki gikorwa; mudufashe mu bukangurambaga.”

Guverineri Habitegeko (uwa mbere iburyo)ashishikariza ababyeyi kwita ku bana (foto rwandayacu.com)

Guverineri Habitegeko akomeza yibutsa ababyeyi inshingano zabo ku bana babo aho kubaharira ibigo mbonezamikurire

Yagize ati: “Ababyeyi ntimukwiye  kwegeka inshingabo zanyu mu bigo mbonezamikurire  aho usanga kujyana umwana muri ibi bigo bamwe bumva ko biba birangiye,  hakenewe rero ubushake no kubyumva neza, buri wese akagaragaza uruhare rwe muri iyi gahunda yo kunoza imirire hagamijwe kurwanya igwingira mu mirire n’imikurire by’umwana”.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na rwandayacu.com, bo mu karere ka Nyabihu bashimangira ko gahunda y’ibigo mbonezamikurire yatumye bunguka byinshi mu gutegura indyo yuzuye, ndetse bikuraho ko n’abana babo batakirirwa bazerera mu masibo, ahubwo ubu biga batozwa uburere byiza ibintu kandi ngo bikangura ubwonko bw’abana babo.

Dusabe Denyse wo mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rurengeri, umudugudu wa Kabyaza ashimangira ko ibigo mbonezamikure byaje ari inyunganizi mu kurera abana babo

Yagize ati: Umwana wanjye yaje hano ari hasi ari mu mirire mibi, ubu mbona yarahindutse kuko mbere namugaburiraga umuceri nkumva ko ubwo nagabuye neza, ariko kuri ubu maze kumenya ko indyo yuzuye iba ifite iby’ubaka umubiri , ibirinda indwara ndetse n’ibitera imbaraga, kandi burya gutegura indyo ntibigombera amafafaranga menshi, ahubwo bisaba gutekerezacyane nk’ubu indagara z’ijana, ntizabura, akarima k’igikoni karahari”.

Dusabe Denyse avuga ko ibigo mbonezamikurire byaje ari igisubizo ku burere bw’abana babo(foto rwandayacu.com)

Uyu mubyeyi akomeza asaba ababyeyi gukomeza guhindura imyumvire ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, kuko hano ibiribwa turabifite ariko ntitujya tubitegura uko bikwiye hari bamwe bazi ko gutegura amafiriti aba aribwo batetse neza nyamara bakiyibagiza ko imboga rwatsi ari ngombwa mu mafunguro

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi, nawe asaba  ubufatanye hagati y’ababyeyi n’abafatanyabikorwa, akaba ashimangira ko hakwiye kubaho ibigo mbonezamikurire byinshi kandi byujuje ibya ngombwa

Yagize ati”:Turifuza ubufatanye hagati y’ababyeyi n’abafatanyabikorwa, tukita cyane kuri serivisi zidaheza aho dukwiye kwita no kubana bafite ubumuga bahabwa izi serivisi z’ingo mbonezamikurire y’abana bato ariko bikiri hasi cyane, ikindi tuzakomeza guhugura abarezi b’abafashamyumvire, ndasaba ababyeyi ko ari mwe  gufata inshingano ya mbere mu kurera aba bana kugira ngo bazavemo abana beza kandi bazagirira Igihugu akamaro mu bihe biri imbere”.

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi,yifuza ko ibigo mbonezamikurire byiyongera ku bwinshi no bwiza (foto rwandayacu.com)

Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.Bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, umwe ku ijana agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure. Abana bagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite naho 6% bafite ibiro byinshi.Ni igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije.

Byari bihangayikishije ku buryo wasanganga n’abana bari munsi y’amezi atandatu bafite iki kibazo.

Mu kugenzura aho ibikorwa byo kugabanya iri gwingira rigeze, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangiye kuzenguruka utu turere 10 hafatwa ingamba ku bibazo bikigaragara kugira ngo mu 2024 hazagere igwingira mu bana rigeze ku 19%.

Ku ikubitiro hatangiriwe ku turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu na Rubavu.

Akarere ka Nyamagabe kageze kuri 33.6%, kavuye kuri 51.8% mu gihe aka Nyaruguru kari kuri 39% kavuye kuri 41% naho Nyabihu yo ikaba iri kuri 46% ivuye kuri 59%, Akarere ka Rubavu ko kageze kuri 40.2% kavuye kuri 46%.

Kuri uwo munsi wahembwe ibigo mbonerzamikurire 10 byitwaye neza mu karereka Nyabihu

 

 766 total views,  2 views today