Musanze:INES Ruhengeri hatangijwe umushinga wo  guteza imbere ibihingwa no kubungabunga ibidukikije

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo hatangizwaga umushinga uzaba ugamije kongerera kongerera ingufu ibigo by’Amashuri makuru na za Kaminuza mu birebana n’ubumenyi bw’ibiribwa no kwigisha ibijyanye no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, abanyeshuri n’abayobozi ba za Kaminuza bavuga ko uyu mushinga uje gukemura ibibazo binyuranye bahuraga na  byo, mu kongerera agaciro ibihingwa.

Uyu  umushinga wateguwe ku bufatanye na Kaminuza ya Parma mu gihugu cy’Ubutaliyani k’ubufatanye na INES Ruhengeri,Kaminuza y’u Rwanda,IPRC Musanze na UTAB  Byumba mu Rwanda na Kaminuza ya Liege n’iy’ikoranabunga ya Cologne k’Umugabane w’Uburayi.

Bamwe mu banyeshuri bishimira iki gikorwa, bakavuga ko ari igisubizo kuri bo nk’uko Karasira Shadia wo kuri INES Ruhengeri abivuga.

Yagize ati: “ Kuri ubu uyu  ushinga uje tugiye kuvana mu magambo ibyo twize tubishyire mu bikorwa, aya mahugurwa azadufasha byinshi mu ngendo shuri tuzajya dukorera mu bindi bihugu uyu mushinga ukoreramo, tumenye kongerera agaciro ibihingwa, nk’ubu muri INES Ruhengeri dutubura imbuto y’ibirayi, ubu mu mahugurwa tuzajya duhabwa bizatuma dukarishya ubumenyi muri iki gikorwa ndetse tumenye neza uburyo umuntu yahangana no kubungabunga ibidukikije bishobora kwibasirwa n’ibiza ndetse n’umuntu”.

Abayobozi ba za Kaminuza na  bo bashimangira ko uyu mushinga uzagira akamaro nk’uko Padiri Docteur Hagenimana Fabien Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri, yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Uyu  ushinga uzadufasha mu kuzamura ubushobozi haba mu gutunganya umusaruro uva ku buhinzi, bawongerera agaciro mu gihe batunganyamo ibiribwa ndetse kimwe no kubungabunga ibidukikije, ibi nitubigeraho abazaba barize muri izi programu bazaba bashoboye kandi bashobotse, gahunda y’igihugu ni uko cyubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi , ntabwo byagerwaho rero  u gihe kaminuza zidakora cyangwa se zirangaye”.

Abitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga bishimira ko uzabafasha gusangira ubunararibonye

Iyi  ni gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi igamije kubaka ubushobozi bw’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza ERASMUS+ ni yo izatera inkunga uyu mushinga; Ben NUPNAU uhagarariye uyu mushinga na we avuga ko ashimishwa no gukorana n’u Rwanda.

Yagize ati: “ Dushimishijwe no gukorana n’u Rwanda mjuri iyi gahunda  nkaba nizera ko za kaminuza zinyuranye zirebwa n’uyu mushinga zisazangira ubunararibonye n’izo mu Burayi, iki gikorwa rero kikaba ari ingirakamaro , kandi nanone bizoroheraza abanyeshuri nanone gusangira ubumenyi”.

Uyu mushinga uzamara imyaka igera kuri itatu, ukorera mu Rwanda , uzatwara amafaranga angana na miliyari imwe y’amanyarwanda.

 

 

 

 

 1,079 total views,  2 views today