Musanze:Hari bamwe mu babyeyi basigaye biganyira kujya kubyarira ku ivuriro rya Gasiza

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Cyuve, aho ikigo nderabuzima cya Gasiza gihereye, bavuga ko kujya kubyarira kwa Muganga birutwa no kubyarira mu rugo ku kirago cyangwa se mu nzira.Ibi barivuga kubera ko ibitanda na matera byo muri iki kigo ari ibintu bishaje cyane kuko ngo bimaze imyaka isaga 30.

Nyiramana Henriette ni umwe mu babyeyi baganiriye na www.rwandayacu.com , yari yaherekeje mugenzi we wari uje kubyarira kuri iki kigo nderabuzima yavuze ko basigaye biganyira kuza kubyarira kwa muganga

Yagize ati: “Kuza kubyarira Gasiza  birutwa ni kwigumira mu rugo, na we se ibitanda byarashaje ku buryo imigozi ibi bita za rasoro byose byaracigaguritse, ujya ku gitanda ugasa nuryamye mu mufuka kuko umugongo uheramo, ukagira ibise n’umugongo kubera uba nawo utohewe ubundi ugata umutwe, ibi byiyongeraho na matera za hano zifite amahema wagira ngo imbeba zarayriye, wakubitaho urubavu ugakomereka, ugataha umubiri wose ari ibisharamure gusa.Leta nidufashe tujye tubyarira ahantu heza tuba twaje gutanga ubuzima nta mpamvu y’uko twabutakariza hano”.

Ababyeyi basanga bidakwiye ko baryama kuri matera nk’izi xa Gasiza (foto rwandayacu.com)

Ndizihiwe Albert nawe ni umwe mu bakorsha kiriya kigo nderabuzima, avuga ko umubyeyi uje kubyarira hariya ahakura indwara y’umugongo ndetse n’ibikomere ku mubiri, ngo akaba ariyo mpamvu ahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Ruhengeri mu gihe yumva ko umugore we yatangiye gufatwa n’ibise.

Yagize ati: “Urebye nabi kuri biriya bitanda wahakura indwara uzivuza ikaguhenda, njye ubwashize umugire wanjye yarahabyariye muvuza umugongo kandi ubyumve byarampenze, uruhu rwe narwo rwaje guhura n’ibintu bimeze nk’ibiheri biratutumba hose, nabyo ndabivuza birampenda , kandi nimugihe niba se wowe warebye neza, wabonye matera zabo n’amahema azitwikiye atari ibiremo by’ubushwambagara,none wazisukura gute ko amazi yiyinjirira muri matera, njye nibaza niba inzego bireba zizi neza ko kiriya kibazo tugifite hano, njye mbyarira mu Ruhengeri, kandi uwabyarira mu rugo ntiwanamuveba ni ukuri”.

Uretse kuba ibitanda na matera bishaje n’inzu hasi ubwayo irashaje sima yaramenaguritse (foto rwandayacu.com)

Mukashyaka Leontine, ni Umuforomokazi wungirije umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gasiza, akaba ari Umusigire  kuko Umuyobozi w’ikigo nderabuzima ari muri Konji, nawe ashimangira ko ikibazo cy’ibikoresho bishaje nab o bakizi kubera ko kiriya kigo nderabuzima cyubatswe muri 1982, ngo ari inyubako ndetse n’ibikoresho by’aho birumvikana ko bishaje.

Yagize ati: “Ni byo koko namwe mwabyiboneye ibitanda matera n’ibindi bikoresho bya hano birashaje kuko bimaze igihe, natwe bidutera ipfunwe kuba twakirira ababyeyi cyanga se abarwayi ahantu hameza gutya, gusa icyo twakoze ubuyobozi budukuriye burabizi, natwe tugerageza kwishakamo ibisubizo, aho tumaze kugura ibitanda 6, ibindi ubwo dutegereje inzego bireba ko zizagira icyo zikora tugahabwa ibisubizo”.

Iki kigo nderabuzima nta n’amashuka kigira ababyeyi cyangwa ababyeyi bitwaza ibyo kuryamamo (foto rwandayacu.com).

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Kamanzi Axelle, nawe ashimangira ko ibikoresho byo muri kiriya kigo nderabuzima bishaje, ariko ngo barimo gukora ubugizi muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Yagize ati: “Dukomeje gushaka ubushobozi dukora ubugizi kuri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda;kugira ngo ibikoresho byose bishaje mu bigonderabuzima byose biboneke kandi hari ikizere ko umuti uzaboneka mu gihe cya vuba, kuko ibiganiro bikomeje kandi na twe nk’akarere iki kibazo kituraje ishinga.”

Ikigo nderabuzima cya Gasiza cyakira abarwayi 80 kugeza ku 100 buri munsi, harimo abarwaye indwara zisanzwe kimwe n’abaje kuhabyarira ndetse na serivise zijyanye no kwirinda no gupima agakoko gatera SIDA.

 572 total views,  2 views today