Nyabihu :Abaturage babangamiwe n’urusengero rubateza umwanda uva mu bwiherero

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturiye urusengero rwa AEBR Gitebe, ruhereye mu mudugudu Mucundebo, akagari ka Mwiyanike umurenge wa  Mulinga, akarere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda kimwe n’amasazi aturuka mu bwiherero bw’uru rusengero, Ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko iki kibazo bugiye kugikemura

Urusengero ruhurirwaho na bantu benshi rutagira ubwiherero buhagije(foto rwandayacu.com)

Muhutu Yohani kimwe n’abaturanyi be bavuga ko abangamiwe n’isazi ziva mu rusengero zikaza kubatera umwanda mu ngo zabo

Yagize ati: “ Uko ureba ubu bwiherero buratubangamiye cyane, reba kugira ngo urusengero rwakira abantu basaga 500, rube rufite ubwiherero bumwe, bituma aho babonye iyo kuko urumva niba abantu bahuriye ku bwiherero bangana batyo, iyo babayeho benshi, bamwe bimanukira hano mu myaka yacu, amasazi ubwo rero  nayo akava muri ubu bwiherero akadusanga mu ngo zacu mbese ubu inzoka zigiye kuzaduhitana ni ukuri, ndasaba ko abayobozi b’uru rusengero bakubaka ubwiherero buhagije”.

Muhutu Yohani ni umwe mu baturiye urusengero rwa AEBR Gitebe(foto Rwandayacu.com)

Komera Phoibe nawe ni umwe baturage bo muri Mwiyanike, akaba nawe aturiye uru rusengero we asanga ubwiherero bukwiye kongera ngo kuko butajya bunapfundikirwa

Yagize ati: “ Ubu bwiherero urabona ko burangaye, hatambitseho ibiti, bayituma hejuru, kuri ubu isazi zivamo zigakwirakwira mu ngi zacu hano, kandi ngira ngo ubona ko nta mazi uru rusengero runagira ngo rujye ruyisukura, ikindi kibabaje ni ukubona abakirisitu bituma mu myaka yacu no muri izi ntusi za hano hafi, mbese bakwirakwiza umwanda hose, nibadufashe bubake ubwiherero buhagije”.

Rucamumihigo Emmanuel ni umufasha wa Pastor wa AEBR Gitebe, avuga ko gucukura ubwiherero byarabananiye ngo kubera ko hari urutare rutuma batacukura metero nibura eshatu z’ubujyakuzimu

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubwiherero na twe turakibona koko ni buke kuko dufite ubwiherero bubiri, natwe tubona ari ikibazo gikomeye cyane , aha hantu kuhacukura ubwiherero ntibyoroshye , niba rero ubwo mwaje mugasanga harimo umwanda, ibi tugiye kubikosora, kuko natwe ntitwishimiye ko umwanda ugera mu baturanyi bacu, kuko twifuza kubana neza mu mahoro”.

Rucamumihigo Emmanuel  umufasha wa Pastor wa AEBR Gitebe(foto Rwandayacu.com)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mulinga Rusingiza Esron, avuga ko ibibazo biri kuri ruriya rusengero bizwi bari mu nzira yo kubikemura

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubwiherero kuri AEBR , kimwe n’amazi ava ku rusengero rwabo byose bitera umutekano muke mu baturage turakizi, ubu rero twaganiriye n’ubuyobozi bw’iri torero, ko ibi bibazo byagombye kuba byakemutse mu gihe jkitarenze ukwezi, ndasaba ko urusengero rutagombye kubangamira abo ruturanye na bo, ahubwo rukatoza imico myiza n’imibereho myiza”.

Abaturiye Urusengero AEBR Gitebe bibaza impamvu itagira ubwiherero bufite isuku

Ubundi ahari itorero rivuga ubutumwa bw’imana hakwiye kuba hari isomo abahatuye bahakura ariko kuri ubu hamwe na hamwe hari insengero usanga, hateza umutekano muke abaturage, usibye kuba hari izitera umwanda zohereza amazi  u baturanyi, hari n’izindi nsengero zitera urusaku mu baturage,ibintu Leta ikwiye kongera gukangurira ba nyiramadini n’amatorero.

Ubu bwiherero ntibukinze kandi burebana n’ingo z’abaturage (foto rwandayacu.com)

 556 total views,  2 views today