Amajyaruguru:Abafite agakoko gatera SIDA, bavuga ko nyuma yo guhabwa imiti igabanya ubukana babura ibiribwa

Yanditswe na rwandayacu.com

Bamwe mu baturage bo mu Ntara bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, bavuga ko nyuma yo gufata iyo miti kubera ko badafite ibiribwa, bituma bagenda barushaho kunegekara.Nyamara abakuriye urugaga rw’abafite agakoko gatera SIDA (RRP+), babasaba kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo bishakemo ibisubizo

Umwe mu bavuganye n’igitangazamakuru rwandayacu.com bashimangira ko gufata imiti igabanya agakoko gatera SIDA, udafite ibyo kurya ushobora kuhasiga ubuzima ngo kuko iyo umuntu amaze kuyifata ntarye azungera

Uwamahoro Tereza wo Murenge wa Mataba ho mu Karere ka Gakenke yagize ati: “Ndabinginze muntabarize Leta ubuzima bwanjye buri mukaga mfata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA bayinsanzemo Umugabo ahita antana abana,kubera Ubukene iyimiti sinkiyinywa uko Muganga yabintegetse,kuko mbona iyi miti yanyica iyo ntabonye icyo kurya cyangwa kunywa ntabwo nshobora kwibeshya ngo nyinywe .Urumvako ni hahandi nta cyo mba nkoze iyo ntayinyweye neza.Ubu bansanzemo n’indwara y’umwijima nayo bampa ibipfunyika by’Imiti ,iyomiti yose ihurira mu mubiri wanjye ,nariye cyangwa ntariye iyo mbonye ngiye gupfa kubera ubukana bw’imiti buba bwandenze ndayihagarika pe.Munkorere ubuvugizi byibura  Leta ijye impa agafu k’igikoma kokunywesha iyi miti Wenda kamfasha”.

Uyu twahinduriye izina tukamwita Pawulina Nyiransaba ku bw’umutekano nk’uko yabidusabye we utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muko akagari ka Cyivugiza wavuzeko amaze kugira uducupa twinshi agenda abika uko agiye gufata imiti igabanya ubukana buri kwezi, Kuberako atabasha kunywa iyi miti atabonye icyo kurya cyangwa icyo kunywa.

Yagize ati:”Iyimiti ifite akamaro gakomeye cyane k’ubuzima bwacu,ariko uburyo batwigishihe kuyinywamo bisaba amafunguro ahagije, batubwiyeko nibura ugomba kuyinywa wabonye icyo ufata mugitondo,saa yine, nkatwe rubanda rugufi ntabwo twabona aya mafunguro,turya ari uko tuvuye guca incuro,Kandi 1ku mafaranga 1000 uba wakoreye ntiwakiryamo izo nshuro zose ufite n’umuryango cyane ko n’ibyo biraka tutabibona buri musi,ni yompamvu rero njya kwa Muganga kugirango nubahirize gahunda yabo mfate imiti ariko sinyinywa ndayibika pe,keretse naronse icyo kurya nibwo nyinywa,iyo mbonye nta cyo kurya ndayibika kuko kuyinywa utariye no gupfa wapfa”.

Pawulina akomeza avugako yiyumva nkumuntu washenjaguritse mumubiri, ngo ahora yumva ari kuyengera bimwe by’umugore  utwite kubera kunywa imiti igihe kirekire akenshi atanariye,bityo agahitamo kutanywa imiti igihe atabonye icyo kurya cyangwa kunywa.Ibintu avugako n’ubundi ngo ntacyo aba akijije

Pawulina ariko yongeraho ko ababajwe nanine na bagenzi babo bakomeje gupfa bazize inzra n’imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA aho avuga ko imiti ari ngombwa ariko kandi nanone ibiribwa ni ngombwa byose bikuizuzanya.

Aragira ati:”Dutewe impungenge na bagenzi bacu bari gupfira imburagihe kubera kutanywa imiti neza,nka hano mu Muko tumaze kubura abantu benshi,ejo hapfa umuntu,ejobundi undi agapfa gutyo gutyo,abandi bati SIDA irabamaze nyamaratwebwe banyiri ikibazo,turabiziko tumazwe no kutanywa imiti neza kubera gutinya kuyinywa tutariye.Turasaba Leta y’ubumwe kudutabara bongere batwibuke,nkuko kera babigenzaga.

Aba baturage bavugako kera abantu bari bafite ubwandu bahabwaga inkunga y’ibiryo byo kwifashisha mukunywa neza imiti nka pate Jaune, amavuta, isabune ndetse n’ifu y’igikoma.Banavugako nyuma y’uko ibi bihagarara Leta yafataga wa muntu wenda gupfa bakamuha ikiro n’inusu cy’ifu rimwe mu kwezi kuri Santre de sante,ariko ubu N’ako gafu ntawe ukikabona abo gupfa barakomeza bapfe Leta nidatabara.

Perezidante  wa RRP+ Muneza Sylivie we asaba buri wese ufite agakoko gatera SIDA kwiyitaho akurikiza amabwiriza ahabwa n’abaganga ndetse akagendera no kuri gahunda nziza za Leta zirebana n’imibereho myiza y’ubuzima nk’uko ihora ibishishikariza abanyarwanda

Yagize ati: “ Ubundi mu bihe bya mbere twari indembe , umuterankunga yaduhaga imiti n’ibiribwa mu bihe byakurikiye rero yaje kutugaragariza ko ibiribwa biri gukendera byabaye ngombwa ko adushakira imiti, kuri ubu rero ndasaba abafite agakoko gatera SIDA kwibumbira mu mu matsinda kugira ngo babashe kwiteza imbere , ikindi bumve gahunda za Leta, bagira akarima k’igikoni, borora inkoko zibaha amagi, mbese mu bushobozi bwose bafite bashakishe ibyo kurya, birinde guhagarika gufata imiti kuko biri mu bituma bashobora kubura ubuzima mu buryo bwihuse, kuri ubu ibiribwa muri gahunda yabo ntibikibineka ahubwo dukwiye kwigira”.

Perezidante  wa RRP+ Muneza Sylivie, asaba abafata imiti kubahiriza gahunda bahabwa na Leta n’abaganga

Kugeza ubu imiti igabanya ubukana isigaye iboneka ku bitaro, amavuriro n’ibigo nderabuzima byose kandi abarenga 97% mu bafite ubwandu bakaba bayifata.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko ubwandu bwa HIV mu Rwanda buri kuri 3%. Gusa imibare igenda itandukana bitewe n’imyaka cyangwa igitsina. Iryo janisha ni iry’abari hagati y’imyaka 15 na 64.

MINISANTEivuga  ko kugeza ubu imiti igabanya ubukana iboneka 100% k’uyifuza wese. Hafi ya yose iboneka ku bufatanye bw’abaterankunga.

Isi muri rusange yari ifite intego y’uko mu 2020 nibura 90% by’abakekwaho HIV baba barapimwe bakamenya uko bahagaze, 90% by’abayifite bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho abandi 90% bakaba baragabanyije ku buryo itagaragara mu maraso cyane. Hifuzwa ko mu 2030 iryo janisha ryaba riri kuri 95%.

Icyo gihe cyageze u Rwanda rwaresheje umuhigo runarenzaho ku bafata imiti kuko ubu bageze kuri 97% ndetse n’abo HIV yagabanutse mu maraso barenze 90%.

Imibare y’umwaka wa 2021 igaragaza ko ku isi abanduye SIDA ari miliyoni 38,4 abakuru bayanduye ni miliyoni 36,7 mu gihe abari munsi y’imyaka 15 ni miliyoni 1,7. Muri aba bose abagore n’abakobwa bihariye 54%.

 

 734 total views,  2 views today