Musanze :Abana bafite ubumuga nabo bafite  uburenganzira nk’ubw’abandi bana.Ntirenganya

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze butangaza ko abana bafite ubumuga bakwiye kugira uburenganzira nk’ubw’abandi, ibi byatangajwe na Ntirenganya Martin, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere  n’imibereho myiza y’abatishoboye ubwo bari mu gikorwa cy’Ubukangurambaga ku isuku n’isukura ku bafite ubumuga by’umwihariko abana b’abakobwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere  n’imibereho myiza y’abatishoboye mu karere ka Musanze Ntirenganya Martin, mu izina ry’umuyobozi wako yabwiye Rwandayacu.com ko kwita ku isuku y’abana b’abakobwa bafite ubumuga ari igikorwa gikomeye cyane kuko batibwaho ku mpamvu zitandukanye.

Yagize ati “ Abana b’abakobwa bafite ubumuga akenshi ntibitabwagaho kubera impamvu zitandukanye . Niyo mpamvu dusaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo buri mwana wese ufite ubumuga ajye ku ishuri kuko nabo bashoboye. Ikindi, turasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guha umwanya munini bene bari bana bafite ubumuga kuko bituma nabo batagira ipfunwe ry’ubumuga bafite cyane cyane hitabwa ku nzira zabo zihariye, ubwiherero bwabo kuko Leta yahagurukiye gukemura ibibazo byose bahuraga nabyo mu mibereho yabyo kandi nk’akarere tubari inyuma ibizabananira , bazatubwire tubafashe kuko tubari inyuma.”

 

Ubu bukangurambaga bwari bumaze imyaka itatu bukorerwa mu mirenge 3 muri 15 igize akarere ka Musanze aho byagaragaye ko hakiri abantu bahishahisha mu ngo zabo bamwe mu bana bafite ubumuga aho kubaha uburenganzira bwo kwiga nk’ubw’abandi bana kandi nabo bashoboye.

Aha ni naho ubu bukangurambaga buhera buvuga ko buri wese agize uruhare mu kwita kubafite ubumuga, byarushaho kuba byiza mu kubateza imbere kuko kubaha umwanya ari igikorwa gikomeye kuko nabo bagomba gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’umushinga uzwi nka “Uwezo” habonetse abana benshi mu mirenge ya Nyange, Cyuve na Muhoza kuko ubwo uyu mushinga watangiraga ubu bukangurambaga mu mwaka wa 2018 watangiranye abana bafite ubumuga 198 kandi abenshi muri ntibigaga ariko kuri ubu abenshi batangiye kwiga kandi batsinda nk’abandi bana.

By’umwihariko ariko uyu mushinga wibanze kubana b’abakobwa bafite ubumuga muri gahunda yo kunoza isuku bahabwa ibikoersho by’isuku kuko urebye nibo batitabwaho ku mpamvu zitandukanye zirimo  kutabitaho no kubaha akato byo ngaruka ikomeye yo guta ishuri.

Nkuko ahanini ubu bukangurambaga bwakorewe mu bigo by’amashuri, abayobozi b’iyo bigo batanze ishusho y’icyo byakemuye nk’ikibazi ndetse n’imbogamizi bagiye bahura nazo. Aha ni naho byagaragaye ko ubu bukangurambaga bwagize impinduka nziza kuko isuku yiyongereye muri ibi igo by’amashuri ndetse hamwe na hamwe hagashyirwaho inzira z’abafite ubumuga n’. icyumba cy’umwana w’umukobwa.

Nubwo bimeze gutya ariko hagaragajwe na zimwe mu mbogamizi ku bigo byigamo abana bafite ubumuga bukomatanije aho umwana uwite ubumuga adakurikira neza cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 aho mwarimu yigisha yambaye agapfukamunwa, umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntakurikire isomo kubera ko agomba gukurikira neza abona imikorere y’iminwa ya mwarimu.

Uretse iyi mbogamizi ku bafite ubumuga bukomatanije, hari n’abafite ubumuga bwo kutavuga ariko abarimu babo badafite ubushobozi mu kwigisha ururimi rw’amarenga. Aha ni naho hifujwe ko abarimu bahabwa  ubushobozi bwo kwigisha ururimi rw’amarenga.

Dufatanye Flodouard ni umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagezweho n’ubu bukangurambaga wemereye Rwandayacu.com ko bwabagiriye akamaro kanini cyane ndetse ko n’imyumvire y’ababyeyi yahindutse.

Yagize ati “ Iyi gahunda y’isuku n’isukura ku bana bafite ubumuga yaradufashije cyane kuko abana b’abakobwa bafite ubumuga babonye serivisi nziza cyane ndetse n’imyumvire y’ababyeyi n’abana yarahindutse kuko ntawucyinubira kwita kuri bene abo bana kuko basigaye bababone nk’abandi. Bizashoboka ko tuzakomeza kwita kuri bene abo bana kuko tugiye kugerageza kwibutsa abarimu inshingano zabo. Tuzabikora kandi bizagerwaho.”

Umukozi w’umushinga “ Uwezo” Mutesi Karangwa Flavia yabwiye Rwandayacu.com ko uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2018 ugamije kwita cyane cyane ku bana b’abakobwa bafite ubumuga kuko bari batangiye guta amashuri kubera kubura ibikoresho by’isuku baburaga  iyo babaga bari ku ishuri cyangwa bavuyeyo.

Yakomeje avuga ko yizeye ko ubu bukangurambaga bwakozwe mu bigo by’amashuri bitandukanye buzagira akamaro kuko hakanguwe ingeri nyinshi zitandukanye.

Yagize ati:   “ kuba twaraganirije abanyeshuri , abarimu n’ababyeyi ku burenganzira bw’abafite ubumuga kandi ko nabo bashoboye, turizera ko tutagosoreye mu rucaca ahubwo ko twiteze umusaruro utubutse kurusha uko byari bimeze mbere yuko twinjira muri ubwo bukangurambaga.”

Mu karere ka Musanze, ubu bukangurambaga ku kurengera abana bafite ubumuga by’umwihariko ku isuku n’isukura ku bakobwa batangiriyemu mirenge 3 ariyo Nyange, Muhoza na Cyuve ariko bikazakomeza no mu yindi mirenge.

 1,078 total views,  2 views today