Musanze: Birira abanyeshuri barya bavuye guhahira kure

Yanditswe na rwandayacu.com

Abanyeshuri bo ku rwunge rw’amashuri rwa Bilira, kimwe n’abaharerera bavuga ko batewe inkeke no kuba bahora babungana ibiryo bishyushye babizamukana umusozi kubera ko nta gikoni bafite mu kigo cyabo, ibintu bavuga ko barya bavuye guhahira kure.

Urwunge rw’amashuri rwa Birira ruherereye mu murenge wa Kimonyi , akagari ka Songa, akarere ka Musanze, rukaba rugizwe n’inyubako z’amashuri zitandukanye aho bamwe bigira ku muhanda neza neza abandi na   bo bakigira ku gasozi hejuru, aha rero abigira ku musozi aho bakora urugendo rwa metero 600,bavuga ko bagorwa no guhora bazamuka umusozi bikoreye ibiryo bishyushye kugira ngo bashyire bagenzi babo kuko n’inyubako zo  ku muhanda ntizigira inzu yo kuriramo ihagije.

Abanyeshuri bakora urugendo bava kuzana ibiryo mu nsi y’umusozi (foto rwandayacu.com)

Ubwo Rwandayacu.com yasuraga aba banyeshuri ubwabo ndetse n’ubuyobozi bwabo, bivugiye ko ari ikibazo gikomeye ngo kuko muri uko gutwara ibiryo hari ubwo bitura hasi  bikameneka ubundi ngo bakaba bahakura imvune z’amaguru

Umutoniwase Ange Marie yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye yagize ati: “ rwose ubu turi bamwe mu banyeshuri b’indushyi , tekereza kwikotrera agahunga gashyushe ukakikorera ku mutwe muri metero 600, ugenda ushya abandi bo bikoreye isosi ikagenda ikumenekaho umusozi wose, ubu twaragowe ni gute umuntu azaba yaje kwiga akanakora imirimo yo mu rugo, Leta nidufashe natwe baduhe igikoni”.

Abanyeshuri bagira ibibazo kwikorera ibiryo bishyushye ngo hari ubwo bashya bikameneka

Rukundo Aimable wiga  kuri iki kigo cya Birira  mu mwaka wa gatandatu we asanga ngo hari ubwo bata umwanya wo kwiga bagiye kureba aho ibiryo bigeze cyangwa se bajyanye ibikoresho  bazanaho ibiryo

Yagize ati: “Reba nk’ubu iyo satanu zigeze utangira gutekereza uburyo urajya kuzana ibiryo ku buryo byatugiyemo muri ayo masaha ntabwo mwalimu yigisha ngo twumve

Yagize ati: “njye mbona n’ubwo turya ku ishuri tuba tumeze nk’ababa bagiye guhaha ibiryo kuko tubirya byaturuhije tekereza kwikorera ibiryo bishyushye iminota igera kuri 12, ibi bintu rero biratugora kuko umuntu agenda ashya ku mutwe , iyo batetse ibishyimbo cyangwa amashu arimo isosi bigenda bitumnekaho , ikindi nta kintu mwalimu yakwigisha mu gihe amasaha yo kurya ageze , kuba rero nta gikoni kimwe n’inzu yo kuriramo  tugira ni kimwe mu bituma tutabasha kwiga neza kandi tugahura n’imvune mu bihe nk’ibi by’imvura kuko tugenda tunyerera cyane”.

Umwe mu babyeyi barerera kuri ishuri Muhawenimana Ancile akaba aturiye iri shuri avuga ko bimutera isoni n’impungenge iyo areba abana bikoreye ibiryo mu rugendo rw’igice cya kirometero

Yagize ati: “Abanyeshuri ba hano ni nk’abacakara tekereza kuba waje kwiga ukirirwa ugenda imisozi wikoreye ibiryo ku mutwe , isosi ikumenekaho, bamwe iyo bazamuka kuri uriya musozi ibiryo barabimena urumva rero ko niba batariye ngo bahage kubera ko ibiryo byamenetse no kwiga ntabwo biga neza ngo bafate , hari n’uherutse kwitura hasi akaguru kararabirana arimo aramira akabase yari yikoreye k’ibiryo, aha rero turifuza ko bakubaka hano igikoni abana bakareka guhora birukankana ibiryo ku mutwe , kandi kubera izo mpamvu abana bafata amafunguro sa munani”.

Bazamuka imisozi bafite ibiryo mu ntoki kandi bagenda banyerera (foto rwandayacu.com)

Mukafeza Solange ni Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bilira avuga ko koko kuba abana baza gutwara ibiryo ari ikibazo

Yagize ati: “ubundi ikigo ni kimwe ariko igice cyo hejuru y’umusozi nibo baza gufata ibiryo kuko ho hubatswe amashuri abanza n’ayisumbuye, iki kibazo cyo kuba nta gikoni dufite ubuyobozi bw’akarere burakizi, twizeye ko buzadukorera ubuvugizi kandi batubwira ko na MINEDUC , ibizi dutegereje ko umwaka utaha tuzaba dufite igikoni”.

Ikigo cya Birira kugeza ubu gifite abanyeshuri basaga 1500, bo mu mashuri yisumbuye n’abanza.

 

 

 

 

 448 total views,  4 views today