Musanze: Perezida Kagame yasabye   abasirikare barangije amasomo ubufatanye mu gushaka umutekano

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Perezida Kagame yabwiye abasirikare, barangije amasomo, ko mu nshingano bagiye kujyamo, hazabaho gufatanya n’abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by’umutekano.

Ibi Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya  mu muhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Akaba yababwiye ko bagomba kwirinda gukora ibizana umutekano nyamara ku rundi ruhande bakora ibishobora kuwuhungabanya.

Muri aba ba Ofisiye barangije harimo n’abanyamahanga

Akaba yatanze n’urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n’ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n’u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.

Yagize atiti “Bateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.”

“Ndabwira abafatanyabikorwa bacu, ntimugafashe mu bijyanye no kubaka umutekano ku ruhande rumwe haba mu kubaka ubushobozi, gufasha mu iterambere n’ibindi, ngo muhindukire muhe urubuga abategura kuzaza ngo bateze umutekano muke kubyo twamaze igihe twubaka dufatanyije.”

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza hatuma rwumva ruringaniye n’abandi, buri wese asabwa gukora cyane.

Yagize ati “Mwese mufite uruhare mu guharanira ko tugera izo ntego. Mwahawe ubushobozi bwinshi muri aya masomo, bivuze ko mutegerejweho byinshi. Nizeye ko muzajyana mu nshingano zanyu nshya mufite umuhate. Hari ibibazo by’ingenzi bikeneye imiyoborere yanyu n’imikoranire ihoraho n’izindi nzego. Mbere na mbere dukwiriye gukomeza indangagaciro z’icyizere, ubwumvikane no kubazwa inshingano biranga sosiyete yacu.”

Perezida Kagame asaba abasirikare baba barangije amasomo kujya bifatanya n’abandi mu gushakira hamwe ibisubizo by’umutekano

Perezida Kagame yavuze ko nk’abofisiye bo mu kinyejana cya 21 bakwiriye kumva ko bategerejweho umusanzu mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

Perezida  Kagame yashimangiye ko bariya basirikare bagiye gukorera mu Isi idatanga amahirwe angana, aho hari abifata nk’aho basumba abandi.

Yagize ati “Ni ukuvuga ko bibongerera inshingano. Dushingiye kuri ubu bumenyi twahawe n’umuhate, nubwo amikoro atari menshi, ni gute twakora tukagera ku rwego twumva ko turi ku rwego rumwe n’abandi?”

“Uko gukora ku buryo tugera ku rwego twumva ko turinganiye n’abandi, bijyana n’ibindi byinshi. Ni ikibazo cy’imyumvire, ni ikibazo cy’amahitamo twakoze cyangwa se tuzakora, Ni ikibazo twavuzeho inshuro nyinshi mu bihe byashize kandi dushobora no gukomeza kukivuga mu gihe kiri imbere.”

Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) ryashinzwe mu myaka umunani ishize, rifite inshingano zo gufasha u Rwanda kubaka igisirikare cy’umwuga.

Muri ba ofisiye 47 basoje amasomo kuri uyu wa 11Kamena2021 harimo abagabo 45 n’abagore babiri.

 

 

 1,719 total views,  2 views today