Kigali: Nsabimana Ganza kubera uburwayi yakoreye ibizamini bya Leta muri CHUK .

 

Yanditswe : Umwanditsi wacu Kigali

Nyuma y’uko ahuye n’uburwayi bwamufashe amaguru akananirwa kugenda, umunyeshuri ukomoka mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda wiga ku ishuri rya Maranatha riherereye mu murenge wa Rugerero ,byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro bya Rubavu kugirango yitabweho ariko biranga .

Nsabimana Ganza Arsene  wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kuri Maranatha School yaje koherezwa kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri ahoy amaze igihe gisaga ukwezi .

Yatangiye koroherwa ariko indwara ikomeza kwanga aho abaganga bamwitayeho bemejeko hari igihe iyo ndwara iza hagaturika ahantu noneho ngo hakomorwa igisebe ko ariko nanone hari igihe bitewe n’uko yafashe umurwayi avurwa hadaturitse.

Uyu munyeshuri Arsene yaje gusubizwa mu rugo mu karere ka Rubavu ahagana mu matariki yo hagati mu kwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2019 kuko yari atangiye koroherwa ndetse anatangira gusubira ku ishuri ariko akagenda hari mugenzi we umufashe.

Kuri ubu rero ari gukorera ibizamini mu bitaro ariko akaba afite ikizere ko azatsinda.

Yagize ati: “ Kuba mfite ikibazo cy’uburwayi ku kaguru ntabwo bivuze ko nata ikizere cy’ejo hazaza, ni yo mpamvu rwose nishimiye gukora iki kizamini kandi nizeye ko Imana izamfasha nkagitsinda, nishimiye ko umwaka utaha nzaba ndi mu mashuri yisumbuye, ndifuriza na bagenzi banjye kuzatsinda , kandi ngashimira na Minisiteri y’uburezi izirikana abantu nka twe batabasha kugera mu cyumba k’ibizamini ikaduhera ibizamini aho tuba turwariye , abarwayi bose bihangane bazakira”.

N’ubwo arwaye akaguru Ganza afite ikizere ko azatsinda ikizamini cya Leta 2019

Bigeze hafi mu gihe cy’ibizamini byo ku ishuri umwana yongeye kuremba biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali CHUK kugirango ahabwe ubuvuzi bwisumbuye.

Umuyobozi wa Maranatha School ni bwana Tubanambazi Theoneste,avuga ko  uburwayi bw’uyu mwana bwabahungabanyije ariko ko mu kwizera bizeye ko Imana izamukiza .Yakomeje avugako nabo nk’ubuyobozi bw’ishuri baticaye kuko ngo uyu mwana n’ubwo arwaye ariko atagombaga kuvutswa uburenganzira ku kizamini.

Yagize ati: “twarebye icyakorwa nyuma y’uko umwana yari amaze kubagwa ukuguru kandi muganga yamuhaye amezi abiri ari mu bitaro yitabwaho twumvako ari ngombwa ko twamenyesha ubuyobozi bwa REB bukagira icyo budufasha”.Yakomeje avugako ngo bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bukuru bwa REB maze nabo ngo babakira na yombi .

Yagize ati :”twakoze ibisabwa byose nyuma yo kumenyesha ikibazo umurenge n’akarere maze REB itwemererako nta kibazo umwana azkora kuko ngo ari uburenganzira bwe”.

Kuri uyu wa mbere tariki ya kane Ugushyingo ubwo mu gihugu hatangiraga ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza ,uyu munyeshuri Arsene nawe akaba yakoze ibizamini nk’abandi n’ubwo we yari mu bitaro kubera uburwayi bw’akaguru buzatuma amara amezi abiri mu bitaro.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB Dr. Irenée Ndayambaje  yatangaje ko umwana wese afite uburenganzira ku kizamini .

Yagize ati:”igihe cyose umuntu agifite uburyo yagerageza gukora ,tumuha amahirwe yo gukora kuko aba agifite uburenganzira nk’abandi “.

Uyu muyobozi yavuzeko abaganga bari kumwitaho bemejeko ikibazo kiri mu kaguru ariko ko igice cyo hejuru gikora neza ngo bityo rero umwana akaba yahawe amahirwe yo gukora ibizamini nk’abandi n’ubwo ngo agomba gukorera mu bitaro ngo bivuye ku mwanzuro wa muganga.

Ababyeyi b’uyu mwana Arsene bakaba bavugako bishimiye uburyo umwana wabo akomeza kwitabwaho n’inzego zitandukanye kuva ku buyobozi bw’ishuri,abaganga,ndetse ngo no ku buyobozi bwa REB.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) yerekana ko mu gihugu hose abana bari gukora ari 286 087, mu gihe abagikoze mu mwaka ushize bari 255 173, ari byo bihwana n’ubwiyongere bwa 12%. Mu bakoze uyu mwaka, abakobwa ni 154 .339 naho abahungu ni 131.748.

REB igaragaza ko ahakorerwa ibizamini by’amashuri abanza hiyongereye, hava kuri 859 umwaka ushize ubu hakaba ari 893, bihwanye n’ubwiyongere bwa 4.1%, bikaba imbaraga Leta igenda ishyira mu burezi muri ya gahunda yo kugeza Uburezi kuri bose n’Uburezi budaheza.

Ibi bizamini bya leta byatangiye kuri uyu wa mbere tariki 04 Ugushyingo bikarangira ku wa gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019.

 1,529 total views,  4 views today