Musanze:Ibikorwa bya One Love Family bishimangira gahunda ya Ndumunyarwanda .Musenyeri Rucyahana

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo itsinda ryitwa One Love Family ryashyikirizaga abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro  bikuru bya Ruhengeri,inkunga zinyuranye harimo imyambaro ,ibiribwa ndetse n’amafaranga yo kwishyura ibitaro, Ukuriye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, Musenyeri Jonh Rucyahana yavuze igikorwa nka kiriya gishimangira gahunda ya Ndumunyarwanda.

Musenyeri Rucyahana Yagize ati: “Iyo urebye ibikorwa bya One Love Family ikora , usanga bifite aho bihuriye na Gahunda nziza ya Ndumunyarwanda yo ihamya igikorwa kiza cyahozeho kera cyo kwigira mu byaranze umunyarwanda kuva yabaho, kugira ngo umuntu yihe gahunda yo gusura umurwayi amugenera amafunguro akanamufasha kwishyura ibitaro , bigaragaza ubumuntu , ndashimira iri tsinda rero ibyo rikora kuko byubaka kandi byunganira ubuyobozi mu kubaka u Rwanda no kurengera ubuzima bw’umunyarwanda,ahubwo ndifuza ko iki gikorwa cyarenga aka karere kikagera mu Rwanda hose, kandi turabashyigikiye”.

Musenyeri Rucyahana yifatanije na One Love Family mu guha abarwayi ibiribwa

Bamwe mu barwayi bahawe inkunga na One Love Family, bavuga ko ibi byabaye inyunganizi kuri bo kandi byatumye babona uburyo bwo kubaho nk’uko Nyirabizeyimana Immaculee yabibwiye Rwandayacu.Com

Yagize ati: “ Njyewe One Love Famiy, iramfashije cyane kuko irangobotse ni ukuri , nabonaga isabune  bingoye none ndayibonye, bampaye igitenge ibipande bitatu, umwana nta twambaro yagiraga baratumpaye bampa n’ibiryo ndishimye iyi ni inyunganizi ntabwo ngira umurwaza ariko abagiraneza nk’aba bakwiye gushimirwa , ahubwo ndifuza ko iyi gahunda yahoraho ikagera no mu bindi bitaro byose na Leta ikayigira iyayo, kuko mu bitaro aha turi hari benshi batabona amafunguro”.

Abarwayi bishimira ko One Love izirikana abarwariye mu bitaro

Nsabima Eulade, we avuga ko One Love Family, ari intangarugero ashingiye ko abenshi muri bo ari urubyiruko

Yagize ati: “ Iyo mbonye abagize One Love Family, nsanga u Rwanda hari aho rwavuye mu bijyanye no gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu n’abagituye njye ku myaka yanjye 60 isaga nabonaga urubyiruko rw’ibihaze rwambura abanyantege nkeya yemwe no muri Jenoside  ni rwo rwaje ku isonga  mu kuyikora, ab’ubu rero kubera ko Paul Kagame arutoza kwigira no kwishakamo ibisubizo ari nayo mpamvu nyine usanga aba batuzanira ibiribwa n’ibikoresho mu bitaro, iki gikorwa gikwiye kubera urugero n’abandi bakibyiruka, kandi nshimira n’ubuyobozi butoza urubyiruko gukunda igihugu”.

Umuyobozi mukuru wa One Love Family Uwimana Joselyine avuga kwita ku barwayi n’abatagira kirengera ari imwe mu ntego zabo

Yagize ati: “ Ubundi ibikorwa nk’ibi twabikoraga mu bihe bya Noheli n’ubunani , ariko kubera Covid 19 ntibyashobotse , ubu rero umutimanama wakomeje kudusaba gukoresha uburyo bwose bwo kwirinda Covid 19 dushyiramo intera twiyemeza kugeza inkunga yacu kuri abo bose bafite ibibazo mu bitaro, harimo abatagira ubwishyu mu bitaro, abatabona amafubguro ,ababyarira mu bitaro abana bakabura imyambaro ndetse na  bo batagira umwambaro, inkunga rero tuyishakamo nk’abanyamuryango , ubundi tukagira n’abandi bishimira iki gikorwa bakadufasha, iki ni igikorwa navuga ko twakuye mu miyoborere myiza y’igihugu cyacu, aho dusabwa kwishakamo ibisubizo, ibi tuzakomeza kubikora kandi tugiye kwagura amarembo tugafasha abandi mu gihugu”.

Umuyobozi wa One Love Fmily Uwimana Joselyine avuga ko bifuza kwagura ibikorwa byabo ngo bakere mu gihugu

Muri iki gikorwa  One Love Family yarihiye  abantu 6 amafaranga agera ku bihumbi 50, batanga imyambaro n’ibikoresho by’isuku, uyu muryango watangiye ibikorwa byawo muri 2017, utangizwa n’abantu 6, ariko kugeza ubu babarirwa mu 115.

 

 

 1,764 total views,  2 views today