Musanze: Wisdom School hakorewe Drone , babyigisha n’abanyeshuri

 

 

Yanditswe na Chief Editor.

Ubuyobozi bw’ishuri rizwi nka Wisdom School, ishami rya Musanze , bwamuritse Drone yakorewe kuri iri shuri, mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyeshuri gukunda  amasomo ya siyanse ndetse n’ikoranabuhanga,kugira  go bizabafashe kwihangira imirimo ndetse no gutanga akazi kuri bagenzi babo

Iyi drone yakozwe n’umushakashatsi, akaba n’Umwarimu kuri iri shuri rya Wisdom School, Eng.Uwizeye , avuga ko ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi y’iterambere n’imihindukire myiza y’isi mu kwihutisha akazi.

Yagize ati: “ Natekereje gukora Drone, mbitewe ni uko nari maze kumva ko hari impanuka yabereye muri Nyungwe bakaza gutabarwa nyuma y’igihe kirekire, ubu rero hano kuri Wisdom, ndi nk’umurezi dufatanije n’abasfatanyabikorwa bacu, tuzaba tumaze gukora Drone nibura yamara igihe kirekire mu kirere, ku buryo mbese n’umwana uzaba yarize hano azaba amaze kumenya uko ikora no kuyikoresha.

Eng.Uwizeye yongera ho ko Drone yifuza gukora binyuze muri iri shuri rya Wisdom School , izaba ishobora gutumwa ku isoko  gutera imiti mu mirima irwanya indwara z’imyaka , ndetse ikoreshwe no mu bushakashatsi bunyuranye.

Eng.Uwizeye avuga ko afite gahunda yo gukora imodoka iguruka ku bufatanye na Wisdom School

Yagize ati: “ Ikoranabuhanga burya rigenda ritanga imirimo bitewe n’ibyo ryavumbuye, nk’ubu ndi mu bantu bavumbuye ko vidanje icanwa, iyo dukora nk’ibi ku mashuri kandi bituma umwana arangiza amashuri ye afite ubumenyi ku bintu biba bigize imashini iyi n’iyi, kandi bituma bakunda amasomo y’ubumenyi (Sciences”) zinyuranye”.

Bamwe mu banyeshuri bo kuri Wisdom School bavuga ko ikoranabuhanga rizatuma babasha kwihangira umurimo ndetse no gushaka bimwe mu bisubizo by’ibibazo by’aho batuye.

Muhirwa Djibril, wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yagize ati: “ Njye mbona ikoranabuhanga cyane nk’iri rya Drone ryoroshya ubuzima cyane, nsanga hari ubwo abaganga bohererezanya amaraso  ku barwayi bayakeneye mu minota mike yenda akava  mu bitaro bya Kanombe , akagera Musanze mu minota 30, mu gihe imodoka yo ikoresha amasaha agera kuri atatu, twishimiye ikoranabuhanga kuryiga kugira ngo rizadufashe gutanga ibisubizo bya bimwe mu bibazo biri aho dutuye bikenera kubinerwa umuti byihuse”.

Ikaye y’imihigo kuri Widom ituma abanyeshuri batsinda ku bwinshi (Photo Archive).

Umuvugizi w’ishuri rya Wisdom, Nduwayesu Elie we ashishikariza ababyeyi korohereza abana babo kwiga amasiyansi, kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo mu ikoranabuhanga.

Yagize ati: “ Ubu icyo twebwe twimirije imbere ni uko umwana wese wiga hano aba afite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga, kandi ubona bagenfda babikunda cyane, ibikoresho ku ishuri hano birahari, dufite mudasobwa, laboratwale, n’ibindi bikoresho gusa icyo nsaba ababyeyi ni uko bajyana abana babo mu mashuri y’igisha ubumenyi n’ikoranabuhanga kuko bizabafasha mu kwihangira umurimo ndetse babonere ibisubizo bimwe mu bibazo biri aho batuye bijyanye n’iterambere, aha rero kuri Wisdom School, hari abarimu babishoboye”.

Wisdom School, kuri ubu ifite amashami agera kuri ane mu turere twa Rubavu, Nyabuhu, Musanze na Burera, aha hose hakaba habarirwa abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri, kandi bose bigishwa kuvuga indimi neza no kuzandika harimo , ikinyaranda, icyongereza, igifaransa, hakiyongeraho  by’akarusho ururimi rw’Igishinwa, rukoreshwa ku isi n’abantu basaga miliyari 1,5 ku isi.Ikindi ni uko buri munyeshuri aba afite ikaye y’imihigo, ibintu bituma batsinda ari benshi kandi bakagira amanota meza.

 1,106 total views,  4 views today