Gicumbi: Rubaya bahawe indi mbangukiragutabara izabaruhura umujishi

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Abagana ikigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi , bishimira ko bahawe imbangukiragutabara, ibafasha kugeza abarwayi kwa muganga, ibi bikaba bigiye gutuma batarembera mu ngo.

Ibi barabivugira ko bahawe indi mbangukiragutabara  izabunganira, mu gihe ngo bayihamagaraga bagasanga yagiye ku bindi bigo nderabuzima, bigatuma bajya mu mujijshi w’ingobyi , kubera imitere y’uyu murenge wa Rubaya bamwe ngo inzara zari zimaze gushira mu mano kubera kumanuka imisozi y’imikuku ndetse ngo rimwe na rimwe ubunyereri bukabagwa nabi.

Bandihehi Jean Bosco, ni umwe mu bagana iki kigo nderabuzima cya Rubaya yagize ati: “ Gutegereza inkeragutabara byadusabaga gutegereza amasaha agera kuri abiri , kuko twategerezaga imbangukiragutabara, tugasanga yagiye ku kigo nderabuzima cya Mulindi, ubundi umurwayi yaba ari mu rugo, twamushyira mu ngobyi, tukagenda tuvunagurika tugasitara , ubundi tukagwa mu mikuku bamwe bakahavunikira ingingo, iki gikorwa turakishimiye, ngira ngo nawe urabona ko kuva hano kugera ku bitaro bya Byumba hari ibirometero 42, ni urugendo rurure rero ubu turaruhutse”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba Dr Ntihabose Killy Corneille  ashimangira ko iyi ngobyi y’abarwayi yari ikenewe cyane.

Iyi mbangukiragutabara irimo n’ibikoresho bya ngombwa mu gufasha abarwayi.

Yagize ati: “ Aba baturage bari bakeneye imbangukiragutabara , kuko iyo bari basanganywe ishaje, yahoraga mu igaraje mbese ni nkaho mu by’ukuri batari bayifite, ibi byatumaga serivise zo gutabara abaturage zidakorwa neza kuko, hari ubwo umubyeyi arembera ku kigo nderabuzima yagera ku bitaro bya Byumba yarembye no kumuvura bikaruhanya”.

Uyu muyobozi yongera ho ko ibitaro bya Byumba bikorana n’ibigo nderabuzima bigera kuri 30, bityo ngo ku baturage babigana basaga ibihumbi 400 bo mu turere twa Gicumbi , hakenewe imbangukiragutabara zihagije,ku buryo nibura imbangukiragutabara imwe yajya iha serivise ibigo nderabuzima bibiri.

Meya wa Gicumbi Ndayambaje we asaba abaturage kutarembera mu ngo zabo, ahubwo kujya bivuza kare.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix ,asaba abaturage kutarembera mu  ngo no gukomeza kwirinda kujya kujya kwivuriza mu bindi bihugu aho bimwe muri byo bahuriramo n’ingorane, ikindi ngo ni uko Leta mu gutanga ziriya mbangukiragutabara, ari imwe mu nzira zigaragariza abaturage ko bafite ubuyobozi bubitaho.

Ibitaro bya Byumba muri Gicumbi, bitanga serivise ku baturage 440000, bo mu  Gicumbi,Rulindo na Burera.

 

 1,380 total views,  2 views today