Burera: Abacuruza ibyuma bishaje bangiza isoko rya Gahunga basenya ibisima

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abagana n’abaturiye isoko rya Gahunga mu karere ka Burera, bavuga ko mu minsi mike iri soko riraba rimaze gushiramo ibisima bicururizwaho kubera abacuruza ibyuma bishaje bagenda babisenya.Bagasaba ubuyobozi gushyira uburinzi kuri iri soko.

Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com, bavuga ubuyobozi bukwiye gushyira uburinzi muri ririya soko.

Nsabimana Elyse yagize ati: “ Insoresore zirirwa muri isoko ni zo zisenya ibi bisima kuko iyo bamaze gushirwamu gukina urusimbi Babura aho bakura ayo gushoramo bagahitamo kwirwanaho basenya ibisima bagakuramo imyuma bagurisha bagakomeza gukina urusimbi, ibi kandi babikora kubera ko nta muzamu uba hano , twifuza ko ubuyobozi bwazana hano umuzamu kugira ngo akomeze gukumira bariya baryangiza”

Ibisima byatangiye kwangirika kubera ko bisenywa hibwa ibyuma bibyubatse

Bamwe mu bakorera muri isoko bavuga ko bibabaje kubona batanga imisoro ariko isoko ryabo ntiribungwabungwe uko bikwiye nk’uko umwe mu bakora umwuga w’ubudozi muri iri soko rya Gahunga yabivuze

Yagize ati: “Rwose hari ibintu bitumvikana , ni gute umuntu ukorera muri iri soko yatanga imisoro ariko ibikoresho by’aho bikibwa buri kanya; nk’iri soko rwose kurisenya ni uguhombya igihugu kuko ryatanzweho amafaranga menshi kandi akomoka ku misoro y’abaturage, twifuza ko mu mafaranga dutanga mu misoro hajya havamo ayo guhemba abazamu, kuko iri soko barisenya nk’iritagira nyira ryo”.

Iri soko rya Gahunga uretse kuba ibisima byangizwa harimo n’ikibazo cyo kuba riva mu bihe by’imvura.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Gahunga  Mukamusoni Jeanne d’Arc , nawe ashimangira ko iki kibazo akiziariko hari ingamba zafashwe harimo no gushyiraho uburinzi.

Yagize ati: “Ikibazo k’isoko rya Gahunga kuri ubu ririmo kwangirika turakizi ariko hari inhgamba zafashwe, ubu tugiye gushaka uburyo hajyaho umuzamu uhoraho, ndetse na ziriya nsoresore zikiniramo urusimbi bigatuma zibura amafaranga zishoramo zigasenya ibisima zishakamo imyuma tugiye kubihagurukira”.

Uretse kuba iri soko riri kwangirika kandi nomu bihe by’imvura usanga abarirema banyagirwa , ibintu bifuza ko ubuyobozi bwabonera igisubizo.

 1,757 total views,  2 views today