Ngororero:Abahabwa  ingoboka ntibaba bagiye gupfa.Dr Manirere

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere y’icyaro arambye (DRD)washyikirizaga imiryango 17, yabageze mu zabukuru, Umuyobozi wawo Dr Manirere Jean d’Amour yatangajeko uhawe ingoboka aba aatabwirizwa ko ari mu marembere y’ubuzima bwe.

Yagize ati: “ DRD ni umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere  y’icyaro arambye, tukaba dufitanye imikoranire na RODA, yo gukurikirana cyangwa gufasha abahabwa ingoboka,mu mirenge, tumaze gutanga matera, iki rero ni ikintu kidasanzwe kuko hari abazi ko iyo uhawe imperekeza uba ugiye gupfa,ariko mu by’ukuri ntabwo ari kubaherekeza ngo bapfe ,ingoboka si imperekeza ijyana ku rupfu , aho ni amafaranga abagoboka nyine. Biturutse ku bwizigame bwabo rero bahawe matera,ndabashimira uburyo bacunze umutungo bazigama kuko muri Covid 19, banze kuyakoraho ngo bayarye bituma besa umuhigo”

Abahabwa ingoboka ntibaba bahabwa imperekeza ngo bagiye gupfa basabwa gukomeza gukora

Umwe mu bageze muzabukuru Muzehe Murihano w’imyaka 81, avuga ko igihe cyose yabaye ku isi mu muryango we yararaga ku rutara ruriho ibirago, ariko ngo Kagame aho ayoboreye u Rwanda uyu musaza kuri iriya myaka ye aryamye kuri matera.

Yagize ati: “ Navutse mu 1940, nararaga ku misambi n’ibirago nkaba ari nabyo niyorosa, sinigeze ndyama kuri matera, ndibuka ndi mu bitaro ni bwo naryamye kuri matera, ubu rero Kagame akomeje kungira umusirimu, yampaye amafaranga y’ingoboka none angejeje no kuri matera ngo ndare heza kandi nzasaze neza ndamushimye, kuko ubu nciye ukubiri n’imbaragasa, imperi n’ibibwa, ndamushimiye rwose kuko ubu n’ikitwa urutara ndakizibukiye mfite igitanda ndashyiraho iyi matera”.

Abashyikirijwe matera bavuga bigiye guhindura imibereho yabo mu buzima

Kabanyana Cecile ni umwe mu bahawe matera na we avuga ko kurara kuri matera kuri we ari nk’igitangaza

Yagize ati: “ Njyewe bitewe n’ibibazo nakuriyemo ngeze mu myaka 86, sinigeze ndara kuri matera, nahungiye mu cyahoze ari Zayire twararaga hasi aho ngarukiye na bwo ntabwo nari kubasha kwigondera matera, urumva umukecuru ugiye kuryama kuri matera angina nanjye ko ari igitangaza, Kagame abinyujije muri aba bayobozi ampaye matera ndamutse mfuye umurambo wanjye bazawukura ahantu heza bashyingure, ariko batakuye ku mashara, ndamushimiye”.

DRD mu gikorwa cyo gushyikiriza matera abageze mu zabukuru hari Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanda Hibukimfura Jean Pierre, avuga ko ziriya matera zije gushimangira uburyo bwo kugira isuku no kuryama heza bikazanabafasha gukomeza kubaho neza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati: “ Ibi rero nk’ubuyozi birashimishije cyane , ibi rero bigiye gushimangira isuku mu nzu yabo ndetse baryame heza;ikindi ni uko umuturage akwiye gukomeza kumva ko akwiye kubyaza umusaruro inkunga y’ingoboka ahabwa, bakaba bakwiye kumeya no kuzigama

Abashyikirijwe matera ni abageze mu zabukuru bagera kuri 17, aha buri wese yizigamiraga amafaranga 1000;bakaba biyemeje kuzakomeza kuzifata neza ndetse bashimira ubuyobozi bwazibashyikirije.

 1,488 total views,  2 views today