Nyagatare: Abajyanama b’Ubuzima bashimirwa uruhare bagira mu kurwanya malariya

Yanditswe na Bahizi Prince Victory

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare cyane abo mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda , bavuga ko abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rukomeya mu kubigisha uburyo bakwiye kwirinda malariya.

Bamwe mu baturage bo mu urenge wa Tabagwe bashimangira ko ngo bagendeyeko abo mu gihugu baturanye na cyo cya Uganda , babona ko kurwanya malariya babigendamo biguruntege.

Mukandayisenga Judithe yagize ati: “ Ubu indwara ya malariya ni imwe mu zihitana abantu iyo batayivuje cyangwa se ngo bayirinde Ibihugu duturanye rero kubera ko usanga basa n’abatayiha ubukana ifite usanga ibica cyane, twebwe rero ubu yaragabanutse ibi tubikesha abajyanama b’ubuzima bafite gahunfda nziza yo kutuba hafi, cyane ko basigaye barahawe n’ubububasha bwo gutanga imiti y’ibanze”.

Mukandayisenga akomeza avuga ko abajyanama b’ubuzima babatoza gutema ibihuru no no kwirinda ibizenga hirya no hino byabakururira indwara ya malariya ndetse bakabatoza kwihutira kujya kwa muganga igihe bumva bafite ibimenyetso bya malariya birimo kubabara mu mutwe no gucika intege.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet avugako abaturage ni ubwo bafite abajyanama b’ubuzima babitaho babaha inama buri munsi, badakwiye kwirara ngo kuko maraliya ikomeje kwibasira abaturage.

Yagize ati: “ Ni ubwo dufite ibikorwa bigirwamo uruhare n’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya malariya, kandi tukaba dutera imiti irwanya malariya, ntibikwiye ko umuturage yirara ngo ntiyamufata ahubwo akwiye kumva ko akwiye kugira isuku, ahereye aho ishobora guturuka hose, yirinda ibihuru n’ibizenga imibu ikuriramo”.

Kugeza ubu  mu karere ka Nyagatare habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera ku 1889 batanga nama ku baturage mu bijyanye n’ubuzima.

 470 total views,  2 views today