Nyabihu:Umuryango AAH wafunguye ikigo mbonezamikurire

Nyabihu:Umuryango AAH wafunguye ikigo mbonezamikurire

 

Yanditswe na Uwamahoro Janviere

 

Umuryango w’ivugabutumwa Precious Present Truth ubinyujije mu mushinga Amazing Advert Healthcare wafunguye ikigo mbonezamikurire cy’abana bato mu karere ka Nyabihu kigamije gufasha abana bahuye n’ibibazo by’imirire mibi kuyivamo no kwigisha ababyeyi babo kumenya uko bategura indyo yuzuye

iki kigo gifite abana 85 bakomoka mu Murenge wa Mukamira bafite ikibazo cy’imirire mibi, ariko bakaba bafite intego yo kubaka ikindi kigo kinini mu mpera z’uyumwaka aho biteganyijwe ko bazakira abana basaga 240 bose bazaba bafite ibibazo by’imirire mibi

Bamwe mu babyeyi babyeyi barerera muri iki kigo bavuga ko abana babo bari bameze nabi ariko nyuma yo kwitabwaho n’uyu muryango ubuzima bwabo bumeze neza

Mukamana Solange yagize ati “Umwana wanjye najyaga mugaburira ipmungure n’ibishyimbo nkumva bihagije, namuha ibijumba nkumva nta kibazo, arwara imirire mibi umusatsi waracuramye, ariko aho muzaniye hano ameze neza namuzanye afite ibiro 11 ku myaka itatu none ubu afite 14 mu mezi atatu ahamaze uyu mushinga waramuvuye kandi nanjye namenye kumutegurira indyo yuzuye”

Nyiramugisha Valentine nawe ati “Umwana wanjye afite umwaka n’igice namuzanye umusatsi we waracuramye, yigunga cyane ariko aho agereye hano akitabwaho ntakigira irungu kandi yagaburiwe indyo yuzuye, mu gtondo abona igikoma cyiza n’umugati, saa sita akagaburirwa akanahabwa ju kandi ibyo byose ntayabibonaga iwanjye, ubu ameze neza kandi nanjye namenye kumwitaho kuburyo atazasubira inyuma”

Ngamije Alexandre umukozi w’umushinga Precious Present Truth ukorera muri Amerika akaba ari nawo wafunguye ibigo bifasha abana bagwingiye avuga ko iki kigo n’ubwo kijyanye n’imyemerere yabo ariko bafite n’intego yo gufasha abababaye

Yagize ati “Iki kigo gishingiye ku myerere yacu cyane twigisha ubutumwa bw’abamarayika batatu, ariko ni ubutumwa bujyanye no gufasha abantu bababaye ni muri urwo rwego dukurikiza inzira yesu yanyuzemo aho akiri mu isi yafashaga abantu bababaye, ni muri urwo rwego dufasha aba bana bafite ibibazo by’imirire mibi kugira ngo ejo bazavemo abana bifitiye akamaro banafitiye igihugu akamaro kandi tukabayobora ku Mana yabaremye”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko iki kigo kije gikenewe cyane kuko kizabafsha kurushaho kurwanya imirire mibi yakomeje kugariza aka Karere

Ati “Uyu munsi habaye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ECD cyakozwe n’ afatanyabikora bacuba AAH aho bafasha abana kuva mu mirire mibi , ni igikorwa cyaje gikenewe cyane mu guhangana n’ikibazo cy’imiire mibi cyakunze kugaragara mu Karere kacu,ikindi ni uko    bagiye bafasha n’ababeyi b’aba bana kubateguriraindyo yuzuye bakamenya ngo ibyo bafite babitegura gute kugira ngo bigirire abana babo akamaro”.

Ku ikubitiro iki kigo cyatangiranye n’abana 85 barimo kwitabwaho muri iri rerero ryubatse mu murenge wa Mukamira bakazamaramo amezi atandatu kikaba gifite intego yo kwagura ibkorwa byabo bagakorera mu gihugu hose.

 513 total views,  2 views today