Musanze: Ikigo  cy’amashuri cya Migeshi gikoresha amazi mabi bigatera abana  inzoka zo mu nda

 

 Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Migeshi giherereye mu murenge wa Cyuve bavuga ko babangamiwe n’amazi mabi ubuyobozi bw’ikigo bukoresha mu kubategurira amafunguru, ibi ngo bikaba bituma bahora bataka inzoka zo mu nda.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri hari aho ubona igenda neza, ariko nanone hari aho usanga igenda biguruntege, nko ku bijyanye n’isuku n’isukura, kugabura indyo ituzuye, kwima aba ibiryo kubera ko nyine ngo batatanze amafaranga y’ifunguro n’ibindi, ku kigo cya Migeshi ho kuri ubu abana barataka inzoka zo mu nda bitewe n’amazi yo ku bigega byo ku nzu biba bidasukuye.

 

Nizeyimana Leonard ni izina twahaye umunyeshuri wo kuri Migeshi yiga mu mwaka wa gatandatu mu mashuri abanza

Yagize ati: “Kuri ubu inzoka zitumreye nabi kubera amafunguro dufata ku ishuri aba atekeshejewe amazi mabi, aya mazi ni yo tunanywa, hari ubwo dufungura ikigega ukabona hajemo utunyorogoto dutoya, twibaza impamvu ikigo nk’iki kitagira umugezi ngo tube twanywa amazi meza

 

Umwe mu babyeyi barera kuri Migeshi nawe ahamya ko abana babo bahora bataka kuribwa mu nda

Yagize ati: “Abana bacu bahora bataka mu nda tukibaza impamvu, ariko mu nama twagiranye n’umuyobozi w’ikigo yatubwiye ko za robine zabo nta mazi aherukamo ngo babe bakoresha amazo yo ku isoko ,ibi kandi ngo biterwa na bamwe mu babyeyi badatanga umusanzu ku mafunguro, ukibaza aho ifunguro rihurira n’amazi ukahabura, umwana agera mu rugo ntarye, akaruka agahitwa ukibaza impamvu ukayibura ariko noneho intandaro dusanze ari uko kuri Migeshi bakoresha amazi yo mu bigega bifata amazi ava ku nzu na  byo bitajya bikorerwa isuku ,rwose twohereza abana bacu ngo bajye kwiga umuco mwiza nta mpamvu yo kurera umwana  mu buzima bubi, nibitaba bihindutse abana bacu turabajyana ku bindi bigo”.

 

Umwe mu barezi bo ku kigo cya Migeshi wanze ko amazina ye atangazwa we yavuze ko atagifatira amafunguro ku ishuri ndetse ngo yitwaza amazi ye yo kunywa ngo kuko kigo cyabo imiyoboro y’amazi ajyana amazi ku ishuri ryabo , amaze iminsi adaherukamo amazi

Yagize ati: “Nta mazi aheruka kuri za robine zacu, amazi dutekesha ku kigo ni ayo mu bigega by’amazi afatwa ku mashuri, usanga arimo iminyorogoto, ntiwakwifuza gufata ibyateguwe hakoreshejwe amazi yo muri biriya bigega, rwose ubuyobozi nibufate amazi meza kandi amafaranga ntiyabuze ahubwo habuze ubushake bw’umuyobozi”.

Ababyeyi basanze umugezi wo ku ishuri udaherukamo amazi (foto rwandayacu.com)

 Nshimiyimana Innocent  ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza  cya Migeshi we ibyo ababyi bavuga abitera utwatsi

Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi mabi hano cyabayeho ariko twarabikosoye , iyo amazi hano abuze twitabaza izindi robine z’ahandi, ariko ntabwo banywa amazi mabi, turimo turakosora ikibazo k’ibura ry’amazi kuko natwe kiratubangamiye, dukoresha amazi meza kuko n’abarezi ifunguro ryo ku ishuri ryacu niryo baryaho ku manywa,ikibazo cy’amazi meza kiri mu nzira yo gukemuka burundu”.

Nshimiyimana Innocent  ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza  cya Migeshi(foto rwandayacu.com)

Imibare igaragaza ko indwara ziri ku kigero cya 90% zifata abantu akenshi ziba zaturutse ku mwanda , aha rero n’amazi mabi ari mu bikurura indwara , ababyeyi rero basaba ko abana babo bajya babareka bakajya gufatira ifunguro mu miryango yabo.

 

 

 506 total views,  2 views today