Kigali: Sobanukirwa indwara y’umuvuduko ukabije w’amarso n’uburyo ivurwa igakira burundu

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu barwayi b’umuvuduko w’amaraso (hypertension) baba bazi ko ari indwara ishobora kubahitana , ngo ntishobora kuvurwa, ariko nk’uko rwandayacu.com, yabasezeranije ko izajya ibasobanurira buri ndwara twifashije impuguke zo muriKUNDUBUZIMA HEALTH CARE LTD , bavura bakoresheje imiti gakondo yo mu bushinwa, uyu munsi Muganga Eric Abizera aradusobanurira neza uburyo iyi ndwara yirindwa n’uburyo ivurwamo.

Muganga Abizera Eric yagize ati: “Umuvuduko w’amaraso ni uburwayi bukomeye kandi bukomeje kwiyongera ku isi bukaba buhitana abantu benshi ku isi muri iki gihe, akenshi ariko umuntu ashobora kubana na yo ariko atagaragaza ikimenyetso na kimwe agaragaza nyamara ingingo ze zikaba zakwangirika. Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amarso mwinshi bakunze kujya kwa muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo. Kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika”.

Umuvuzi Abizera  Eric ukoresha imiti gakondo y’Abashiunwa ,ashimangira ko umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora kwirindwa

Ese Umuvuduko w’amaraso ni iki?

Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo, aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri.Ubusanzwe igipimo kemewe  ni 120 /80 cyangwa se 12/8  aribyo byerekana ingufu z’umutima igihe wohereza amaraso mu bice  bitandukanye by’umubiri, n’izirimo umwaze kuyohereza.

Iyo rero icyo gipimo cyarenze, 140/90 cyangwa se 14/9 biba bivuze ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso  w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi, bagasanga uhora hejuru.

 

Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki ?

Umuvuduko w’amaraso  ushobora guterwa n’impamvu nyinshi, ariko cyane cyane imyitwarire ya muntu , uko abaho , uko uko arya n’ibyo arya, ibyo anywa ibi ni bimwe biza ku isonga mu gutera iyi ndwara.Ariko dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera iyi ndwara .

-Umuntu ashobora gukomora ubu burwayi ku babyeyi be cyangwa se ikagenda izamuka uko umuntu akura ni uguhera ku myaka 45 kuzamura .

-Kugira ibiro byinshi n’umubyibuho ukabije

-Kunywa  itabi, kuko bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto tujyana amaraso mu mutima no mu bice binyuranye by’umubiri)kuko itabi rituma imijyana iba mito kuko igenda yifunga bigatuma umuvuduko wiyongera.

-Kunywa inzoga nyinshi

-Kurya umunyu mwinshi, kurya kenshi ibiryo birimo amavuta menshi, kudakora siporo, guhora uhangayitse cyane, kuba ufite uburwayi bwa diabete, imyiko, ndetse no kubura ibitotsi kenshi.

-Gukoresha imiti imwe n’imwe nk’imiti iringaniza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ububuhumekero, imiti ikiza ububabare…

Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe nka Cocaine, cyangwa amphetamine zongera ku buryo bukabije umuvuduko w’amaraso.

Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?

Umunvuduko w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso  na kimwe ubina ibi bikaba byatuma ibi bikaba byatuma yica umuntu mu buryo butunguranye , kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza m buryo butunguranye imitsi y’amaraso iyajyana mu mutima mu bwonko ndetse ni mu mpyiko, ari nta kimenyetso cyari cyagaragara

Umuvuduko w’amarso ukabije ushobora gutera indwara z’umutima .Iyo umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora kwangiza udutsi two mu bwonko  umuntu akaviramo agahita apfa ibyo bita mu gifaransa hemorhagie cerebral, ndetse agahita yahita agwa muri koma cyangwa agahita apfa.

Ese waba uzi imiti ishobora kuvura ubu burwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije ?

Ubundi iyi ndwara iririndwa cyane nk’uko twabivuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara ariko kuyikira bikaba byaranze igisubizo rero KUNDUBUZIMA HEALTH CARE LTD, kuko kuri ubu mu Rwanda ni ho bafite imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo nka FDA(Food and DrugAdministration), n’ibindi  . Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikanarinda n’umutima kuba wakora nabi.

Kuri  KUNDUBUZIMA HEALTH CARE LTD, wahasanga imwe muri iyi miti nka Cardiopower capsule, Cordyroyalgel capsule, Cordactive capsule, Golden six capsule, …..Kandi iyi miti yose birizewe nta ngaruka igira mu mubiri ku muntu wayikoresheje ahubwo imuha ubudahangarwa, kandi ikozwe mu bimera.

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE LTD, IKORERA MU MUJYI WA KIGALI MU  NYUBAKO YITWA  BEATITUDE  HOUSE MURI ETAGE YA 3 UMURYANGO WA 17, IMBERE YA HOTEL OKAP

TEL :+250785686682.

 4,189 total views,  2 views today