Musanze:Abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya Ruhengeri baravuga imyato one Love Family

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo One Love Family yasuraga abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ku wa 17Ukuboza 2023, ikabashyikiriza inkunga y’ibiribwa , imyambaro , ibikoresho by’isuku n’ibindi bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani, bavuze ko bishimiye ibikorwa byayo maze bifuza ko yagura amarembo ikajya igera no mu bindi bitaro.

Ni inkunga yageze ku bantu 300;iki gikorwa One Love Family ikunze gukora mu mpera za buri mwaka, kiba kigamije kwifuriza abarwayi n’abarwaza Noheli n’umwaka mushya muhire, ibintu abahabwa iriya nkunga bishimira, nk’uko bamwe mu  barwariye mu bitaro bya Ruhengeri bahawe ibyo kurya nibyo kwambara baganiriye na Rwandayacu.com babivuga.

Uwase Jacqueline  wo  mu karere ka Nyabihu wahawe imyambaro ye n’umwana n’ibikoresho by’isuku yavuze ko yishimira ibikorwa by’ubugiraneza n’urukundo One Love ikorera abatishoboye

Yagize ati” Njyewe ndishimye cyane kuba iri tsinda One Love Fmily bampaye inkunga y’ibiribwa n’imyambaro, bampaye igitenge kandi nari ngikennye, ubu maze igihe cy’ukwezi mu bitaro abantu urumva ko batangiye no kwinuba kuva za Nyabihu uje gusura umuntu bisaba inzira ndende hari ababyiganyira, bampaye izi mpano ndetse bampaye n’amafaranga ndishimye rero nta kindi navuga uretse kubatura Imana, kandi bampaye Noheli n’ubunane nzaba ndiho neza, kuko bampaye impamba n’icyo kwambara, Imana ibahe umugisha.”

One Love yatanze ibitenge (foto rwandayacu.com).

Umuyobozi  One Love Family , Uwimana Joseline avuga igikorwa nk’iki bagikora buri mwaka bagamije gutanga ubwunganizi ku barwayi bo mu bitaro bya Ruhengeri,n’ahandi mu Rwanda, avuga ko ubufasha butagombera kuba umuntu afite byinshi , kandi ashimira n’abandi bose bagira uruhare  mu kubashyigikira mu bikorwa byabo, by’ubugiraneza .

Yagize ati “ Iki gikorwa ni ngaruka mwaka kuko buri mwaka mu mpera zawo ; twifatanya n’abarwayi ndetse tunifuriza abana barwariye mu bitaro Noheri nziza n’ubunani; kandi n’ubundi Noheri ni  iy’abana tukabikora tubaha impano zinyuranye, duteganya kwagura amarembo ku buryo n’abandi barwayi bazajya bagerwaho n’iyi gahunda hose mu Rwanda buri mwaka.”

Umuyobozi wa One Love Uwimana Joseline avuga ko gutanga bisaba ubumuntu bitagombera kuba ufite byinshi (foto Rwandayacu).

Umuyobozi wa One Love Family, akomeza avugako ko gufasha biterwa n’umutima w’umuntu, wumva abishaka kandi afite ubushake n’ubumuntu.

Yagize  ati: “  Gufasha umuntu ntibigombera kuba ukize bya Mirenge, cyangwa se ngo utange ibisagutse wumva ko utabikeneye , kandi umuntu akwiye guhabwa inkunga uko ari utitaye uko ameze cyangwa aho aturuka;utitaye kandi ko mwaba mufitanye isano, gahunda rero irakomeje ku buryo  twifuza kuzakoerera mu gihugu hose”.

Uyu muyobozi akomeza ashimira abaterankunga bagira uruhare muri iki gikorwa , ndetse n’abanyamuryango ba One Love bitanga mu buryo bwose.

One Love Family yatangiye ibi bikorwa byayo by’ubugiraneza mu mwaka wa 2017, itangijwe n’abanyamuryango babiri gusa ari na bo bagize igitekerezo cyo kwita ku batishoboye mu bitaro n’ahandi;kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango basaga 150.

One Love yagaburiye abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri (foto rwandayacu.com).

 390 total views,  2 views today