Musanze: Shingiro babangamiwe n’amazi ava mu birunga akabangiriza umuhanda

 

Yanditswe na : Umwanditsi wa Rwandayacu.com

Abaturage bakoresha umuhada unyura mu murenge wa Shingiro werekeza mu duce baturanye baravuga  ko iyo imvura iguye hariamazi ava mu birunga agafunga umuhanda bigatuma guhahirana no kugendererana bihagarara Bakaba basaba ko aha hantu hashyirwa ikiraro.

Imvura iyo iva mu biruga  yangiza umuhanda amakoro agasigara ashinamye (foto  N. G)

Ababaturage baravuga ko babangamirwa bikomeye n’amazi ava mu birunga mu gihe cy’imvura agatemba mu mugezi witwa Muhoongozi unyura mu murenge waShingiro w’akarerekaMusanze.

Mukamasabo  ni umwe mu baturage bomu murenge wa Shingiro,

Yagize ati: “ Amazi ava mu birunga atemba ari menshi ku buryo yangije n’ibiraro bya hano, aratemba yemwe akagera no mu nzu twifuza ko Leta yadufasha igakora umushinga ukumira aya mazi, akareka kudusenyera no kwangiza ibyacu,iyo imvura ari nyinshi ntabwo dushobora kugeza umusaruro wacu ku isoko kuko imodoka ntizibona inzira ngira ngo nawe urabina ko amakoro ariyo  ashinyitse  mu nzira”.

Abaturage bo muri Shingiro bavuga ko bifuza ko ariya mazi aramutse akumiriwe byabafasha kujya bambuka ibiraro bigenda bisenywa n’imvura, aha ngo bakaba biteguye no gutanga umusanzu muri iki gikorwa nk’uko Nkusi Eliab yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Rwose  niba ari n’umusanzu ukenewe twawutanga ariko iki gikorwa cyo gukumira amazi adusenyera kikagerwarwaho , ubu dutanze buri wese amafaranga 1000 ku muryango ndetse tugatanga umuganda  na Leta igashyiraho akayo, umuhanda ntitwashyiramo Ligore ? rwose ikibazo cy’amazi ava mu birunga kiratubangamiye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro  Munyentwari Damascene  avugako amazi anyura muri aka gace akaba yabuza abantu  kwambuka atahamara igihe kirekire ,cyakora ngo n’ubwo bimeze bityo aho hantu hateganyijwe kubakwa ikiraro ndetse n’umuhanda ugakorwaneza, gusa ngo ingengo y’imari ntabwo  iraboneka.

Yagize ati: “ Hari gahunda yo kuyobora amazi ava mu birunga ni gahunda gahunda akarere gafite umugambi wo guhagarika ariyamazi , ku buryo muri uyu mwaka ewa 2021 izaba yatangijwe ni amakuru ava mu biro by’akarere , dusaba aba abaturage gukomeza gukumira amazi barwanya isuri, batera ibiti kandi bakirinda ko bashobora kugira uruhare mu korohereza aya mazi gukomeza kuza kubangiriza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Munyentwari Damascene (Foto Ngaboyabahizi P)

Ikibazocy’amazi ava mu birunga akangiza imitungo y’abaturage ndetse n’ibikorwaremezo cyakunze  kuvugwaho kensh in’inzego zitandukanye,  bituma hatangira umushinga wo kugishakira igisubizo kirambye  . N’ubwo kugeza ubu ibikorwa by’uwo mushinga byatangiye gukorwa muri tumwe mu turere dukunze kwibasirwa n’amazi ava mu birunga harimo Musanze Burerana, Nyabihu,gusa kugeza ubu ntibiratanga igisubizo cya burundu kuko haracyumvikana abaturage bavugako bakibangami rwan’amazi aturuka  mu  birunga.

 1,376 total views,  2 views today