Musanze: Ruhengeri abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri RPF Inkotanyi barishimira ibyo bagezeho

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu nteko rusange yo ku wa 3 Ukuboza 2022;yahuje urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi, bo mu kagari ka Ruhengeri,bavuze ko bishimira ibyo uyu Muryango umaze kubagezaho, maze biyemeza kubisigasira.

Abagore bashamikiye kuri RPF Inkotanyi Ruhengeri bakurikiranye Umurava ibiganiro bahawe (foto Rwandayacu.com)

Ababagore barishimira mbere ya byose ko basubijwe ijambo bari barambuwe muri sosiyete nk’uko Mukamana Jacqueline akaba akuriye Komisiyo y’imibereho myiza muri RPF Inkotanyi akagari ka Ruhengeri yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Kugeza ubu icyo nishimira mbere na mbere ko igihugu cyacu gifite umutekano,nka twe ababyeyi ubu twararuhutse ku buryo umwana avuka tuzi neza ko azakura ataguye mu mvuru z’ubwicanyi batahwemye kuranga u Rwanda rwacu mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, kuri ubu turatekanye ibyo byose ni ibikorwa byiza bya RPF Inkotanyi, ubu umunyarwandakazi mu nzego zose z’ubuyobozi ahafite umwanya , abasha kugira konti ye muri banki, yibumbira mu matsinda agakirigita ifaranga, ubu FPR Inkotanyi mu myaka imaze ivutse yahumurije umugore ubu nta gihozwa ku nkeke n’uwo bashakanye kuko ubu hariho gahunda nziza y’ubwuzuzanye”

Komiseri ushinzwe ubukungu mu rugagaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi Ruhengeri, Mukamana Jacqueine(foto rwandayacu.com)

Uretse kuba kandi umugore yarahawe ijambo bikomotse kuri RPFInkotanyi kandi n’akagari ka Ruhengeri muri rusange ngo kateye imbere nk’uko Umunyamabanga w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi muri aka kagari ka Ruhengeri bishimangirwa na Leonille Mukamana

Yagize ati: “ Kugeza Binyuze ku Muyobozi mukuru wa RPF INkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame, umuturage wo mu kagari ka Ruhengeri abayeho neza, ararwara ntarembera mu rugo,hari amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya, ibintu byakuyeho ikitwa banki ramberi muri aka kagari, ikindi RPF Inkotanyi yadufashije kumenya uburyo twabungabunga ibidukikije, dutozwa no kwizigamira inkwi aho ubu buri muturage yahawe Imbabura ya canarumwe, ikindi twishimira ni umutekano ubu turaryama tugasinzira mu gihe hari igihe iki gice umucengezi yazaga akatubuza kwikorera tuzakomeza gukunda uyu muryango, twishimira ko serivise z’ubuvuzi zatwegereye, ikindi ubu dufite imihanda myinshi ya kaburimbo yakozwe iruzura kimwe n’irimo kubakwa kuri ubu amazi meza turayafite , ubu nta muntu ugicana akatadowa.”

 

Umunyamabanga w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi muri aka kagari ka Ruhengeri bishimangirwa na Leonille Mukamana(uhagaze) (foto rwandayacu.com).

Muri iyi nteko rusange kandi y’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi, habayeho no kwakira abanyamuryango bashya kimwe   n’igikorwa cyo kuremera abagore batishoboye bahabwa ibikoresho byo kuryamaho (matera) ndetse n’ibikoresho by’isuku, ibi kandi bikaza byiyongera ku nzu zubakiwe aba bagore baremewe, bakaba nabo bashimira RPF Inkotanyi ndetse bamwe biyemeza kuba abanyamuryango.

Uwizeyimana Beatrice ni umugore wo mu mudugudu wa Kabaya , akagari ka Ruhengeri akaba umwe mu baremewe yagize ati: “Mfite abana bane nabaga hanze rwose ku buryo imvura yagwaga nkitwikira umutaka nijoro imvura kugeza ihise, hari n’ubwo twahungaga inzu yacu kugirango itatugwaho, ariko RPF Inkotanyi yaraje iranyubakira none impaye matera ibikoresho by’isuku ndetse n’ibiribwa , iki ni igikorwa cyatuma ntashobora kwibagirwa RPF Inkotanyi, nanjye nimara kuzamuka kandi kuko ndabyizeye ko nzahindura ikiciro cy’ubudehe nzafasha bagenzi banjye mbazamure”.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Muhoza   Nsabimana Emmanuel wari yitabiriye iyi nteko rusange yishimiye ibikorwa byiza bagenda bageraho babikesha RPF Inkotanyi, yishimira kandi ingufu Nyakubahwa Chairman RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yashyizeho ingamba zatumye Covid 19, icika intege bakongera gusabana, maze asaba abagore gukomeza kubungabunga ibyagezweho, ndetse abashishikariza no kuzitabirira amatora y’abadepite ateganijwe mu minsi iri imbere

Yagize ati: “RPF Inkotanyi ni umusingi wa Demokarasi , imibereho myiza n’imiyoborere, Umugore ni mutima w’urugo ndabasaba gukomeza kumva neza icyo imigambi n’imigabo ya RPF Inkotanyi ivuga n’ibyo igamije, murasabwa gutoza abana banyu gukunda igihugu mubatoza umuco umuco w’ubumwe kuko igihugu cyacu kizakomeza gutera imbere ari uko abana barwo bakuranye urukundo n’umurava mu guhesha igihugu cyacu agaciro, nk’uko mwabivuze kandi ni ngombwa ko ibyo RPF Inkotanyi yabagejejeho mukomeza kubibungabunga, ndetse mugaharanira ko byiyongera, mukomeze mugire umuhati wo kwitabirira gahunda yo mu nzego z’ubuyobozi ndetse amatora y’abadepite muzayitabirire muri benshi, mukomeze kurwanya no gutanga amakuru ku makimbirane yo mu ngo, muharanire gutegura indyo yuzuye mwirinda igwingira ry’abana”.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Muhoza   Nsabimana Emmanuel(foto rwandayacu.com)

Muri iyi nteko rusange y’abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri RPF Inkotanyi mu kagari ka Ruhengeri kandi hafatiwemo imyanzuro bifuza ko izashyirwa mu bikorwa kugira ngo bakomeze kwiteza imbere harimo kurwanya imirire mibi, guca amakimbirane yo mu miryango, kugira isuku mu miryango n’ahahurirwa n’abantu benshi, kubungabunga ibidukikije , kurwanya ko  abana bata ishuri n’ibindi…

Nyuma ya Kongere  abagore baremeye bagenzi babo batishoboye (foto rwandayacu.com)

Ibi bikorwa byose kandi nk’uko abanyamuryango babyivugira ngo birategura isabukuru y’imyaka 35 RPF Inkotanyi imaze ivutse, aho abagore bo mu kagari ka Ruhengeri bifuza ko uwo munsi uzagera hakiri bagenzi babo babayeho nabi ngo ibikorwa  byo kuremera abo bose batishoboye bikaba bizakomeza.

Abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri RPF Inkotanyi Ruhengeri bungutse abandi banyamuryango (foto Rwandayacu.com)

Kuba abaturage b’akagari ka Ruhengeri babonera serivise ahantu hasobanutse babikesha RPF Inkotanyi (foto rwandayacu.com)

 574 total views,  2 views today