Burera: Amarira ni meshi ku bagabo bahondagurwa n’abagore babo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Burera, barataka kuba bakubitwa n’abagore babo, kugeza ubwo bamwe bahitamo guhunga ingo zabo.Abagore bo bavuga ko kuba umugabo atari uko uba wambaye ipantalo cyangwa ufite igitsinagabo

Nteziryayo Jean Damacsene  ni umugabo w ‘imyaka 53, avuga bko umugore yamunaniye kubera kwiyandarika mu ngeso mbi harimo ubusambanyi n’ubusinzi.

Yagize ati : «  Abagore bacu kuri ubu bababwiye ko hari gahunda y’uburinganire bumva ko bakwiye gutegeka abagabo, umuco warabuze n’indangagaciro kuko uburinganire bwumviswe nabi, abagore bagiye kuzatumara,nk’ubu nkanjye maze imyaka isaga itanu , mfite amakimbirane n’umugore naravuze mu nzego zose nta gisubizo bari bampa, nashatse no gutandukana nawe byaranze nahisemo kwigendera ariko no gushaka undi byarananiye »

Nteziryayo akomeza avuga ko  mu muco bitahoze ko umugire akinguza umugabo inshuro nyinshi

Yagize ati : « Nk’ubu birazwi ko ari njyewe ukwiye kugera mu rugo kare nkita ku bana nkacyura amatungo , iyo nibeshye ngasinzira atari yinjira mu nzu urugi arukuraho, mbese abagore bagenzi be baramuhannye ariko yanze guhunduka, ubu tumaze igihe kirekire mu makimbirane, ndasaba ubutabera ko bwajya bwihutisha ibibazo by’abashaka ubutane kuko ubu bwicanyi bugenda bukorwa mu ngo ni uburangare mbona bw’ubuyobozi ahari, kuko umugore gukinguza umugabo imyaka isaga 3 ni ibintu biba bikomeye cyane ».

Mu bibazo ubuyobozi bwa Burera bwakira iyo bwabasuye amakimbirane yo mu ngo aza ku mwanya wa mbere (foto Rwandayacu.com)

Nteziryayo yongera ko amakimbirane mu ngo akurura ingaruka nyinshi harimo ko iterambere ritagerwaho kubera kutavuga rumwe mu micungire y’umutungo mbese urugo muri rusange, ikindi ngo n’abana babo ntabwo biga neza kuko kugeza ubu abana be babaye inzererezi

Yagize ati : « Umugore iyo atumvikana n’umugabo nta kigenda mu rugo, ubu abana banjye bahise bava mu ishuri bose ku buryo ubu bamaze kuba ibirara, hari n’umukobwa wanjye kugeza  ubu bateye inda, rwose abashakanye barasabwa koroherana kugira ngo amahoro n’iterambere bigere ku muryango n’igihugu muri rusange ».

Ntakirutimana Dancille ni umugore utuye mu murenge wa Rwerere avuga ko umugabo adakwiye kumuyobora uko yishakiye

Yagize ati : «  njyewe ntabwo umgabo yakomeza kunkandamiza uko yishakiye ngo nzabyemere, mbwira umugabo uzabona ifaranga akigira mu kabari akaza aje kubyuka, namukenera nkamubura, ubwo se wambwira ngo nakomeza kubaho gutyo, oya da !umugabo nk’uwo utakwitaho nta mpamvu yo kumuha agaciro cyangwa se ngo umuhe agaciro, ubu haje uburinganire ».

Nyirangendahimana Gadeberita akaba ari umuhuzabikorwa w’inama  y’igigu y’abagore mu murenge wa Rwerere, nawe ashimangira ko hari bamwe mu bagore bumvise nabi uburinganire cyangwa se ubwuzuzanye, bamwe mu bagore bumvise ko uburinganire ari ngombwa noneho bigaranzura abagabo babo birengagiza inshingano, ngo gusa haracyakorwa ubukangurambaga

Yagize ati ; « Hari abagabo rwose ino bakubitwa pe bakagira ipfunwe ryo kubivuga, ikindi ni uko umugore yumvwa cyane iyo atanze ikibazo cye hano muri Burera, dufite abagore rwose birirwa mu kabari bagacyurwa nijoro, nko mu murenge wacu dufite ingo 16, abagore bananiye abagabo, rwose hari abagore basaritswe n’ibiyobyabwenge ku mugaragaro ugasanga banywa kanyanga ».

Nyirangendahimana yongeraho ko bidakwiye ko umugore yigaranzura umugabo yitwaje ihame ry’uburinganire, ndasaba kandi abagabo kuvuga ihohoterwa bakorerwa, kuko bariya babihisha cyane bigeraho bakicana, kandi bakirindira gushakira akanyabugabo mu biyobyabwenge ngo bariyibagiza ibibazo byabo ».

Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancile, ubwo yaganirizaga abaturage bo mu karere ka Burera, ku bijyanye no gukumira ndetse no gukemura amakimbirane yo mu ngo ;avuga ko bidakwiye ko umugore asuzugura umugabo we kugeza ubwo amutererana amwandagaza yitwaje imyumvire y’ihame ry’uburinganire mu muryango

Yagize ati : «  Ndibutsa abashakanye kumva ihame ry’uburinganire ari ukumva ko bombi bakwiye kubahana , ntusange umugabo ahohotera umugore n’umugore bikaba uko , ibyo kuba hari abagabo bahohoterwa biriho kuri bamwe ariko abo bose bagenda baganirizwa, ku buryo bitanga ibisubizi byiza ».

 

 

Umukuru w’intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, asaba abashakanye kubahana mu ihame ry’uburinganire (foto rwandayacu.com)

Kugeza ubu muri aka Karere habarurwa imiryango 6,651 ibana itarasezeranye, iyi na yo ngo ikaba ishobora kuba ari imwe mu ntandaro y’amakimbirane mu ngo kuko burya iyo batasezeranye habura ikizere, bityo amakimbirane akiganza.

 800 total views,  2 views today