Musanze:Abarokotse Jenoside mu Kinigi bavuga ko batangiye kwicwa  mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanuka

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abakorokotse Jenoside bo mu cyahoze ari Komini Kinigi , ubu hakaba ari mu murenge wa Kinigi,akarere ka Musanze, bacuga Jenoside kuri bo yatangiye kubakorerwa mbere y’uko indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyalimana ihanuka, ngo kuko bo batangiye kwicwa no guhigwa mu 1990.

Abarokotse bavuga ko nyma y’uko ingabo zahoze ari ixa FPR Inkotanyi zigabye igitero cyp kubohora u Rwanda, ikitwa umututsi muri Kinigi yatangiye gutetezwa ndetse no kwicwa.

Umwe muri bo Hishamunda Eliezel ati: “ Twatangiye kwicwa ubwo inkotanyi zagabaga igitero cyo kubohora u Rwanda mu 1990, kuva ubwo interahamwe zarazaga zikica bamwe muri twe, zikadusahuravbibyacu zikabyigabanya ababurugumesitiri barebera, mbese aha navuga ko bagendaga nakora igerageza kugira ngo barebe ko Jenoside izashoboka kuko, ni umugambi wari umaze igihe kuri Leta ya Habyarimana , kuko mu 1992, baje bakunyuguza bica mbese ntacyo bishisha, abavuga rero ko Jenoside yabaye kubera uburakari bw’abahutu ngo indege yahanutse abo barabeshya, Jenoside ni umugambi watwguwe ugamije kwica ikitwa  umututsi nokumurimbura ku isi”

Ariko n’ubwo abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kinigi bakomeje guhigwa maze birwanaho, ngo kugeza ubwo bagabwagaho ibitero mu 1992 n’interahamwe, ngo barirwaniriye kuko ngo abari abasore bagerageje kwirwanoho basubiza inyuma ibitero maze abagera kuri 310 bahungira mu cyahoze ari Zaire,ubu yabaye Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, nk’uko Perezida wa  Ibuka mu karere ka Musanze Rwasibo  Pierre, yabitangaje.

Yagize ati: “ Ni byo koko aha muri Kinigi, abatutsi batangiye kwicwa mu 1991, ariko bagerageje kwirwanaho , abari abasore bagerageje kwitanga barwanya ibitero byazaga hano, ibi rero ni umutwari bukomeye bukwiye kandi kubera ishema ndetse n’urugero rwiza ku munyarwanda ukunda igihugu, ntabwo rero indege ya Habyarimana yaba urwitwazo rwo Gukora Jenoside twe abavukiye hano ndetse no mu bindi bice by’iyi ntara tubizi cyane kandi twakuriye mu buzima busharira kubera itotezwa”.

Aba barokotse Jenoside ubu ngo bakaba bafite ikibazo cyo kuba urwibutso nanone rwa Kinigi rutubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, cyane ko amazi agenda y’injiramo ;ni inkuru nanone Rwandayacu.Com igikurikirana izabagezaho mu minsi iri imbere.

 756 total views,  2 views today