Nyagatare :Ingo mbonezamikurire zarafunzwe kubera Covidi-19, abana bashyirwa amata mu miryango yabo

 

Yanditswe na Gasana Jean Baptiste

Kubera icyorezocya Covidi-19, ingo mbonezamikurire(ECDs)  mu karere ka Nyagatare zarafunzwe, ariko ubuyobozi bw’akarere  bwafashe ikemezo cy’uko abana bahabwaga amata mu rwego rwo kunoza imikurire ubu amata abajyanama b’ubuzima bajya bayajyana mu miryuango y’abo bana.

Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2019 n’ibigo mbonezamikurire bigera kuri 2244 , byita ku bana bafite imyaka ibiri kugera kuri itandatu bo mu byiciro byose by’ubudehe, ababyeyi bavuga ko iyi gahun da yahinduye byinshi ku bijyanjye no kunoza imirire, nk’uko Zayinabo Zerida wo mu murenge wa Musheri, muri aka karere ka Nyagatare yabibwiye Rwandayacu.Com,

Yagize ati: “ Dushima ko gahu da Leta yacu ifata n’iyo byagenda gute ko ntacyayikoma mu nkokora, Kuva aho Covidi-19 igereye mu Rwanda hakabaho gahunda ya Guma mu rugo,  ubuyobozi  bw’akarere bwatangiye kujya bwohereza amata mu ngo zacu kugira ngo twite ku bana bacu, ubu nta mwana urara amata, ibi ni ibintu dushimira Leta ko ikomeje kutuzirikana, ariko nshimira byimazeyo Perezida Kagame wongeye kudusubiza ibisabo mu gihugu, kandi ko buri wese yamuhaye agaciro kuko mu minsi yashize umwana wanywaga amata yabaga avuka mu bagaga”.

Gahunda yo guha abana amata mu bigo mbonezamikurire muri Nyagatare yatangiye mu 2019(Foto Gasana J.Baptiste).

Abana basaga  ibihumbi mirongo itanu  ni bo bahabwa amata  mu karere ka Nyagatare,aho ku makusanyirizo yo muri aka karere kose habarurwa litiro ibihumbi 70 ku munsi aba bana bagomba kunywa kandi akishyurwa binyuze ku karere.

Ntabwo ari abaturage bavuga ko iyi gahunda yo guha abana amata kuko n’ubuyobozi bw’akarere busanga imibare y’abana bari mu rugero rw’imirire mibi waragabanutse nk’uko Umukozi  ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato no kurwanya imirire mibi mu karere ka Nyagatare, Gatete Katabogama Mike, yabitangarije Umunyamakuru wa Rwandayacu.com Gasana Jean Baptiste.

Yagize ati: “ Ku bana 606 bari bafite imirire mibi kugeza ubu tukaba dufite abagera ku 103, bari mu mirire mibi mu guhe cy’umwaka , urumva ko byatanze umusaru, ubu rero icyo dusaba abaturage nk’ubuyobozi ni ugukomeza guha abana amata batayasutsemo amazi, kandi bagakomeza kuyagirira isuku nk’uko baba bayabahaye asukuye, kuko ni bimwe mu bizatuma baca ukubiri n’indwara zikomoka ku isuku nkeya”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare kandi bukomeza gusaba abaturage gukomeza kwirinda Covidi-19 bagira isuku bakaraba intoki ndetse bakomeza kubahiriza gahunda y a Guma mu rugo.

 922 total views,  1 views today