Kayonza: Hari abaturage  bavuga ko batabona ibikoresho binyuranye byo kwirinda agakoko gatera SIDA

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe,mu baturage bo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Kayonza, bavuga ko badapfa kubona ibikoresho bituma bashobora kwirinda agakoko gatera sida, aha harimo agakingirizo k’abagabo, n’ak’abagore, hakiyongera ko badashobora no kubona udukoresho two kwipima mu buryo bwihuse agakoko gatera SIDA (Ora Quick).

Murebwayire Deliphine ni umwe mu bakozi bo muri Mining ya Rwinkwavu, avuga ko hari uburyo bwinshi bwo kwikingira agakoko gatera , ariko ngo birabagora

Yagize ati: “Hano aho dukorera muri iki kigo turi abantu banyuranye, bamwe ni abagabo baturutse kure y’ingo zabo, hari abagore n’abakobwa na bo baturuka kure kandi twese  dukenera gukora imibonano mpuzabitsina, ariko kugira ngo tuzapfe kubona agakingirizo k’abagabo ndetse numvise ko hari n’utw’abagore, ariko kubibona ntibitworohera, hari ubwo najyaga numva ngo udukingirizo ahantu hahurira abantu benshi tuba duhari,  ariko hano ntatwo bajya batuzanira hano, nyamara batuzanye mu biro hano twajya tunyaruka tukadufata, niba byanze se nibadufashe baduhe Ora Quick, umuntu ajye yipima we na mugenzi we bipime nibasanga ari bazima bose bakore imibinano mpuzabitsina bisanzuye”.

Murebwayire Deliphine ni umwe mu bakozi bo muri Mining ya Rwinkwavu(foto rwandayacu.com).

Nziraguseswa  Amon , ni umwe  mu bagabo bo murenge wa Rwinkwavu nawe ashimangira ko muri kari gace bivugwa ko hari abafite agakoko gatera SIDA, ariko uburyo bwo kwirinda kuri bo bikaba ngo ari ingorabahizi

Yagize ati: “ Rwose uretse kumva amakuru kuri radiyo n’ubuyobozi buvuga ko hari uburyo bwo gukumira SIDA, nyuma yo kwifata harimo agakingirizo k’abagore n’abagabo ariko ubu ntabwo nakubwira ngo ndamutse nkakeneye nakabona naba nkubeshye pe, na twadukoresho dupima mu buryo bwihuse two ntabwo nari naduca iryera, kandi nka hano duturiye Mine ya Rwinkwavu, haza abagabo n’abagore banyuranye baba barasize abo bashakanye, ibi rero byiyongeraho ko no mu dusantere tw’ubucuruzi twegereye hano haba indaya nyinshi, urumva abakora mu bucukuzi bwa walufaramu hano babona amafaranga baranywa hano bagasinda, urumva ntbabura gukenera abo bakorana imibonano mpuzabitsina, iyo nta bikoresho rero nawe urabyumva bakorera aho, ndumva ibyo bikoresho bikwiye kwegerezwa abajyanama b’ubuzima, abandi bakora mu bucukuzi bakagira udusandukuku bakuramo ibikoresho byo kwirinda”.

Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Rwinkwavu na  bo bataka ibura ry’ibikoresho byo kwirinda SIDA(foto rwandayacu.com).

Abagore bo muri Rwinkwavu ntabwo bazi agakingirizo k’abagore uko gasa ndetse n’uko kambarwa.

Kuba bamwe mu bagore ngo batazi ko habaho udukingirizo tw’abagore, ni bimwe mu byakomeza kongera umubare w’abashobora kwandura agakoko gatera SIDA, nk’uko Mukamazera Herinistine ,yabitangarije www. rwandayacu.com

Yagize ati: “Uretse abantu bashobora kuba bagera mu mugi wenda bakaba bagura yo two dukingirizo kuri twe ntabwo tuzi uko agakingirizo k’abagore gasa , kuko turamutse nibura tubuze ak’abagabo umugabo yajya aza mugakoresha ak’umugore ariko byose kubibona ni ikibazo , niba Leta yarashyizeho gahunda yo kwirinda nibaduhe hafi ibikoresho byo kwirinda SIDA, tureke kujya twumva ibyo bikoresho nk’amateka, kuko gukora ingendo na byo ujya gushaka igikoresho cyo kwikingira hari abo bumva bibavuna cyane ko hari utekereza no gukora imibonano mpuzabitsina yisindiye ntabwo yakwirirwa rero ajya gukora izo ngendo zose”.

Mukamazera Herinistine avuga ko atazi agakingirizo k’abagore (foto rwandayacu.com).

Ntawiringira Anastase ni Umuyobozi wungirije  ku kigo nderabuzima cya Rwinkwavu,akaba akora muri Serivise yo kwita ku bafite agakoko gatera  SIDA ,we avuga ko kuba abaturage bavuga ko batabona uburyo bwo kubona ibikoresho  bibafasha kwirinda agakoko ka SIDA bizwi, ngo hakorwa ubukangurambaga mu kuyirinda ndetse bakaba batekereza gushyira ingufu mu kugeza udukingirizo mu baturage

Yagize ati: “ Birashoboka ko udukingirizo tw’abagabo tutagera kuri buri wese bitewe yenda n’aho atuye , ariko dufite abashamyumvire ngo batange udukingirizo, uretse ko bamwe batajya kudufata, nko muri Mining Rwinkwavu ho ntabwo twari twagira gahunda yo kubegereza udukingirizo, ikindi twagerageje kudushyira ahahurira abantu benshi, ariko twasanze rimwe na rimwe abana aribo badutwara bakatubangamo imipira, rwose umubare munini w’udukingirizo usanga upfa ubusa, abavuga ko batabona udukingirizo nibegere abajyanama b’ubuzima ndetse n’abajyama b’urungano, ku bijyanye n’udukigirizo tw’abagore ho rwose ubushakashatsi twakoze mu biganiro tugirana n’abagore benshi, batubwiye ko kababangamira mu mibonano mpuzabitsina bahitamo kukareka rero, ngo kuko nta mwanya babona wo kugafata mu bihe bari mu gikorwa cy’imibonano”.

Ntawiringira Anastase ni Umuyobozi wungirije  ku kigo nderabuzima cya Rwinkwavu (foto rwandayacu.com).

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Jonh Bosco Nyemazi , ahamya ko kugeza ibikoresho byo gukumira no kwirinda SIDA ku muturage  biri mu nshingano z’ubuyobozi,ngo ariyo mpamvuhakorwa ubukangurambaga ariko nanone bagafata n’inzego z’ubuzima mu Rwanda kimwe n’abafatanyabikorwa hagashakwa udukingirizo.

Yagize ati: “ Ubu turimo turaganira n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo dutangire dukumira SIDA mu rubyiruko, mbese ubu twatangiye ubukangurambaga, hari inyigisho rero zigenda zitangwa ,ku bijyanye no kubona udukingirizo rero turateganya kudushyira ahantu hose hahurirwa n’abantu benshi,niba koko hari abavuga ko utwo dukoresho tw’ingeri zose tubageraho bigoranye;kuko kurinda ubuzima bw’umuturage biri mu nshingano z’ubuyobozi, turakomeza gukora ubukangurambaga rero mu kwirinda SIDA, kandi n’aho bivugwa ko batagezwaho ibikoresho byo kwirinda tugiye kubegera, hafatwe ingamba z’uko byabageraho”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Jonh Bosco Nyemazi avuga ko bashyize umuhate mu kurwanya SIDA (foto rwandayacu.com)

Kuba ibikoresho byo kwirinda  no kwikingira agakoko gatera Sida bitagera kuri benshi kimwe   n’igikoresho   cya OraQuicky bikiri imbogamizi hamwe na hamwe  kandi bikaba kidahagije bishimangirwa   na Dr.Ikuzo Bazil, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC.

Yagize ati: “Ni byo koko udukoresho dupima agakoko gatera SIDA tuzwi nka OraQuick, kugeza ubu turacyari dukeya, n’utubonetse tujya ku bigo nderabuzima usanga umubare ukiri mukeya, yemwe n’utubuneka twunganira imbaraga za Leta, tuba twatanzwe n’abafatanyabikorwa harimo imiryango itari iya Leta irebana n’ibijyanye n’ubuzima, ubu rero harashyirwa imbaraga mu gushaka uburyo bwose bushoboka kugira ngo umubare wiyongere, yenda bibe byagera no kuri abo bajyanama b’ubuzima, ibyo bikoresho bikagera hose hafi y’umuturage, ndetse n’utwo dukingirizo bakatubonera hafi kandi mu buryo bworoshye; kugira ngo abashe kwirinda agakoko gatera SIDA, ikindi ni uko buri munyarwanda wese akwiye kwirinda agakoko gatera SIDA, akanakarinda umuryango we”.

Dr.Ikuzo Bazil, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC (foto rwandayacu.com).

 

 

 358 total views,  2 views today