Mu gihe k’iminsi itanu RIB imaze kwakira ibirego bisaga  30  ku bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

 

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),rutangaza ko mu gihe k’iminsi itanu , abanyarwanda ndetse n’isi yose  batangiye kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994,ku nshuro ya 26, rumaze kwakira ibirego by’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bagera kuri 39, bamwe kuri ubu ndetse ngo bakaba bamaze gufatwa.

Bimwe mu byaha bakekwaho harimo amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside, abatera  ubwoba kwangiza  imyaka yabo kimwe   no gutema amatungo y’abarokotse.

Umuhoza Marie Michelle ni Umuvugizi wa RIB, Yagize ati: “ “Kugeza ubu tumaze kwakira ibirego 39 ariko biragenda bihinduka, harimo n’abamaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rirakomeza.”

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, we atangaza ko buri wese ufite ingengabitekerezo akwiye guhanwa by’intangarugero.

Yagize ati “Umuntu wese uhamwe n’iki cyaha agomba guhanwa mu buryo bukomeye kuko ari yo ntandaro yo gukomeretsa abarokotse, nk’ubu hari abatemye itungo ahandi bangiza imyaka, ibyo bivuga ko babonye n’umwanya banakomeza ibyo bari baratangiye.” Icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bihanwa n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda aho itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018, riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

 

 

 

 

 665 total views,  2 views today