Musanze: Wisdom School yiyemeje gutanga uburere bugamije kumenya igihugu no kugikunda. Nduwayesu Elie Umuyobozi

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ubwo abanyeshuri n’abarezi bo kuri Wisdom School, basuraga Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda,ku wa  12/6/2023;Umuyobozi w’iri Shuri Nduwayesu Elie, yatangaje ko intego yabo ari ukurera umwana uzakura azi bike mu mategeko, azi igihugu cye uburyo kiyoborwa ndetse bakaba banabategura mu buryo bazakura bafite umutima w’imiyoborere myiza

Nduwayesu Elie yagize ati: “ Ni igikorwa dukora buri mwaka aho duha abanyeshuri bacu ingendoshuri zigamije guha abana umwanya wo kumenya igihugu cyabo bakabihuza ni byo biga mu mashuri, basura ahari amateka yihariye y’igihugu, ibikorwa remezo no kureba uburyo urugomero rw’amashanyarazi runaka rukora  n’ibindi, ubu rero tuzana hano abana mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugira ngo bamenye nreza uburyo amategeko ashyirwaho ndetse n’aho abadepite bakorera, ibi bintu kandi bituma abana bacu bava mu nteko buri mwana afashe ikemezo cy’uburyo azubaka igihugu cye”.

Umuyobozi wa Wisdom School Rwanda ari kumwe na Depite Depite Uwamariya Veneranda na Ndagijimana Leonard(foto Wisdom School Rwanda).

Muri uru rugendo shuri rwo ku Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda , harimo abana basaga 120, n’abarezi bagera kuri 5, kimwe n’ababyeyi 3 bahagarariye bagenzi babo barerera kuri Wisdom School,aba banyeshuri nyuma yo kumva imikorere y’Inteko bagejejweho na Nyakubahwa Depite Uwamariya Veneranda na Ndagijimana Leonard, akaba ari na bo bagize komisiyo y’uburezi n’umuco buri wese hari ingamba yatahanye nk’uko umwe muri bo yabibwiye Rewandayacu.com

Yagize ati: “Najyaga ndeba kuri televiziyo icyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda ikoreramo, nkumva nfite amatsiko yo kumenya uburyo umudepite akora cyane ko nabona buri wese afite indangururamajwi ye (microfone), nkumva mfite amatsiko, ariko ubu nanjye nahageze ndicara mu ntebe nk’umudepite w’umwana mbese numva ndishimye, niyemeje kwiga ku buryo nzaba Umudepite ndetse nkaba Perezida w’Inteko, ndashimira ikigo cyacu kigenda kitwereka ibintu byinshi bituma tumenya byinshi, kuko iyo tugiye kureba bimwe mu byo twigishwa bituma tubifata ntitubyibagirwe”.

Abiga kuri Wisdom School Rwanda bismiye kwicara mu Nteko ishinga amategeko(foto Wisdom Shool Rwanda)

Ababyeyi baherekeje abanyeshuri nk’uko bari bahagarariye bagenzi babo na  bo bishimiye ibikorwa by’ikigo barereraho , ngo kuko baha abana babo ubumenyi ngiro, bagashishikarixa n’abandi babyeyi gukomeza kurerera muri Wisdom School

Aba banyeshuri basobanuriwe imikotrere n’imikoranire y’Imitwe 2 y’inteko ishinga amategeko ariyo; Abadepite n’Abasenateri.

Uru rugendoshuli rwari rwahuje abanyeshuri n’abarezi bo ku ishami rya  Wisdom Schools Rwanda rya Nyabihu , muri Rusange Umuyobozi waryo akaba yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo iki gikorwa kigerweho harimo cyane  Ababyeyi barerera muri Wisdom school Nyabihu.

Wisdom Schools Rwanda, ifite amashami Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, na Kamonyi, ikaba ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu, kandi batanga ubumyi bujyanye n’ingiro, biga bakora ibyo biga aho bafite Labolatwali ibafasha , isomero n’ibindi kugeza ubu umwana wize kuri Wisdom Schools Rwanda,ashoboye kwihangira umurimo aho aba azi nko gukora isabune n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga.

 740 total views,  2 views today