Musanze:Muko ,Abakora umwuga w’uburaya baramagana  Maniraguha wiyise Salongo , ukomeje kuvuga ko ari umugabo wabo

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abagora bakora umwuga w’uburaya  bo mu karere ka Musanze,Umurenge wa Muko, bakunze kwitwa indangamirwa, bavuga ko Maniraguha Protais, wihimbye Salongo , kubera umwuga we w’ubupfumu akora, bavuga ko barambiwe no kuba abaha intica ntikize, abakoresha mu ikinamico ye ku mbuga nkoranyambaga agamije kubacuruza no kwishakira abakiriya, avuga ko ari umuvuzi gakondo .

Bamwe mu bitiriwe ko ari abagore ba Salongo, bavuga ko kuri ubu batakibona abakiriya kandi bitungiwe n’umwuga w’uburaya

Marie Chantal  Iragena,yagize ati « Ndambiwe kwitwa umugore wa Salongo, yirirwa ambunza ku mbuga noranyambaga yiyita umugabo wanjye,kandi amasezerano twagiranye atayubahiriza, birababaje kugera  ubwo yiyitirira imashini zo kudoda twahawe n’umugore wa Perezida Kagame, ibi rero twe tubibonamo n’agasuzuguru karenze, kuko ibyo Umufasha wa Kagame yatanze nk’impano bidakwiye kwitirirwa abandi, njye ntankure ku mbuga nkoranyambaga  ze akorana nazo ndetse n’amaradiyo”.

Iragena yongeraho ko ngo ngo nta muntu wamufasha kubera ko bazi ko ari umugore wa Dogiteri, ngo akaba ariho ahera asaba n’ubuyobozi ko bwamufasha Salongo akamwishyura, cyangwa bakamusaba kudakomeza kwiyitira bariya bagore batari abe.

Tuyishimire Console  ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19,we avuga ko yagiye kwibona azi ngo arimo kwamamaza uwo wiyita Salongo, nyuma aza kumugira umugore, ndetse aza no kwanga kumuhahira

Yagize ati: “Salongo yarampemukiye cyane ku buryo yangize umugore nta bizi kandi ntabisha, iwe hahora abagore benshi, ahubwo mbona icyo akora ari ugusenya ingo z’abandi, njye ndifuza ko ankura ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho zose kuko zizanyicira ubukwe , ubu ntawaza kundambagiza”.

Tuyishime yongera ho ngo kuba atarabonaga ibyo arya ari kimwe mu byatumye ahitamo gufata utuntu duke mu nzu ngo abone itike , ariko ubuyobozi bwaje kubimwambura , bwirengagije uburenganzira bwe nk’umwana utarageza imyaka y’ubukure, ibintu yumva bibabaje nk’umuntu witegura kuzarushinga.

Mukamana Clemence, we ni umugore ufite umugabo bizwi kandi baseranye mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ababazwa ni uko umugabo amuhoza ku nkeke , avuga ko ari umugore wa Salongo.

Yagize ati: “ Rwose Salongo ndamwiyamye areke gukomeza kunyiyitirira ngo ndi umugore we , mfite umugabo wanjye n’abana , ahubwo mbabazwa ni uko ari umubeshyi, abagore bemye gukomeza kubana nawe ibyo ntibindeba , ahubwo mbona bagiye kuzisenyera ngo bakurikiye, amafaranga”.

Bamwe mu bagore Maniraguha Protais Alias Salongo yiyitirira ko ari abagore be (foto Rwandayacu.com).

Maniraguha Protais Alias Salongo, we avuga ko imikino bakinaga yarangiye akaba ndetse avuga ko nawe batitonze yabereka icyo ari cyo.

Yagize ati” Njyewe uko undeba nta mugore n’umwe ngira , bariya bose wabonye nabakoresheje mu buryo bwo kugira ngo menyekanendetse n’ibyo nkora bigere kure, njye ndi umuvuzi rwose, bariya rero nta mugore wanjye urimo, aemeye gukomezanya nanjye muri yo mikino , kuri ubu mbitaho ndabafasha rwose ,bamwe bakora iwanjye abandi mbaha amafaranga, bariya rero ubona birirwa basakuza ni indashima, nta mugore ngira ariko mfite abana hanze”.

Benshi mu bagore birinze ko amazina yabo atangazwa bavuga uburyo Salongo avuramo na bwo budasobanutse, cyane ngo nta muntu n’umwe yari yavura ngo akire , kandi aba yabaciye amafaranga menshi.

Ikindi ngo ni uko hari n’umwe mu   bashinzwe mu mudugudu wa Kamutara  uzwi ku izina rya Gasongo  , HavugwabakizeJonathan , yabiretse akajya kurinda umutekano wa  Salongo, mu gihe abaturage baba babuze ubitaho, akajya kurinda Salongo kugira ngo abaturage abo akorera amannyanga batamugirira nabi, bamwe mu baturage yakoreye ubutekamutwe , bavuga ko inzego z’umutekano zikwiye kugera iwe , ngo kuko hari abagabo Salongo ashyira mu gisenge bagakangaranya ibintu, ku buryo umurwayi , aterwa ubwoba akishyura amafaranga y’ikirenga.

Kugeza ubu hari ubuhamya bugera kuri Rwandayacu.com, kandi igikomeza gukurikirana ni uko umukecuru wo mu murenge wa Musanze yaciye , ibihumbi mana atandatu ntakire ahubwo amurekera mu rugo amuha ibyatsi ahita yitaba Imana.

 1,096 total views,  2 views today