Musanze: Abarangiza amashuri makuru na Kaminuza barasabwa kubyaza umusaruro ibyo bize

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo yashyikirizaga impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri 774 barangije mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri,ku nshuro ya 12, baranije umwaka wa 2019-2020, Umuyobozi w’iri shuri Padiri Dr  Hagenimana Fabien, yasabye abarangije  abarangije amasomo ko bakwiye kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye mu mashuri bakabukura mu bitabo bukajya mu bikorwa.

Yagize ati: “Abarangije uyu mwaka ndabashimira kuko bakoranye umuhate kandi bize no mu bihe bihoye aho twari twugarijwe n’icyorezo cya Covid -19, ndabasaba rero ko ni ubwo barangije bakwiye kumenya ko inzira ikiri ndende, bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo ibyo bize bakabibyaza umusaruro ntibibe mu bitabo gusa gusa kuko ishuri ryacu ritanga ubumenyi ngiro, kandi ni yo ntego yacu nibakore cyane rero bagamije kubaka igihugu cyacu”.

Abarezi bo kuri INES Ruhengeri biyemeje gutanga uburere butanga ibisubizo ku gihugu

Bamwe mu barangije muri ishuri rya INES Ruhengeri, bavuga ko bagiye kwihangira umurimo biteze imbere , nk’uko Kamanzi Jean Bosco urangije mu bijyanye n’amategeko yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ INES ni ishuri ryigisha ubumenyi ngiro, ubu njyewe ngiye gushaka andi masomo mbe umuhesha w’inkiko kuko ibi ni byo muri bimwe Umuyobozi wa INES yadusabye dushyire mu bikorwa ibyo twize kandi duhange udushya mu butabera turwanya akarengane, ndashimira kandi uburyo iri shuri ryaduhaye indero nziza haba kuri roho nomu bumenyi busanzwe”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine  we atangaza ko abarangije uyu mwaka urugendo rugikomeza kugira ngo bakomeze kwiyungura ubumenyi.

Yagize ati: “ Abarangije uyu mwaka bumve urugendo aribwo rutangiye ntibakwiye kumva ko barangije aya masomo nibakomeze bige ibindi by’iciro bya za kaminuza bakomeze kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho guhanga udushya twubaka igihugu cyacu kandi tuzakomeza na twe kubaba hafi nk’abayobozi twumva ibyifuzo n’ibitekerezo byabo bizamura umuturage, kandi nabo bibazamura”.

Umuyobozi w’ishuru rikuru ry’ubumenyi ngiro Padiri Dr Hagenimana Fabien

Kuva INES Ruhengeri yafungura imiryango mu mwaka wa 2003, abagera ku 8406 bamamaze kuhaherwa ubumenyi kandi bagenda barushaho kwiteza imbere no kuzamura igihugu babikesha ubumenyi bahakura, ikindi ni uko INES Ruhengeri yatumye n’abayituriye bahindura imyumvire mu mibereho myiza y’iterambere.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije kuri INES Ruhengeri ku wa 19Werurwe 2021

 1,344 total views,  2 views today