Musanze:Wisdom School Rwanda, ikomeje  guserukira u Rwanda  mu gutanga ubumenyi mpuzamahanga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo buriraga indege kuri uyu wa 6 Kanama 2023 berekeza muri Upper Medison College y’i Toronto muri Canada. Aho bazitabirira amahugurwa azahuza abo mu bihugu bya Canada, Australia, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubwongereza ndetse n’Abanyarwanda bo muri Wisdom Schools bahagarariye Umugabane wa Afurika, bavuze ko bishimiye uburezi mpuzamahanga Wisdom School Rwanda iha abana babo barererwa muri icyo kigo

Ku kibuga cy’indege i Kanombe biteguye gufata Rutemikirere berekeza Canada (foto Wisdom Shool Rwanda).

.Kayitesi Diane ni umwe mu babyeyi bahisemo guherekeza abana babo, avuga ko  kugexza ubu asanga Wisdom School ariryo shuri ubona ryita ku banyeshuri baryo kandi rikabana neza n’ababyeyi babo.

Yagize ati: “ Kugeza ubu njye nta kigo ndabina kigenda cyandika amateka nka Wisdom School, kuko nibura inshuro imwe mu mwaka ntihabura abana basohoka mu Rwanda bagiye gusangira ubunararibinyr n’abandi, abandi nabo bava hano bagiye mu marushanwa bakazana ibikombe, ibi bigirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’ikigo, ni yo mpamvu  nanjye niyemeje kurerera muri iki kigo, uyu munsi kandi nkaba niyemeje no guherekeza umwana wanjye, kugira ngo mutere akanyabugabo,kandi n’ubuyobozi bw’ikigo urabona ko bwaduherekeje”

.Kayitesi Diane ni umwe mu babyeyi bahisemo guherekeza abana babo(foto Rwandayacu.com)

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko Wisdom School Rwanda, itanga uburere bujyana n’ubumenyi ngiro, aho umwana aba azi kuvuga neza no kwandika indimi z’amahanga, kandi ashoboye no gukora bimwe byamuhesha umurimo we ubwe awihangiye, harimo gukora amasabune , amavuta yo kwisiga no kurya , imitobe inyuranye n’ibindi

Yagize ati: “Igihe umwana ategereje kujya muri Kaminuza nyuma yo gukora ikizamini gisoza umwaka w’amashuri yisumbuye, ashobora kuba yihangiye umurimo kandi ahereye ku mafaranga make, ashobora gukora isabune yo kumeza, iyo koza mu nzu kandi ubona ko ari ibintu bikenewe , hagati aho yaba akuramo amafaranga yo kwikenura, ndasaba ko buri mubyeyi ufite umwana yaza kurerera muri Wisdom School Rwanda, kuko niho nabonye bakurikirana umunyeshuri kugeza ageze ku ntego, kandi burya n’ibiciro byaho ku bijyanye

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie, yashimiye ababyeyi bahisemo kurerera muri iryo Shuri n’abanyeshuri bagaragaza umuhate mubyo bakora yizeza abaharere ko bazakomeza gufatanya kugira ngo umwana w’u Rwanda abone uburezi n’uburere buhamye n’amafaranga y’ishuri ni bito cyane”.

Bamwe mu bana bagiye muri aya mahugurwa barimo uwitwa Gisubizo Marie Paul , yavuze Wisdom School Rwanda ari indashyikirwav ashingiye ko mu myaka amaze yiga kuri iryo shuri amaze kuhungukira ubumenyi bwinshi kandi yakoze ingendo mu bihugu byo binyuranye agiye ku busabe bwa Wisdom igenda ibasabira hirya no hino

Yagize ati “Byatangiye tujya mu marushanwa i Dubai tuzana ibikombe bituma ababyeyi bacu na bo badushyigikira. Tugiye kuhakura ubunararibonye butwongerera agaciro kandi ubumenyi nzahakura nzabusangiza abandi batagiyeyo. Tugiye gupima urwego rwacu tubigireho natwe batwigireho, kandi mbona buri gihe uko ngiye mu bindi bihugu mpakura ubumenyi bwinshi.”

Gisubizo Marie Paul amaze kugera mu bihugu bisaga3 abikesha Wisdom School Rwanda (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi  wa Wisdom Schools Rwanda, Nduwayesu Elie, we ashimira ababyeyi bemera kuza kurera muri iri shuri, kandi abizeza ko bazakomeza gufatanya mu gutanga uburere bwubaka umwana w’umunyarwanda , ku buryo agira ubumenyi bumufasha guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga, aboneraho no gusobanura inyungu bariya banyeshuri bazakura muri ariya mahugurwa ku rurimi rw’icyongereza.

Yagize ati :“Aba bana aya mahugurwa bagiyemo bazayungukiramo byinshi bituma baguka mu bitekerezo kuko turera umuntu ushobora kuba yakemura ikabazo icyo aricyo cyose yahura nacyo ku Isi. Bazazamura ubumenyi bwabo mu cyongereza no gukora igikwiye ku rwego mpuzamahanga ndetse tunategure amarushanwa y’umwaka utaha.Turashimira ababyeyi bemeye kudushyigikira ngo iyi gahunda igerweho n’abemeye kwitanga ngo baherekeze abana babo. Ababyeyi nibatuzanire abana babo imyanya n’uburyo turabifite, dufatanye tubahe uburezi n’uburere bufite ireme, kandi dutegura abana guhangana mu ruhando mpuzamahanga mu rwego rw’umurimo mboneyeho no gushimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko Paul Kagame watubaniye mu mahanga none ku isi yose tukaba twisanga, ubu turagiye ariko Ambasade yacu muri Canada iradutegereje ngo iduhe ikaze, kandi ikurikirane ubuzima bwacu n’imibereho kugeza tugarutse mu Rewanda.”

Umuyobozi  wa Wisdom Schools Rwanda, Nduwayesu Elie,ashima imiyoborere ya Leta y’u Rwanda yaguye umubano n’amahanga (foto rwandayacu)

Kugeza ubu Wisdom School Rwanda ifite amashami hirya no hino mu ntaza z’u Rwanda, aho ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu, kandi ifite abarimu b’inarariribonye, itanga amasomo kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mashuri yisumbuye.Ubuyobozi bwa Wisdom School Rwanda bukaba buhamagarira ababyeyi kuza kuharerera kuko umwaka w’amashuri 2023-2024 ngo uzarangwa n’udushya mu burezi, abafite abana rero ni byiza ko bahagera.

Aya mahugurwa azatangira kuva ku wa 6kuza 13 Kanama 2023

 702 total views,  2 views today