Musanze: Abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya Nyamagumba biyemeje kwiga ikoranabuhanga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyamagumba basoza amashuri abanza bakaba bitegura gukora ikizamini cya Leta umwaka w’amashuri 2023, basuraga IPRC Musanze, bakabona ibyiza by’ikoranabuhanga biyemeje kuzahitamo amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, kugira ngo bazihute mu iterambere.

Abanyeshuri b’i Nyamagumba bishimiye gusura IPRC Musanze(foto rwandayacu.com)

Umwe mu banyeshuri witwa Nigisubizo Samuel yavuze ko urugendo nka ruriya rutuma batangira gutekereza ahaza habo

Yagize ati: “Nishimiye uru rugendoshuri kuko ryatumye niyumvamo ko nkwiye kuziga kaminuza, nashimiye iki kigo cyacu uburyo cyatekereje ko umunyeshuri akwiye gutemberezwa yiyungura ubumenyi, nabonye imashini zikora imitobe, izitunganya amata, uburyo  moteri zikora mu buryo bwo gukwirakwiza amashanyarazi, ibi byatumye byanga bikunda mu gihe nzaba mpitamo amashami yo kwiga , nzahitamo ikoranabuhanga niteze imbere kuko abo nzi duturanye bize umwuga nib o bafite amafaranga menshi kandi batanga akazi”.

Niyogisubizo Samuel avuga ko aziga ikoranabuhanga(foto rwandayacu.com)

Isimbi Senga Omidia we asanga kongerera agaciro ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi byaba bimwe mu byi azibandaho mu minsi iri imbere nakomeza amashuri

Yagize ati: “Najyaga mbona imitobe na yawurute nkagira ngo Musanze ntibyahakorerwa, nyamara hano muri IPRC Musanze, mbonye ko byose bishoboka, niyemeje kuzakurikirana ibijyanye no kongerera agaciriro ibikomoka ku buhinzi, nshinga uruganda iwacu, kuko urutoki, inanasi, ibirayi byose turabifite, amata nta muturage iwacu udafite inka , kuki se ntakwihangira umurimo mbinyujije mu ikoranabuhanga ko byose ariho byubakiye muri iyi ya none?”

Isimbi Senga Omidia yifuza kwiga ibijyanye no kokngerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi (foto rwandayacu.com).

Ni urugendoshuri rwateguwe n’ikigo cy’amashuri cya Nyamagumba mu rwego rwo gukundisha abana ikoranabuhanga n’amasomo y’imyuga kuko intego ari uko 60% by’abanyeshuri biga imyuga mu Rwanda, nk’uko umuyobozi w’iri shuri Madame Uwamariya Betty yabitangaje

Yagize ati: “Muri gahunda ya Leta y’U Rwanda ni uko umubare munini w’abana biga imyuga, ni muri iyi gahunda rero twatekereje ko gusura iri shuri ry’imyuga IPRC Musanze, tureba byinshi byiza bihakorerwa, ibi bituma nanone bareba bimwe mu masomo biga mu ishuri harimo ikoranabuhanga n’uburyo amashanyarazi akora, ibi kandi birimo kubakundisha kwiga umwuga ko aribyo bizabateza imbere, ikindi ni ukugira ngo bamenye ibibera iwabo, aba bana rero baboneyeho n’umwanya wo kuruhuka kugira ngo bazakore ikizamini gisoza umwaka w’amashuri abanza bamaze kuruhuka mu mutwe”.

Abanyeshuri basuye ibikorwa binyuranye mu bijyanye n’amashanyarazi(foto rwandayacu.com)

Ikoranabuhanga muri IPRC Musanze ni kimwe mu byo abo kuri Nyamagumba bishimiye (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi wa IPRC Musanze Abayisenga Emile nawe yaganirije aba barezi n’abanyeshuri basuye IPRC Musanze, yabashishishikariza gukunda kwiga ikoranabuhanga mbese kwiga umwuga muri rusange, abamenyesha ko amarembo akinguye kuri buri wese wumva ashaka kumenya ibikorerwa muri IPRC, ashishikariza n’ibindi bigo by’amashuri kujya basura ibikorerwa muri IPRC Musanze ngo kuko ibyo ikora ni ku nyungu z’abanyarwanda.

 

 

 822 total views,  4 views today