Musanze: Wisdom School yishimira urugendo abanyeshuri bayo bakoze ku bijyanye n’ikoranabuhanga i Dubai
Yanditswe na Rwandayacu.com
Ubwo Rwandayacu.com yaganiraga n’abanyeshuri bavuye mu mahugurwa ajyanye n’imikorere y’imashini zikora nk’abantu zizwi nka Robots ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom School, bayitangarije ko bahungukiye ubumenyi buzabatreza imbere
Ni abana bagera ku umunani(8) ariko bose bashimangira ko bahungukiye byinshi , aba bakaba biga mu mwaka wag ATANU w’amashuri abanza, nk’uko Isimbi Answer yabibwiye Rwandayacu.com
Yagize ati: “Icya mbere cyo ndashimira Wisdom Shool, ndetse n’ababyeyi banjye bakomeje kunyitaho kugera ubwo nurira indege nerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai, mu mahugurwa twabonye rero nahungukiye byinshi birimo imibereho y’aho cyane ko twasangiye umuco, ariko nanone icyari cyanjyanye ni ukureba uburyo imashini zikora imirimo nk’umuntu zimwe bita Robo zikora;nari nzi ko Irobo(Robot) Wenda ni umuntu wihishemo cyangwa ibindi ariko Irobo ushyiramo Ibyo ushaka byose,igakora uko uyitegetse,kandi igatanga igisubizo kiza n’umusaruro mwinshi kandi vuba”.
Abanyeshuri bishimiye ko basangiye ubumenyi n’abo muri Dubai(foto Wisdom Shool).
Akomeza avuga ko kuri we yabonaga irobo ari nk’ikintu kiraho nta mumaro ariko ngo kuri ubu yongeye ubumenyi bwinshi kuri yo cyane ko ngo yamenhye neza uburyo ikoreshwa, uburyo yayigenzura, ikindi ngo niuko we yatahanye igitekerezo cyo kuba yakora Irobo ye bwite.
Umuyobozi mukuru wa Wisdom School ku Isi Nduwayesu Elie avuga ko ruriya rugendo bakoreye I Dubai rwari rugamije gukangura abana ku kigero cyumuvuduko isi iriho mu ikoranabuhanga,no kugira ngo bamenye uko amarobo akorwa n’uko akoreshwa.
Yagize ati: “Urugendo rwa Wisdom School i Dubai guhera tariki 26-30 Werurwe 2023, abana bari bagiye gusobanukirwa ;twari tugiye mu mahugurwa yo gusobanukirwa neza uburyo bwo gukora Robot na Drone, kumenya uburyo bikorwa ariko no kumenya uburyo ubikoresha kuko bisaba kubyikoresha ubwenge kugira ngo umenye uburyo bishobora gukora,ikindi ni uko bariya bana nabo twabajyanye kugira ngo bahumuke bamenye aho isi igeze mu ikoranabuhanga, mbese bahungukire n’ubundi bumenyi, haba mu mico imibanire n’iterambere ry’ibindi bihugu”.
Ikindi Umuyobozi wa Wisdom School Ku Isi yushimira ngo ni uko nyuma y’uko aba banyeshuri kimwe n’ababaherekeje bavuye kuri iri shuri bakiriwe nyuma yo kuva muri Unique World Robots ikigo bahugurirwaga ni uko babanje kwakirwa na Edward Bizumuremyi uhagarariye inyungu zu Rwanda mu gihugu cya Dubai, aho ngo nawe yabasaba gukunda ibyo biga kuko ibyo bikenewe mu cyerekezo cy’Isi 2050.
Wisdom School Ku Isi, kugeza ubu mu Rwanda ikorera mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera, kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri basaba 2000, n’abarezi bagera 60 kandi bose batanga ubumenyi bugamije guteza imbere uburezi mu ikoranabuhanga.
300 total views, 2 views today