Musanze: Muko abaturage barinubira abakorera inzoga z’inkorano hagati y’ingo zabo

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muko, bavuga ko babangamiwe ni icyo bise inganda mu ngo zenga inzagwa z’inkorano , aho zibahumurira bamwe bakagira ibibazo by’ubuhumekero, abandi bakarwana bamaze kuzinywa , aha akaba ariho bahera basaba ubuyoboz kubarenganura, aba bose bakora izi nzoga bakajya mu cyanya cy’inganda.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza kuri ubu bashyira mu majwi uwitwa Gasore Sylivestre ngo yiyise Sultan Makenga, aho bavuga ko we bamusaba kugabanya umusemburo w’inzoga bita Makuruca aho muri Muko,yagera mu mugi ngo bakayita Rukera.

Iyo ugeze kwa Gasore usanganirwa n’amagare aje kurangura inzagwa (foto rwandayacu.com).

Umwe uri abo baturage waganiriye na www.rwandayacu.com yanze ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Hano hari umugabo wiyise Sultan Makenga ariko amazina ye bwite yitwa Gasore Sylivestre, akora hano inzoga ntabwo bisaba ko unywa uducupa turenze dutatu, kuko na kamwe karagusindisha, ibi rero bituma hano mu mudugudu wacu kimwe n’aho bayicururiza nko muri santere y’ubucuruzi ya Muko, bahora barwana, twaje no kuvumbura ko ziriya nsoresore zidutegera muri Songa hariya hakurya muri iriya misozi baba bamaze kunywa ku rwagwa rwe yise Rukera(bikomoka ku nshinga gukera, gukata, gutema ..), ntawavuga ngo akureho urwagwa mu Rwanda, ariko Gasore nasurwe n’ikigo cy’ubuziranenge kandi akorere ahagaragara »

Hari bamwe mu bamara kunywa urwagwa bita urukera bagasinda bakiryamira ku nzira(foto rwandayacu.com).

Umwe mu bagore twahaye izina rya Mukamana yavuze ko uyu mugabo ngo nawe ashobora kuba afite abamushyigikiye cyane ko avuga ko nta muntu wamuhiga ngo amubuze gukora inzoga z’inkorano

Yagize ati :« Njyewe ntuye aho yengera ziriya nzoga aba afite mnu nzu ibiduki bitari munsi ya 30, iyo arimo gutarura ni ko navuga aba afite amajerekani asaga 100, nta bitoki tubona afite, ariko icupa rimwe rirakuzahaza njye mbona icyo akoresha cyane ari amazi, Ubuyobozi bwaje kumena izo nzoga dore ko agenda agira amayeri menshi, aho zimwe azikorera mu  n u biraro by’ingurube,n’ahandi mbese iyo bamugezeho arimuka, nk’ubu afite aho yengera mu murenge wa Muhoza muri Kigombe, Cyivugiza muri Muri Muko aho yengera mu masantere anyuranye, ubu hano hafi aha uzaze nko mu gihe cya sa sita abantu baba basinze , iyi nzoga bayiha amazina menshi aho bamwe tuyita Agahosho »

Amajerekani nk’aya aba tegereje gushyirwamo inzoga (foto rwandayacu.com).

Uyu mugore yongeraho ko banangamirwa n’umunuko w’izo nzoga mu gihe zitangiye gushya.

Yagize ati : «  Iyo bigeze mu gicuku ntabwo twasinzira kuko ni bwo imisemburo iba imaze kuzamuka, icyo gihe natwe inzu zacu ziba zatangiye guhumeka inzoga , ikindi kubera ko izi nzoga z’inkorano iwacu ari imari ishyushye, guhera sa kenda z’ijoro ntabwo twongera kugoheka kuko usanga aribwo abaza kurangura baba barimo bahondagura amajerekani, bapima izo nzoga, nibajye mu cyanya cyahariwe inganda cyangwa bajye baranguza hamaze gucya ».

Uvugwaho gukora izi nzoga z’inkorano abaturage bavuga ko zibangamye Gasore Sylivestre, avuga ko koko nawe akora ziriya nzoga ariko ngo ni mu buryo bwo kwihangira imirimo

Yagize ati : « natwe tubikora tuziko ari amakosa, kuko nta muntu nabwira ko nabona ibitoki byo kwenga ibiduki bigera ku 100, yego nshyiramo umutobe ariko uba ari muke cyane , nawe urabizi ibitoki byarabuze kuko ibyinshi buriya aba ari isukari n’imiemburo ya kizungu, ibi rero njye mbikora kugira ngo mbone amaramuko aho kujya gufunga kaci, cyango mfumure inzu z’abandi, tuzakomeza dukore buhoro buhoro kugeza ubwo tuzabona ingufu bakaduha ubuziranenge, ngenda nimuka nyine none se ari wowe wabigifa gute, gusa nteganya gushaka ahantu heza ho gukorera ndetse ngashaka icyangombwa cy’ubuziranenge ».

Umunyamakuru wa Rwandayacu.com yashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko  buvuga kuri iki kibazo maze ku murngo wa telefone Gitifu ahamagarwa inshuro zigera kuri 3 yanga gufata telefone, gusa Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier,mu nama agirana n’abaturage mu ngendo akora  mu mirene yose avuga ko abaturage bakwiye kwirinda ziriya nzoga zitujuje ubuzirane kimwe n’uko bakwiye kwirinda ubusinzi, avuga kandi ko na  bbo batazihanganira uwo ariwe wese utegura ibinyobwa n’ibiribwa bibangamiye umuturage

Yagize ati : « Twumva ko hakiri bamwe mu bakoresha ibiyobyabwenge, abo bo bamenye ko bihemukira bagahemukira n’igihugu cyacu kuko umuturage wabaswe n’ibiyobyabwenge nta kamaro aba abashije kwigirira n’umuryango we ndetse n’igihugu cye, abo bose rero na  bo bakora inzoga z’inkorano bamenye ko ubu twahagurukiye kubareanya, nibakore ibyujuje ubuziranenge kandi bakorere ahantu hasobanutse ».

Meya Ramuli Janvier, asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kimwe no gukora inzoga zitujuje ubuziranenge(foto rwandayacu.com).

Ubushakashatsi buvuga ko iyo umaze kunywa inzoga, ikagera  mu gifu 20% bya alukolo ibamo ariyo ethanol (soma etanolu); CH3CH2OH, bihita bijya mu maraso. Hanyuma 80% nibyo bijya mu maraso iyo inzoga igeze mu mara.Akaba ariyo mpamvu rero abamaze kunywa inzoga z’inkorano cyane ko ziba ziri ku kigero cyo hejuru bahita bazungera.

 681 total views,  2 views today